Ikigega kirimo miliyoni 250$ kizafasha kubona inzu za make
*Kenshi ngo inzu bita iza make zubakirwa abo mu cyiciro kitazikeneye cyane
*Iki kigega nikijyaho ngo bizafasha guhenduka kw’inguzanyo za banki ku bubaka
*Barareba uko umuntu w’amikoro make yakodesha inzu akazayegukana nyuma
Mu nama yahuje Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’abikorera ndetse n’abanyamabanki baganira ku bijyanye no kubaka inzu za make (affordable houses) mu Rwanda, Minisitiri Musoni James yavuze ko hatekerejwe ikigega Leta n’abandi bafatanyabikorwa bazashyiramo miliyoni 250$ bigafasha mu kubaka no kugira inzu ziciriritse ku kiguzi cyo hasi.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James yavuze ko iki kigega giteganywa gutangizwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha izatangazwa muri Nyakanga, ngo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi izabisobanura kurushaho.
Yavuze ko amafaranga azajya muri icyo kigega harimo azatangwa na Leta y’u Rwanda andi azaturuke mu bafatanyabikorwa harimo Banki y’Isi, Banki z’imbere mu gihugu n’ibigo by’ubwishingizi nka RSSB.
Musoni avuga ko mu nzitizi Leta yabashije gukemura kugira ngo haboneke inzu ziciriritse zagurishwa ku mafaranga make, harimo kubaka ibikorwa remezo ahubakwa izo nzu ngo byafashije kugabanya ku kiguzi cy’inzu ziciriritseho hagati ya 20 na 30% kandi ngo Leta izakomeza kubikora binyuze muri kiriya kigega.
Leta ngo yabonye ko ubutaka buhenda ba rwiyemezamirimo, ngo igiye kujya ibushaka ibubahe ku buryo nta nzitizi yo guhenda k’ubutaka izabaho, ahubwo buzajya butangwa ku mafaranga make ariko hubakwe inzu ziciriritse kandi zihendutse.
Ikindi cyatumaga inzu zihenda ngo ni ugutumiza ibikoresho by’ubwubatsi hanze y’u Rwanda bikaza bihenze bitewe n’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Idolari rya America, ariko ngo Leta iri guteza imbere ibintu bikorerwa mu Rwanda ku buryo n’abubaka bajya bakoresha ibikorewra mu Rwanda.
Alex Kanyankore Umuyobozi wa Banki Itsuramajyambere y’u Rwanda (BRD) ari na yo izacunga iki kigega, yavuze ko 60% by’amafaranga y’icyo kigega azafasha abubaka inzu ziciriritse kubona inguzanyo muri banki kandi ku nyungu yo hasi, naho 40% azafasha mu kugurisha izo nzu, no gufasha abatabonera amafaranga rimwe yo kugura izo nzu kubona inguzanyo ku nyungu nto muri banki na bo bakagura izo nzu cyangwa bakazazikodesha by’igihe kirekire nyuma bakazazegukana.
Kanyankore avuga ko amafaranga banki z’ubucuruzi zikoresha ziyakura muri Banki Nkuru cyangwa mu Bigo by’Ubwishingizi, ugasanga iyo babaze inzira yanyuzemo n’inyungu bakeneye, uwaka inguzanyo ayibonera ku nyungu ya 17%, bifatwa nk’ibiri hejuru cyane mu Rwanda.
Yavuze ko hari ibiganiro bikomeje hagati y’inzego ku buryo kiriya kigega nikimara kujyaho, inyungu ku nguzanyo izava kuri 17% ikagera nibura hagati ya 10 na 11%.
Yavuze ko ibiganiro nibigenda neza bateganya ko igihe cy’uko Banki yakwishingira umuntu ugura inzu ikajya imukata amafaranga ku mushahara we, cyazava ku myaka irindwi, kibaha cyanagera ku myaka 25 cyangwa na 30.
Kanyankore Alex yasabye ba rwiyemezamirimo kwishyara hamwe bakubaka inzu nyinshi kuko ngo ni byo byabahendukira kurushaho.
Ba rwiyemezamirimo mu byo kubaka inzu ziciriritse barimo uwitwa Sekimondo wubaka inzu muri Gasabo, na John wubaka inzu Kinyinya bishimiye iyi gahunda ariko basaba ko iki kigega cyihutishwa kugira ngo abashoramari babone amafaranga ahendutse kare kuko ngo uwakubaka ubu undi akazubaka ikigega kimufashije yazahomba.
U Rwanda rwihaye intego y’uko muri 2020 abaturage barwo nibura 30% bagomba kuba batuye mu mujyi. Gusa mu mijyi hari ikibazo cy’ubukode bw’inzu zihenze cyane ari nayo mpamvu hatekerezwa kubaka inzu ziciriritse.
Muri rusange u Rwanda rukeneye inzu ziciriritse 560 000 kandi ngo mu mategeko yo gukodesha nibura umuntu ntagomba kurenza 30% by’umutungo yinjiza ku kwezi.
