Reka mfate umwanya nshimire Samantha wantunguye…kandi…kandii…Imana iguhe umugisha, nta kigora nko kuremera umuntu ibyishimo yifuza” Muri ako kanya nkivuga Samantha yatse umwanya byari mu byicaro bye n’ ubundi maze maze aratubwira, Samantha-“Ryan! kuva wavuka wari watungurwa na rimwe?” Njyewe-“Ngira ngo nabikubwiye ko byambayeho uyu munsi, kandi rwose ikindi gihe uzabanze unteguze” Bose-“Hhhhhh!” Bahise bakubitana ibiganza, […]Irambuye
Mu kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 25, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita yabwiye abaturage ko n’ubwo habayeho kwibihora ibyo yise ubutegetsi bw’igitugu hari indi ngoyi ikomeye y’ubukene yo kwibohora. Yababwiye ko bidatinze bagiye kuzubakirwa kaburimbo kugira ngo yongere uburyo bwo guhahirana. Kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’akarere ka Gakenke byabereye mu […]Irambuye
Njyewe-“Bite se ko utandekura Sama! Washimye igituzaa…cyangwa” Samantha-“Ryan! Kuva wavuka wari watungurwa?” Njyewe-“Ngo….ngo?… Samantha-“Nakubazaga, ngo kuva wavuka wari watungurwa?” Nahise niyaka Samantha, ndahindukira ako kanya nakubise amaso Cedro na mushiki we Sandrine, Gentil, Provy ndetse na Gaelle, Njyewe-“Ngo? Sama? Ibi ni iki unkoreye?” Nateye intambwe Gentil niwe nahobeye bwa mbere, mperuka Cedro wasaga naho atishimye […]Irambuye
Nabonaga Mama yishimye cyane byongeye yari yatinze kuryama, ibitarajyaga bikunda kubaho, nkomeza kwicara ari nako amatsiko akomeza kunyica, hashize akanya katari gato nicaye ntuje mama yaje yihuta, mu ntoki yari afite ibahasha, ahita ayimpereza, Mama-“Akira, akira ubutumwa bwawe” Njyewe-“Ubutumwa bwanjye buvuye hehe se?” Mama-“Fungura ariko? Fungura usome, ntubona se ko handitseho Ryan?” Muri ako kanya […]Irambuye
Telephone yarasonnye ntungurwa na nimero nabonye impamagaye, imodoka itangira guta umuhanda, nubuye amaso mbona abantu benshi imbere yanjye, ntangira gukata nirwanaho nkandagira amburiyaji na feri kubw’ amahirwe iba irahagaze. Twese twari twahahamutse cyane namwe murabyumva. Nubitse umutwe kuri Volant nyuma y’ akanya gato… Kokonati-“Ahwiiiiii! Twari dushize! Nabonaga urupfu neza neza imbere yanjye! Ahwiiii!” Njyewe-“Ahwiiii! Mbega […]Irambuye
Doctor yagiye atyo, mu by’ ukuri aho nari nicaye nasaga nkudahari, amatwi yanjye yari amaze kumva ibyo ubwenge bwanjye butari bwiteze kwakira, umutima wanjye wateye cyane ndetse mbira ibyunzwe, muri ako kanya nkicaye nagiye kubona mbona Sabine arinjiye akinkubita amaso arikanga cyane. Yarijijishije aratambuka aransuhuza ariko mu maso ye hari hijimye ubona ko ababajwe no […]Irambuye
Kirehe – Kuri uyu wa kabiri mu Karere ka Kirehe, abakandida banditse basaba akazi mu burezi bazindutse bajya gukora ikizamini byari biteganyijwe ko gitangira saa mbili za mu gitondo (8h00 a.m), gikererezwa ku mpamvu batabwiwe batangira kugikora saa munani (2h00 p.m). Aba bakandida kandi bahise bahabwa ikizamini cya ‘Interview’batategujwe, bamwe bagikoze kugeza na saa mbili […]Irambuye
Impamvu batishyuwe ngo ni ikoranabuhanga Aborozi bagera ku 2039 bagemura amata kuri Koperative ubusanzwe babishyura nyuma y’iminsi 15 byarenga bikaba ukwezi kumwe, ubu hashize amezi abiri, usibye ibibazo mu bworozi byabateje ubu banafite impungenge zo kutabasha kohereza abana ku mashuri. Ababishinzwe bavuga ko ababagemurira batishyuwe kuko za SACCO babishyuriraho zidafite ikoranabuhanga. Ni aborozi bo mu […]Irambuye
Nyuma y’inkuru yatambutse mu gitondo ku Umuseke ivuga ko Fortunee Nyirahabimana aba mu nzu yasenyutse kubera ko basaza be banze kumuha imwe mu nzu Se yabasigiye, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi bwiyemeje kumukodeshereza inzu kuzageza bumwubakiye iye. Pilote Rwigemera uyobora Umurenge wa Kabacuzi avuga hari umuntu bashyizeho ngo agire inama Nyirahabimana yumve ko kwimukira muri iriya […]Irambuye
*Akarere ngo kabuze amafaranga yo kuwubaka uko bikwiye Umuhanda Kazo – Mutenderi mukarere ka Ngoma ubu watangiye gusenyuka mu gihe utaramara umwaka urangije kubakwa. Abawukoresha bavuga ko bitewe n’uko wubatswe nabi ndetse amazi awuvaho ari gusenyera abawuturiye kuko nta miferege itunganye ufite. Ubuyobozi ngo bugiye kugarura uwawubatse awukore neza. Ni umuhanda w’igitaka wa 16Km uhuza […]Irambuye