Bugesera – Prof Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA, kuri iki cyumweru mu muhango wo kwibuka abishwe muri Jenoside ariko ntibimenyekane aho baguye, ko abahazi bahari ndetse bahora bingingwa ngo bahavuge, ariko avuga ko batazahora bingiga aba bahazi ahubwo baziga kwiga kubaho nibura bahora babibuka. Ni igikorwa gitegurwa n’Umuryango IMENA Family igizwe n’abantu bagera kuri 250 […]Irambuye
Mu 2014 ubwo u Rwanda rwibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, Umuseke wegeranyije inkuru 20 zidasanzwe z’abantu 20 barokotse bonyine mu miryango (mu rugo) yabo, harimo Celestin Nizeyimana warokokeye mu mwobo w’ikinyogote. Jenoside yatumye asigara atishoboye kandi ahungabanye, icyo gihe yabwiye ariko Umuseke ko abonye moto ubuzima bwe bwagira icyerekezo kuko yari atunzwe […]Irambuye
Kidufi Jean Baptiste ubu atuye mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yajyanywe n’Abafaransa ari umwana muto agarutse mu Rwanda abura ababyeyi be, abura abavandimwe kuko nta n’umwe yibuka neza, ntazi niba barazize Jenoside ntazi niba barapfuye cyangwa bakibaho. Yasigaye wenyine gutyo kugeza ubu. Ibye bitandukanye […]Irambuye
Pacifique Mugunga Jenoside yabaye afite imyaka ine abura mushiki we n’umubyeyi we, yavukiye mu kagali ka Bitare, umurenge wa Ngera, akarere ka Nyaruguru ari naho bari batuye Jenoside itangira gusa bakaza guhungira ahitwa mu Nyakibanda ari kumwe n’umuvandimwe we n’ababyeyi bombi. Mbere gato y’uko Interahamwe zibasanga mu Nyakibanda ngo zitangire kubica, se yavuye aho n’abandi […]Irambuye
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Nyiransengimana Cristine afite imyaka itanu, avuka kuri ba nyakwigendera Kagabo Patrick na Mukandinda Speciose, yavukiye ahitwaga komine Mwendo (mu Birambo) hari muri Perefegitura ya Kibuye, ubu aba mu mujyi wa Korongi, ntarabona inzu yuzuye yo kubamo, agerageza kwirwanaho ngo abeho. Uyu mukobwa utihanganira ibyamubayeho (rimwe na rimwe mu kiganiro […]Irambuye
Achille Michel Rugema Jenoside yabaye afite imyaka 18, yari afite ababyeyi bombi n’abavandimwe batandatu barimo babiri barererwaga mu rugo iwabo na bane bavukanaga nawe. Bose barabishe asigara wenyine. Nyuma ya Jenoside bigoranye cyane abasha kurenga ahahinda gakomeye, ariga ararangiza, ariyubaka, arashaka, arabyara ubuzima burakomeza…. Iwabo bari batuye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, mu muryango […]Irambuye
Nizeyimana Celestin atuye i Nyarubuye mu karere ka Kirehe i Burasirazuba, yasigaye wenyine mu muryango w’abantu icyenda (9) abana barindwi n’ababyeyi babiri. Yabshije kwihisha mu mwobo w’ibinyogote bimutera amahwa ariko arihangana agumana mo nabyo kugeza Inkotanyi zimugezeho. Jenoside yabaye ari umwana w’umusore w’imyaka 15, yari umwana wa ba nyakwigendera Kayinamura Theresphore na Kasirani Tatiana bari […]Irambuye
Mashyaka Jacques aherutse kuzuza imyaka 23, muri Jenoside yari umwana w’igitambambuga w’imyaka ibiri, akaba bucura mu bana barindwi babyawe na Mbarubukeye Xavier na Mukayuhi Therese wari utuye mu cyahoze ari Komine Birenga (ubu ni mu karere ka Ngoma). Bose barishwe arokoka wenyine kuko yari umwana ukunda kurira bamusiga mu nzu bajya kwihisha batinya ko amarira […]Irambuye
Jenoside yasize ingaruka zikomeye cyane ku bayirokotse cyane cyane. Patrick Kwihangana ni umwe mu bakozweho bidasanzwe. Ababyeyi be bombi n’umuvandimwe we w’umukobwa wamurutaga cyane bose barishwe, by’umwihariko no mu miryango y’abo kwa se na nyina nabo barashize hasigara mbarwa. Ubuzima nyuma ya Jenoside bwaramugoye cyane. Jenoside yatangiye Patrick afite imyaka itanu. Ati “Nigaga mu kuburamwaka […]Irambuye
Mu muryango we Jean Marie Vianney Karengera yari afite ababyeyi bombi n’abavandimwe be 11, mu rugo rurimo abantu 14 hahoraga urugwiro n’ibyishimo, Interahamwe ku itariki ya 12 Mata 1994 zateye urugo bari bahungiyemo i Ndera zitangira kubatsemba umwe umwe asigara wenyine mu gahinda. Karengera ubu ni umusore w’ibitekerezo bikomeye byo kwiyubaka no kuziba icyo cyuho […]Irambuye