Kwibuka 25, kuri iki cyumweru mu Karere ka Nyanza hashyinguwe Abatutsi biciwe mu ahitwa Mu Mayaga mu murenge wa Muyira, bose basaga ibihumbi 89 ariko abagiye bakurwa ahantu hanyuranye ni ibihumbi 84. Abarokotse basabye Leta ko yabegurira imisozi yari ishyinguyeho abantu babo kuko ngo n’ubundi bazahora bahibukira amabi yahakorewe. Minisitiri w’ubutabera Johnston Businge akaba n’Intumwa […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere imiryango y’ibihugu bikorera mu Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa kibaye ku nshuro ya mbere, Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanya wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko igiteye inkenke ari ukuba Urwego rwashyizweho ngo rusimbure Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda (TPIR), rufungura ba ruharwa bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nduhungirehe yavuze […]Irambuye
Muhanga – Cyril Habyarimana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’ibyumweru bibiri abwiwe ko azakurikizwa benewabo yapfuye, harakekwa ko yaba yararogewe mu bukwe yitabiriye mu mpera z’icyumwru gishize. Cyril Habyarimana yarokokeye mu cyahoze ari Nyabikenke, ubu habaye mu Murenge wa Kiyumba, ariko yari asigaye atuye mu kagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe. Habyarimana ngo yari afite […]Irambuye
Intara y’Iburasirazuba ku nshuro ya Karindwi ku wa kane yibutse Abakozi bakoreraga icyahoze ari Perefegitura ya Kibungo na za Sous Perefegitura zahujwe bikaba Intara, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuhango wo kwibuka nyirizina wabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso ruriho amazina y’Abakozi 19 kugeza ubu bamaze kumenyekana bakoreraga Perefegitura Kibungo na za Sous/Perefegitura […]Irambuye
Musanze- Mu kiganiro yahaye abarimu n’abanyeshuri b’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES-Ruhengeri), umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi Mafeza Faustin yabasabye gutangira kwandika kuri Jenoside kandi ngo CNLG yiteguye kubafasha ku mbogamizi zose bagira. Kuri uyu wa kane, umushakashatsi Mafeza Faustin yahaye ikiganiro abarimu n’abanyeshuri b’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES-Ruhengeri) ku mateka yaranze u Rwanda […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru, Minisitiri ushinzwe impunzi no gukumira Ibiza Jeanne D’Arc Debonheur yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka giha imbaraga ababuze ababo muri Jenoside. Muri uyu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru dusoje, ukabera ku ruganda rw’icyayi rwa Mata, hanashyinguwe […]Irambuye
Nyabihu ifite imirenge 12 n’abaturage 62% bayituye bakaba urubyiruko, abagutuye benshi batunzwe n’ubuhinzi abaturiye Gishwati bakaba aborozi. Ibiyaga gafite ntacyo bibamariye mu by’umusaruro. Umuseke wasuye aka Karere tuganira n’abaturage kubyo bifuza nyuma ya 2017, batubwiye ibintu 10 bifuza cyane. 1.Kongera no kugeza amashanyarazi aho ataragera Mu mirenge ya Rurembo, Jomba na Shyira abenshi baracyakora urugendo […]Irambuye
*Imodoka bamushinja kuriganya ngo yayishyuye arenze n’ayo bari bemeranyijwe, *Ngo ibyo aregwa bikwiye kuregwa umukozi w’ubucamanza…Ngo nta ruswa yafashe Me Nkanika Alimas ukora akazi ko kunganira abantu mu nkiko, ku gicamansi cyo kuri uyu wa 24 Nyakanga yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kubera icyaha cya ruswa n’icy’ubuhemu akurikiranyweho. Yisobanuye avuga ko ibi byaha byose ashinjwa […]Irambuye
*Kuko ngo aho u Rwanda rugeze ruhakesha umutekano n’ubumenyi Abaturage bo mu mirenge ya Muko na Gashaki no mu mujyi wa Musanze ni bamwe mubo twaganiriye muri iki gikorwa cyo kugaragaza icyo abaturage bifuza kuri Perezida uzatorerwa manda y’imyaka irindwi iri imbere. Muri rusange bavuga ko bifuza ko Perezida yakorengera imishahara y’abarimu n’abasirikare kuko ngo […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Umubyeyi w’imyaka 54 witwa Nyirampakaniye Sperata wari utuye mu Mudugudu wa Ayabatanga, mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge yishwe n’ingona yamufatiye ku ruzi rwa Nyabarongo yagiye kuvoma. Uyu mubyeyi ingona yamufatiye muri Nyabarongo mu mudugudu wa Murondo yagiye kuvoma ngo bitegure kujya mu Misa. Nubwo […]Irambuye