Bibarwa ko nibura umuntu winjiza amadolari igihumbi ($1000; Frw 830 000) ku kwezi akeneye kuba mu nzu iciriritse kimwe n’uhembwa amafaranga ari munsi y’ayo. Ngo mu Rwanda uhembwa hejuru ya $ 1000 aba ashobora kwiyubakira inzu. Bene abo bantu babasha kwiyubakira inzu zemewe ku rwego mpuzamahanga mu Rwanda ngo ni 3% gusa.
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Ko mutatubwiye se niba ari angahe zizajya zigura. Ubwo wasanga muvuze ngo zizagura miliyoni 20??
Ikintu cya mbere kizambya politiki za Leta ni ukwisumbukuruza. Iyo nko mu myaka 20 ishize hagenwa quartiers mu nkengero z’umujyi wa Kigali zitunganyije neza, zirimo imihanda n’amazi n’amashanyarazi, abantu bakahubaka amazu aciritse ya rukarakara atarengeje miliyoni eshanu cyangwa icumi n’agaciro k’ikibanza karimo, uyu munsi abantu benshi bamaze imyaka n’akaka mu bukode baba bafite inzu zabo bararangije kugaruza ayo bashoye, ku buryo bategekwa no kuzisenya bakubaka noneho izikomeye bigashoboka. na ziriya quartiers spontanees tubona zikikije Umujyi wa Kigali mu mpande zose, hakurya ya Nyabarongo, za Muyumbu, Nyagasambu, Butamwa, Nyacyonga, n’ahandi, ntiziba zaravutse. Nta bikorwa remezo zigira, kandi mu gihe gito ziraba zituyemo abantu baruta ubwinshi abatuye muri Kigali ya Vision. Umusaruro wa politiki turimo yo kugira Kigali Singapour, nuko hari abantu bamaze imyaka irenga 10 cyangwa 15 cyangwa 20 mu bukode, bamaze kuzitangaho arenga miliyoni 20, 30 cyangwa 40, kandi badashobora kurota bigondeye inzu zabo bwite, n’izihari zikaba zigenda zirushaho gukosha uko bagenda basenya izo mu tujagari bakodeshaga, nabow bitaboroheye.
Wahora n’iki ! Njye aba bagabo baransetsa iyo mbabona bicaye mu mahoteli, banigirije za cravatew mu makote ngo barimo kwiga uko banyumbakira inzu mbasha kwigondera ! Ibyo ntibibaho, nta wubakira undi “inzu abasha kwigondera”, ni ikinyoma gihebuje. Ibi ahubwo ni uburyo abaherwe bishyira hamwe na Leta bagafatanya gukamura umuturage. Murajya kuvuga “affordable” se ubundi iki cyatumye zihenda mbere hose ? Ubu se cyavuyeho ? Ibinyoma biragwira !
@Gasarabwe, ariko ubundi bakubwiye ko Kigali niba utifite ugomba kuyivamo kuko utera ba nyakubahwa ishozi iyo bibereye muri V8.Niyo mpamvu nta muzunguzayi bashaka mbese ibidashashagirana biba biteza akajagari numutekano muke.Siko bahora batubwira buri gihe?
Uyu mugabo agiribipindi byinshi cyane.Harya siwe wavuzeko muri 2020 abanyarwanda 70% bazaba bafite amashanyarazi? Nibaza icyakimara mubuyobozi ashobora kuba afitumuntu ukomeye umurebera nahubundi abayarabaye nka ba Mitali,Karugarama nabandi ntarondora.
ariko iyi mishinga y inzu ziciriritse igihe yakorewe ishorwamo amafaranga ko ntarashobora kubaka inzu??
Iyo ukodesha inzu wishyura 250,000 Frw buri kwezi ku mwaka umwe uba uyitanzeho 3,000,000 Frw. Birumvikana mu myaka 10 uba umaze gutanga 30,000,000 Frw zujuje inzu nini cyane. Kandi nyine ntibishoboka kwishyura ibihumbi 250 kubukode ngo ubone ayandi washora mu kwiyubakira iyawe. Bityo ukazahora ufasha abakire bubatse mbere kubaka izindi kandi ari nako bakuzamuriraho ibiciro by’ubukode. Muri macye umukene azakomeza anyunyuzwe kugeza arundutse.
Birababaje!
Politiki y’imyubakire muri kino gihugu iteye agahinda gusa. Ubona ngo baravuga ngo barasenyera abantu, wajya kubona ukabona uwo basenyeye agiye kubaka ku Ruyenzi cyangwa i Kabuye mu “makawa”, nta lotissement yakozwe, nta bikorwa remezo bihari, nta mihanda bahaciye, bityo akajagari kagasimbura akandi kajagari. Ubwo se mu by’ukuri baba bakoze iki????
ariko musoni azabeshya abanyarwanda kugeza ryari????
Comments are closed.