AMAKURU MASHYA(25/07 – 1PM): Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa kabiri nibwo abagabo babiri bari basigaye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bavanywemo ari bazima. Abo bagabo batabawe ni Matabaro Alexis na Daniel Nzeyimana. Abo mu miryango yabo bari bamaze kwiheba ko batagihumeka nyuma y’uko mugenzi wabo umwe ejo nijoro abashije kwivanamo ariko ari indembe akajyanwa mu […]Irambuye
Mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baratangaza ko biteguye gutora ariko ko batari kumenya bimwe mu bibanziriza amatora, umuryango uharanira uburenganzira bwabo ugasaba ko abari gutanga ubutumwa bubanziriza amatora muri iki gihe bakwiye kuzirikana ko abafite ubu bumuga na bo bagomba kumenya imigabo n’imigambi y’abahatana kugira ngo bazatore […]Irambuye
*Imodoka bamushinja kuriganya ngo yayishyuye arenze n’ayo bari bemeranyijwe, *Ngo ibyo aregwa bikwiye kuregwa umukozi w’ubucamanza…Ngo nta ruswa yafashe Me Nkanika Alimas ukora akazi ko kunganira abantu mu nkiko, ku gicamansi cyo kuri uyu wa 24 Nyakanga yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kubera icyaha cya ruswa n’icy’ubuhemu akurikiranyweho. Yisobanuye avuga ko ibi byaha byose ashinjwa […]Irambuye
Mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango hamaze gusenywa inzu 12 muri 20 zabaruwe zubatswe bitemewe n’amategeko mu nkengero z’umugi wa Ruhango. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko izi nzo zose zubatswe amanywa n’ijoro bashaka guca abayobozi mu rihumye bahugiye mu kwamamaza abakandida Perezida. Ba nyiri inzu zasenywe bo bavuga ko abayobozi b’imidugudu bababwiraga ko bari […]Irambuye
Abana babiri b’abanyeshuri mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya St Peter Gihozo bitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere barohamye muri piscine ya Hotel Dayenu Nyanza. Aba bana bari baje koga muri iyi piscine ari batanu, bane muri bo bacumbitse mu kigo undi umwe ataba mu kigo. Abana bapfuye […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze bavuga ko bamaze imyaka ine batarahabwa amafaranga y’ingurane y’ubutaka bwabo bwanyujijwemo umuhanda wakozwe ubwo hubakwaga Ishuri rikuru nkomatanyamyuga rya Musanze (Musanze Polytechnic). Aba baturage bavuga ko basiragiye kenshi mu buyobozi bukajya bubaha ikizere ariko amaso akaba akomeje guhera mu kirere. Mu bikorwa byo […]Irambuye
MPAYIMANA Philippe wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu yabwiye abatuye i Muhanga ko nibamutora azatinyura Abanyarwanda kuvuga ibitagenda neza kuko ngo ubusanzwe bakunze kwivugira ibigenda gusa. Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, mu Murenge wa Nyamabuye niho umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yimamarije bwa mbere muri aka […]Irambuye
Igikorwa cy’abantu barenga ibihumbi 100 cyaturutse kuri Stade Amahoro kuri iki cyumweru cyerekeza mu murenge wa Rutunga, hamwe n’imodoka nyinshi cyane, indege ndetse n’amafarashi bagendaga bamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi bazatora ngo kuko hari byinshi yabagejejeho. Bakoze urugendo rurerure ari benshi bagera Rutunga aho bari bategerejwe n’abandi bantu benshi cyane, bose bavuga ko tariki 04 Kanama […]Irambuye
Kuri iki cyumweru Paul Kagame wiyamamarije mu turere dutatu tw’Intara y’Uburasirazuba, kuri uyu mugoroba asoreje mu Karere ka Rwamagana aho agaragaje ko aka Karere kagomba kuba igicumbi cy’ubworozi, ndetse atangaza ko muri Manda iri imbere azita cyane ku mibereho, uburere n’uburezi by’abana b’u Rwanda. Kimwe n’ahandi hose yagiye anyura, mu Karere ka Rwamagana naho Paul […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Umubyeyi w’imyaka 54 witwa Nyirampakaniye Sperata wari utuye mu Mudugudu wa Ayabatanga, mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge yishwe n’ingona yamufatiye ku ruzi rwa Nyabarongo yagiye kuvoma. Uyu mubyeyi ingona yamufatiye muri Nyabarongo mu mudugudu wa Murondo yagiye kuvoma ngo bitegure kujya mu Misa. Nubwo […]Irambuye