AMAFOTO: Hamad Katauti yakoresheje imyitozo ya mbere muri Rayon sports

Imyitozo ya mbere ya Rayon sports mu mwaka w’imikino 2017-18, yitabiriwe n’abakinnyi bashya barimo Rutanga Eric wavuye muri APR FC. Yayobowe n’umutoza wungirije mushya Katauti Hamad Ndikumana wemeje ko intego we na Karekezi bazanye ari ugutwara ibikombe byose kuko bazwi nk’indwanyi kuva bakiri abakinnyi. Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Nyakanga 2017 nibwo Rayon sports […]Irambuye

Zone 5: U Rwanda rwatsinzwe na Kenya, byombi bibona itike

Irushanwa ry’Akarere ka gatanu muri Volleyball ryaberaga muri Petit Stade i Remera mu mpera z’icyumweru gishize ryasojwe kuri uyu wa Mbere ryegukanwa na Kenya yatsinze u Rwanda amaseti 3-1. Gusa ibihugu byombi byakatishije itike yo gukina igikombe cya Afurika. Kenya yongeye kwigaranzura u Rwanda rwayitsinze mu marushanwa abiri y’akarere ka gatanu aheruka 2013 na 2015. […]Irambuye

Kwizera Pierre Marchal agiye kurushinga n’umugore wa kabiri

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball Kwizera Pierre Marchal yasohoye impapuro zitumirira ubukwe bwe buteganyijwe tariki ya 2 Nzeri 2018. Ni nyuma yo gutandukana n’umugore wa mbere babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Kuri uyu wa mbere tariki 24 Nyakanga 2017 Kwizara Pierre Marchal na bagenzi be bari mu ikipe y’igihugu ya Volleyball barakina umukino wa nyuma […]Irambuye

Imena za Rayon ZASHESHE ubuyobozi bwose bwayo hashyirwaho inzibacyuho

Nyuma yo kutumvikana no kuvuguruzanya mu myanzuro ifatwa na komite eshatu zayoboraga Rayon sports, abahoze bayobora iyi kipe bazwi ku izina rya IMENA bafashe umwanzuro wo gusesa ubuyobozi bwose bwa Rayon Sports, bashyiraho abantu batatu bazayiyobora mu nzibacyuho y’ukwezi, banategure amatora y’ubuyobozi bushya. Abahoze bayobora Rayon sports bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Imena bafashe uyu mwanzuro […]Irambuye

Amavubi yasezereye Tanzania azakina na Uganda Craines idafite Micho

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasezereye Tanzania mu gushaka itike ya CHAN 2018, kubera agaciro k’igitego cyo hanze. Ni nyuma yo kunganya umukino ubanza n’uwo kwishyura. Amavubi yagiye mu kiciro gikurikiraho azahura na Uganda idafite umutoza wayo Milutin Sredojevic “Micho” weguye ku mirimo ye. Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 nibwo ikipe y’igihugu y’u […]Irambuye

Tanzania yaducumbikiye muri ‘night club’ ntiyadutsinda, iwacu turiyizeye – Antoine

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ihanganye na Tanzania mu gushaka itike ya CHAN2018. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyirije i Mwanza 1-1, umusaruro umutoza w’Amavubi yemeza ko ari mwiza kuko bakiriwe nabi cyane, muri hotel ifite ibyumba bifatanye n’akabyiniro ariko bakabasha kubona igitego muri Tanzania yakiniraga iwabo. Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 nibwo hateganyijwe […]Irambuye

Moussa Camara uvuga ko namwifuje ntawe nzi- Antoine Hey

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey yateye utwatsi Moussa Camara wahoze muri Rayon sports wemeje ko yifujwe n’umutoza w’ Amavubi. Uyu mudage yemeje ko n’uwabivuze atamuzi. Kuri uyu wa gatatu tariki 19 nibwo inkuru ihamya ko ikipe y’igihugu Amavubi yifuje umunya-Mali Moussa Camara watsindiye Rayon sports ibitego 10 muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League […]Irambuye

Abanyarwanda bayobowe na Uwikunda bazasifura imikino ya CAF

Imikino yo guhatanira itike ya CHAN2018 irakomeje. Abasifuzi b’abanyarwanda barimo Uwikunda Samuel bahawe kuyobora umukino uzahuza Sudani n’u Burundi i Khartoum. Mu mpera z’iki cyumweru hazakinwa imikino y’amakipe y’ibihugu yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN2018’ izabera muri Kenya. U Rwanda ruzahura na Tanzania kuri stade Regional ya […]Irambuye

Tarah Lyn Cole niwe umutoza mushya wa Team Rwanda y’abakobwa

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare yabonye umutoza mushya uzatoza abagore by’umwihariko. Tarah Cole yemejwe ku mugaragaro, kandi azatangira akazi muri Nzeri. Kuri uyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2017 nibwo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ ryemeje ko habonetse umutoza mushya uzakorana n’ikipe y’igihugu y’abagore by’umwihariko. Umunya-America Tarah Lyn Cole umaze imyaka icyenda (9) […]Irambuye

en_USEnglish