Month: <span>June 2017</span>

Ikigega kirimo miliyoni 250$ kizafasha kubona inzu za make

*Kenshi ngo inzu bita iza make zubakirwa abo mu cyiciro kitazikeneye cyane *Iki kigega nikijyaho ngo bizafasha guhenduka kw’inguzanyo za banki ku bubaka *Barareba uko umuntu w’amikoro make yakodesha inzu akazayegukana nyuma   Mu nama yahuje Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’abikorera ndetse n’abanyamabanki baganira ku bijyanye no kubaka inzu za make (affordable houses) mu Rwanda, Minisitiri Musoni James […]Irambuye

U Rwanda mu biganiro na TIR ije kurufasha kunoza imikorere

Kuva kuri uyu wa kane, inzego zifite aho zihuriye n’ubucuruzi mu Rwanda zirimo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’ibikorwa by’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, n’Urugaga rw’abikorera ziri mu nama y’iminsi ibiri n’umuryango mpuzamahanga witwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ku mikorere ya za Gasutamo (TIR CONVENTION, 1975) hagamijwe kureba niba u […]Irambuye

‘Chargeur’ ishobora kwitwa ‘Indahuzo’

Mu bikorwa byo guhugura Abanyamakuru ku mikoreshereze iboneye y’ururimi rw’Ikinyarwanda biri kubera mu karere ka Musanze, Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco Nyarwanda yatangaje ko ijambo ‘Chargeur’ ridasanzwe rifite igisobanuro cyaryo mu Kinyarwanda rishobora gusimburwa n’ijambo ‘Indahuzo’. Ni umwitozo wakurikiwe n’isomo ryo kurema amuga (amagambo y’Ikinyarwanda ahuza inyito n’ibikoresho cyangwa ibisobanuro runaka). Aba banyamakuru bashakiraga amazina y’ibikoresho […]Irambuye

Asaba gufungurwa, Tom Rwagasana wa ADEPR ati “ibi byose ni

* Amafaranga bagujije BRD baregwa kuyanyereza bakananirwa kwishyura *Abaregwa barabihakana, bakemeza ko Banki bari kuyishyura neza *Ibyo baregwa ngo ni amatiku y’abantu kandi intego yabo bayigezeho Kimihurura – Urukiko rukuru rwakiriye ubujurire bw’abagize ubuyobozi bw’itorero ADEPR bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, uyu munsi rwumvise impamvu z’ubu bujurire bwabo. Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije yavuze ko […]Irambuye

Uruganda rw’ibiribwa bikungahaye ngo imirire mibi mu Rwanda iracyahangayikishije

Uruganda rutunganya ibiribwa bikungahaye ku ntungambiri AIF (Africa Improved Foods) ruravuga ko ikibazo cy’imirire mibi kiri mu biteye impungenge mu Rwanda kuko abana 38% bafite ikibazo cyo kugwingira kubera iki kibazo cy’imirire mibi. Ubushakashatsi buheruka ku mirire bugaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu babarirwa kuri 38% bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi. Uruganda […]Irambuye

Uyu munsi ni mpuzamahanga wo kunywa amata. Mu Rwanda bite?

Buri mwaka taliki ya 01, Kamena Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amata n’ibiyakomokaho. Amata ni ikinyobwa ngirakamaro ku mubiri w’umuntu wese cyane cyane abana.  Mu gihe wizihizwa mu Rwanda kunywa amata biracyari hasi kuko imibare ivuga ko umunywarwanda umwe anywa 56L z’amata gusa ku mwaka. Uyu munsi watangiye kwizihizwa taliki ya 01, Kamena, 2001 bigizwemo […]Irambuye

Runtown na Sheebah bagiye kuza mu Rwanda

(I Factory Africa) company ikorera muri Uganda isanzwe itegura ibitaramo bikomeye, igiye kuzana Runtown wo muri Nigera na Sheebah Karungi wo muri Uganda mu Rwanda. Douglas Jack Agu umaze kwamamara muri Afurika ku izina rya Runtown, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe kubera indirimbo ze zirimo iyo yise ‘Gallardo’ yakoranye na Davido. […]Irambuye

Rayon izahabwa igikombe cya shampiyona nyuma y’umukino wa gicuti na

Nyuma yo kwandika isaba ko itifuza guhabwa igikombe mu mukino itakiriye, Rayon sports yemerewe na FERWAFA ko yategura umukino wa gicuti izahabwaho igikombe. Rayon yatumiye AZAM FC yo muri Tanzania, umukino wa gicuti uteganyijwe Tariki 8 Kamena 2017. Rayon sports yamaze gutsindira igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’, gusa ntiragishyikirizwa. Byari biteganyijwe […]Irambuye

USA: Umugabo w’imyaka 34 azabyara umuhungu vuba aha

Umuryango w’abatinganyi bo muri USA muri Leta ya Portland,US, uritegura kubona umwana muri Kanama uyu mwaka kuko umwe muri aba bagabo witwa Trystan Reese ubu akuriwe. Uyu mugabo-gore afite ibitsina bibiri kuko mbere yari afite igitsina gabo ariko akibagisha agashyirwaho n’igitsina gore. Ubu abifite byombi. Aba bagabo babwiye ikinyamakuru Longest Shortest Time ko ari ibyishimo kuribo […]Irambuye

Bienvenue uba (USA)yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Niwe Umara Irungu”

Bienvenue Kayira umwe mu bahanzi nyarwanda baba muri  (USA) yashyize hanze amashusho y’indirimbo ihimbaza Imana yise “Niwe umara irungu”. Uyu musore atuye mu mujyi wa phoenix muri leta ya Arizona. Ubusanzwe asengera mu itorero rya HOPE OF LIFE INTERNATIONAL CHURCH. Muri iryo torero, Bienvenue niwe uhagarariye choral mu bijyanye n’indirimbo zo mkuramya no guhimbaza. Ibyo […]Irambuye

en_USEnglish