Month: <span>June 2017</span>

Nana {n-supersexy} yishingiye kuvuza Felicité watewe imvune na Jenoside

Hyacinthe Weber Nana a.k.a Supersexy, Umunyarwandakazi w’umunyamideli akaba n’umucuruzikazi muri Uganda, yasuye urwibutso rwa Kigali ku Gisozi anemera kuvuza Felicité Uwiringiyumukiza watewe imvune na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nana {n_supersexy} ni umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane n’abagabo kuri Instagram kubera imiterere ye. Ubu akaba amaze kugira abagera ku bihumbi 69900. Kuri uyu wa kane […]Irambuye

CAF yemeje Seninga nk’umwarimu w’abatoza ba ‘physique’ mu Rwanda

Umutoza wa Police FC Seninga Innocent yemejwe na ‘CAF’ nka ‘instructeur’ ushizwe kwigisha abatoza bo mu Rwanda amasomo ya ‘preparation physique’. Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ iri kugerageza kuzamura ubushobozi bw’abatoza hirya no hino muri uyu mugabane. Abatoza bashinzwe kongerera ingufu abakinnyi (préparateur physique) mu Rwanda babikoraga nta mahugurwa none babonye umwarimu uzabafasha. Seninga […]Irambuye

Umukino wa Rayon sports na AZAM FC wimuriwe muri Nyakanga

Rayon sports ifatanyije na FERWAFA bateguye umukino wa gicuti mpuzamahanga ugamije gushyikiriza no kwishimira igikombe cya shampiyona  Rayon sports yatwaye uyu mwaka w’imikino. Umukino uzayihuza na AZAM FC washyizwe hagati ya tariki 8 na 9 Nyakanga 2017. Nyuma y’inama yateranye kuwa gatatu tariki 31 Gicurasi 2017 igamije kumvikanisha impande zose zirebwa n’ibirori byo gushyikiriza Rayon […]Irambuye

Amajyepfo: Ishyirahamwe ry’Amakoperative  yo muri Canada ryasoje igihe cyaryo

Ishyirahamwe ry’Amakoperative yo muri Canada (Canadian Co-operative Association) rishoje imirimo  yaryo ryubatse inganda eshatu zitunganya igihingwa cy’umuceri n’ibigori n’ubuhunikiro 14 n’ubwanikiro 41. Mu muhango wo gusoza  ibikorwa by’Ibyishyirahamwe ry’Amakoperative yo muri Canada ryakoreraga mu Rwanda  cyane cyane mu turere dutanu two mu Ntara y’Amajyepfo, — USENGIMANA Emmanuel Umuhuzabikorwa waryo yavuze ko  hari inganda eshatu zitunganya […]Irambuye

Musanze: Abatubura imbuto y’ibirayi bihaye imyaka itatu bagakemura ikibazo cy’imbuto

Abatubuzi b’ibirayi bo mu karere ka Musanze bavuga ko mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere bazaba bakemuye ikibazo cy’ibura ry’imbuto z’ibirayi cyakunze kuvugwa mu bahinga ibirayi. Nzabarinda Isaac umutubuzi w’imbuto z’ibirayi watangiye ako kazi muri 2012, avuga ko yatangiye uyu mwuga kugira ngo afashe abahinzi kugera ku mbuto nziza ku buryo butabagoye. Ati “Ikibazo cy’imbuto ni […]Irambuye

Trump ‘yavanye’ US mu masezerano ya Paris. Benshi babyamaganye

*Obama niwe uyoboye abandi mu kwamagana ibi *Ubutaliyani, Ubufaransa, Ubudage buhagaze kuri aya masezerano *Perezida Macron anenga Trump ati “make our planet great again” * Umwe mu bajyanama ba Trump yahise amusezerano kubera ibi *Teresa May yabwiye Trump ko bimubabaje Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye kuvana Leta Zunze ubumwe za Amerika ayoboye mu masezerano […]Irambuye

Umunyamakuru Stevo wafungiwe i Burundi yashyize hanze indirimbo

Umunyamakuru Gisa Stevo uherutse gufungirwa i Burundi akekwaho ibindi bikorwa mu Burundi nyuma akaza kurekurwa, yashyize hanze indirimbo ivuga ku rukundo yise {Turahuza}. Avuga ko ubutumwa buri muri iyo ndirimbo ntaho buhuriye na politike cyangwa se ngo abe yarayikoze ashaka kubwiriramo abamuhohoteye. Ni indirimbo y’urukundo rusanzwe. Uyu ni umwe mu banyamakuru akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane mu […]Irambuye

Episode 119: Sacha ahishuriye Daddy impamvu amushaka cyane

Mireille-“Dore nguriya Pascal ageze hano yewe!” Twese-“Inde se?” Mireille-“Nguriya ari kuza ashaka kwinjira hano!” Nelson-“Inde Mirei?” Aliane-“Eeeh! Uziko koko ari Pascal? Yabaye iki se kandi?” Twahise duhindukira vuba tureba inyuma maze tubona koko ni Pascal wari wipfutse ishati mu mutwe mu kureba neza tubona iriho amaraso, Nelson akimubona yahise ahinduka mbona ateye intabwe amusanga ariko […]Irambuye

Rusizi: Amavuriro 5 y’abikorera yafunzwe

Amavuriro atanu y’abikorera ku giti cyabo mu minsi akarere ka Rusizi kamaze gakora isuzuma kuriyo ngo basanze hari ibyemezo badafite bari guhabwa na Minisiteri y’Ubuzima kubera ko hari ibyo batujuje, banyri aya mavuriro babwiye Umuseke ko batari babizi. Mu itangazo Umuseke ufitiye kopi raysinyweho n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Frederic Harerimana ngo ryakurikije itegeko. Itangazo rigira […]Irambuye

en_USEnglish