Kuva yongera kubaho nk’igihugu muri 1948, Israel yatangiye urugamba rwo gukomeza ubusugire bwayo ku butaka yari isanze butuweho n’Abarabu. Muri 1967 intambara hagati yayo n’ibihugu by’Abarabu bitashimishijwe n’uko yigaruriye ubutaka bwahoze ari ubwa bagenzi babo b’Abanyapalestina yarangiye Israel iyitsinze ihita yigarurira n’ibice itari ifite nka Golan yahoze ari iya Syria na Sinai na Gaza byahoze […]Irambuye
Amateka avuga uyu mugore mu buryo burambuye ni make. Padiri Alexis Kagame mu gitabo yise “Un Abregé de l’Ethno-Histoire du Rwanda” niwe wenyine wamwanditseho mu buryo bwafashije abandi banyamateka kumuvuga. Padiri Bernardin Muzungu nawe mu gitabo yise “l’Historiographie Rwandaise de la Poetesse Nyirarumaga” yavuze ko amateka y’uyu musizikazi yayanditse ayakuye kwa Mgr Alexis Kagame mu […]Irambuye
Ubwo yaganirizaga urubyiruko rwagizweho ingaruka n’amateka ashaririye ya Jenoside rugera kuri 754 bari mu Itorere Urunana rw’Urungano mu kigo cya Gisirikare cy’i Gabiro, Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yabibukije ko gukorera no gukunda igihugu bitareba ubwoko runaka, dore ko ngo no mu bihe bikomeye by’intambara yo mucyahoze ari Zaïre (DR Congo) byabaye ngombwa ko Ingabo […]Irambuye
Mu gitabo cyiswe ‘Der Totale Rausch (The Total Rush)’, cy’umwanditsi witwa Norman Ohler cyanditswe mu mwaka ushize, harimo inyandiko yatanzwe n’uwari umuganga bwite wa Adolf Hitler zemeza ko yakoreshaga ibiyobyabwenge birimo icyitwa ‘Mugo (Heroin)’, Cocain na morphine. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Hitler(1933- 1945) ngo abaturage banywaga ibiyobyabwenge bitandukanye birimo na ‘methamphetamine’ izwi ku izina rya […]Irambuye
Inkuru ye yo mu 1910 – 1912 irazwi cyane mu Rwanda ariko bacye cyane nibo baaba barabonye iyi foto ye mbere yo kunyongwa. Ni Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi na Nyirakavumbi nyina w’Amavubi. Ngo yangaga cyane agasuzuguro, ntiyaripfanaga kandi ntiyatinyaga. Iyi foto ye umusaza wayitanze avuga ko yavuye mu bubiko bw’Amateka mu Budage. Rukara rwa […]Irambuye
Kuva i Nyamirambo ukamanuka ukagera i Nyarugenge hagati ukamanuka Umuhima wose na Nyabugogo ukerekeza Remera kuri Stade abantu bagiye bihera ijisho ibirori by’itorero ry’u Rwanda, igororangingo ry’abasore bo mu Gatenga n’imbyino n’ingoma z’abanyeSenagal. Byari mu rugendo rwo gutangiza icyumweru cya FESPAD n’Umuganura. Insanganyamatsiko iravuga ngo “TURWUBAKIRE KU MUCO TWITEZE IMBERE”, ni ibikorwa byateguwe ku bufatanye […]Irambuye
Iyo ugezi mu mujyi muto wa wa Rubengera utungurwa no kumva bavuga ngo ndasigara ku Giti cyangwa ngo nsanga ku Giti. Ibintu abatahavuka bagirira amatsiko ariko nyuma y’igihe gito usanga ariyo nyito bita aho hantu. Ibi bikomoka ku Giti cy’inganzamurumbo (kinini cyane) cyatewe ku bw’Abakoloni b’Abadage ku muhanda uva i Rubengera werekeza Rutsiro na Rubavu. […]Irambuye
Ibiranga amateka y’u Rwanda biri henshi mu gihugu, gusa hari bimwe na bimwe bifite amateka akomeye bitaratunganywa ngo bisigasirwe neza bibe ahantu h’ubukerarugendo. Nko mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ni hamwe mu hari ibimenyetso by’amateka amwe ya vuba n’aya kera byakwitabwaho bikabyazwa umusaruro bikigisha urubyiruko amateka y’igihugu cyabo. Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu niho […]Irambuye
Iyi nyanja iherereye mu gace abahanga bavuga ko ariko kari hasi (low point on earth) kurusha ahandi ku Isi. Ni inyanja ifite amazi arimo umunyu uri ku gipimo cyo hejuru (34.2%) ku buryo amazi atemerera abantu bayarimo kwibira ndetse bamwe bajyamo gusoma ibinyamakuru bayaryamyemo. Nubwo hari izindi nyanja zirimo umunyu mwinshi kurushaho, urugero nk’ikiyaga cya […]Irambuye
Hari mu gihe abanyamateka bita Igihe Rwagati (Middle –Age). Abantu bazi amateka y’u Burayi bazi ko kiriya gihe cyaranzwe n’intambara z’abanyamisaraba (Les Croisades), Urukiko rwa Kiliziya Gatolika rwahanaga abo bitaga abahakanyi (héretiques) uru rukiko rukaba rwaritwaga ‘Inquisition’ hamwe n’iyicarubozo ryakorerwaga ababaga bahamijwe ibyaha n’urwo rukiko. Muri iki gihe ariko ni naho habaye impaka zikomeye zizwi […]Irambuye