Kuri iki cyumweru tariki 23 Nyakanga, mu mvururu zimaze iminsi zarubuye mu gace ka Bangassou kari mu majyepfo y’Uburasirazuba bwa Centrafrique, inyeshyamba za Anti-Balaka zishe umusirikare ukomoka muri Maroc wari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ‘MINUSCA’. Jeuneafrique dukesha iyi nkuru iravuga ko inyeshyamba za Anti-Balaka zagabye igitero ku modoka za MINUSCA zicamo uriya musirikare utatangajwe […]Irambuye
Kuri iki cyumweru Paul Kagame wiyamamarije mu turere dutatu tw’Intara y’Uburasirazuba, kuri uyu mugoroba asoreje mu Karere ka Rwamagana aho agaragaje ko aka Karere kagomba kuba igicumbi cy’ubworozi, ndetse atangaza ko muri Manda iri imbere azita cyane ku mibereho, uburere n’uburezi by’abana b’u Rwanda. Kimwe n’ahandi hose yagiye anyura, mu Karere ka Rwamagana naho Paul […]Irambuye
Mwiriwe neza, Episode ya 170 uzabageraho ejo mu gitondo. Turi gukora imirimo yo kuzuza urutonde rw’abishyuye. Kwishyura byo bikaba byarangiye. Murakoze cyane ============================================================================ Nahise mfata aka moto nerekeza kuri station ya police mu kanya gato mba ngezeyo, nkiyivaho mba ninjiye mu biro bya Afande, nkigeramo mba nsanzemo Papa Sacha ari kumwe na Louis wa […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Umubyeyi w’imyaka 54 witwa Nyirampakaniye Sperata wari utuye mu Mudugudu wa Ayabatanga, mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge yishwe n’ingona yamufatiye ku ruzi rwa Nyabarongo yagiye kuvoma. Uyu mubyeyi ingona yamufatiye muri Nyabarongo mu mudugudu wa Murondo yagiye kuvoma ngo bitegure kujya mu Misa. Nubwo […]Irambuye
Dukeneye amashanyarazi n’ibigo nderabuzima mu tugari bitarageramo, ndetse n’imihanda ihuza imirenge cyane cyane uhuza Byumba- Rutare- Cyamutara, ibi ni bimwe mubyo abatuye Gicumbi bifuza kuri Perezida uzatorwa. Abaturage banyuranye bo mu Mirenge ya Kaniga, Nyamiyaga, Rutare, Rwamiko, Nyankenke, Miyove, na Rubaya twaganiriye hari byinshi bifuza ku wuzayobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere. […]Irambuye
Aganiriza urubyiruko rwitabiriye ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth Connekt Africa Summit” ryasoje kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasabye urubyiruko rwa Africa gukomera ku ndangagaciro zabo aho bajya hose ku isi. Mu kiganiro cyigaga ku ruhare rw’urubyiruko cyane cyane uruba mu mahanga (diaspora) mu kubaka Africa, Minisitiri Mushikiwabo yagendeye ku […]Irambuye
Asoza ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth connect Africa Summit” ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba urubyiruko rwa Africa ruri kugwa mu nzira rujya gushaka imibereho ahandi, bigaragaza ko hari ibitagenda neza mu bihugu iwabo bigomba gukemuka. Perezida Kagame yavuze ko mu bibazo bitera urubyiruko rwa Africa gushaka kuva ku […]Irambuye
Ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rurenga ibihumbi bibiri bitabiriye ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth Connekt Africa Summit” yasabye abayobozi ba Africa gushyiraho uburyo urubyiruko rwinshi bafite kugira ngo ruteze imbere ibihugu byabo kuko rubifitiye ubushobozi, anashimira u Rwanda kuba indorerwamo imurikira ibindi bihugu. Umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo Alioune Badara Thiam uzwi nka Akon yashimiye u Rwanda […]Irambuye
Kuri uyu wa 20 Nyakanga, i Kigali mu Rwanda hatangiye ihuriro ry’urubyiruko rwa Africa yiswe “Youth Connekt Africa” ririmo kuba ku nshuro ya mbere, mu kurifungura ku mugaragaro Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga w’u Rwanda Jean Philbert Nsengimana yavuze hagomba kwigwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba n’imyanzuro abayobozi ba Africa bagiye bashyiraho. Minisitiri Jean Philbert Nsenyimana yavuze […]Irambuye
MWARAMUTSE! Kwishyura iyi nkuru birarangirana no kuwa gatandatu tariki 22 Nyakanga. Kwishyura byakorerwa ku murongo wacu wa MTN (Mobile Money) kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD. Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti zabo mu Rwanda bakabafasha kuyohereza. Murakoze =========================================================== Nkimara kumva ibyo uwo musaza yavugaga […]Irambuye