Digiqole ad

Uruganda rw’ibiribwa bikungahaye ngo imirire mibi mu Rwanda iracyahangayikishije

 Uruganda rw’ibiribwa bikungahaye ngo imirire mibi mu Rwanda iracyahangayikishije

Abana bugarijwe n’imirire mibi babarirwa kuri 38%

Uruganda rutunganya ibiribwa bikungahaye ku ntungambiri AIF (Africa Improved Foods) ruravuga ko ikibazo cy’imirire mibi kiri mu biteye impungenge mu Rwanda kuko abana 38% bafite ikibazo cyo kugwingira kubera iki kibazo cy’imirire mibi.

Abana bugarijwe n'imirire mibi babarirwa kuri 38%
Abana bugarijwe n’imirire mibi babarirwa kuri 38%

Ubushakashatsi buheruka ku mirire bugaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu babarirwa kuri 38% bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi.

Uruganda Nyafurika rutunganya ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, AIF (Africa Improved Foods) rwatangiye imirimo yarwo muri 2016 ruravuga ko iyi mibare igaragaza ko iki kibazo cy’imirire mibi kiri mu bihangayikishije mu Rwanda.

AIF ubu itunganya ifu y’igikoma ikingahaye ku ntungamubiri zagirira akamaro abagore batwite n’abonsa. Iyi fu kandi ishobora kwifashishwa mu kwita ku buzima bw’umwana mu minsi 1 000.

Ubuyobozi bw’uru ruganda mpuzamahanga buvuga ko ku mwaka rushobora gutunganya toni ibihumbi 45 zishobora kwifashishwa mu kuboneza imirire muri Afurika y’Uburasirazuba.

Umuyobozi mukuru w’uru ruganda mu Rwanda, Amar Ali  ashimira Leta y’u Rwanda yabateye inkunga kugira ngo babashe gutunganya ibiribwa bishobora kugira akamaro mu guhangana n’ingaruka z’imirire mibi.

Ati “ Turi gutegurira ejo hacu hano mu Rwanda kuko twizera ko iki gihugu gifite amahirwe menshi gitanga, tuzakomeza gutanga uwacu mu gutunganya ibiribwa bifite ireme kandi bikungahaye ku ntungamubiri.”

Uru ruganda rukorana n’abahinzi b’ibinyampeke bagera mu bihumbi icyenda barimo abaciriritse n’ababigize umwuga.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish