Nyuma yo gukora ubukwe ku wa Gatandatu taliki, 06, Nyakanga, 2019, umukobwa w’imfura wa Perezida Kagame, Ange Kagame kuri iki Cyumweru yashimiye Imana yamuhaye umukunzi roho ye yakunze. Kuri Twitter yunze mu magambo yaririmbye n’umwami Salomo wa Israel ya kera( Indirimbo za Salomo 3:4), avuga ko umutima we wishimye kuko yabonye umugabo umutima we wakunze. […]Irambuye
Mu ijambo risoza ibirori byo Kwibohora ku nshuro ya 25, Perezida Paul Kagame yashimiye buri wese wabigizemo uruhare, abahasize ubuzima, abaturage bahishe abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse avuga ko uko u Rwanda rwibohora runashyigikiye ko Africa yigenga. Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize kwiyubaka k’u Rwanda byari ibishidikanywaho nyuma y’uko igihugu cyari […]Irambuye
Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye, kuri uyu wa 4 Nyakanga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n’imbaga y’Abanyarwanda n’abanyacyubahiro barimo Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, ibirori by’akataraboneka birabera muri Stade Amahoro. Ku isaha ya saa 10h35 nibwo Umukuru w’Igihugu yinjiye muri Stade Amahoro, abanza kurambagira ingabo ziteguye gukora akarasisi, nyuma ajya mu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu hateranye inama ya Kigali Global Dialogue yateguwe na Observer Research Foundation yo mu gihugu cy’Ubuhinde bafatanyije na Rwanda Convention Bureau yahuje ibigo by’ubushakashatsi, abikorera ndetse n’abari muri Leta baganira iterambere. Abantu baturutse mu bihugu 55, barasuzuma inzira z’iterambere banasesengura ibisanzwe bikoreshwa mu iterambere, barareba uko abantu bita ku kirere, ubuzima ndetse […]Irambuye
Ministiri w’Intebe yagiranye ibiganiro na Mr.Mohamed Nasheed, Perezida wa mbere watorewe kuyobora ibirwa bya Maldives (2008-2012), mu byo baganiriyeho harimo kugirana umubano n’ubuhahirane, ariko ngo banaganiriye ku kuba habaho ubufatanye mu bijyanye n’uburezi bushingiye ku bumenyingiro. Mr. Mohamed Nasheed uri mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nyakanga, yabwiye abanyamakuru nyuma […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Umuryango Mpuzamahanga uharanira amahoro wo muri Korea (HWPL) wakoranye n’abanyeshuri bo muri APADE i Kigali igikorwa cyo kuzirikana ku nshuro ya gatandatu itangazo ry’amahoro ku Isi n’urugendo rugamije amahoro, muri iki gikorwa abanyeshuri banandikiye Perezida Paul Kagame amabaruwa banayasinya bamusaba gushyigikira itangazo ry’amahoro no guhagarika intambara ryemejwe muri 2016 n’Inama ya […]Irambuye
*Akenshi ngo abashoferi bakora iminsi bahawe yo kuruhuka kugira ngo batahane amafaranga *Impanuka zakunze kuvugwa ku modoka za RITCO ngo zatezwaga n’ikoranabuhanga ritamenyerewe Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Sosiyete itwara abantu mu modoka nyuma yo gusimbura ONATRACOM yari iya Leta, ku ngingo zirimo impanuka zakunze kugaragara ku modoka z’iyi sosiyete , abakozi bakora amasaha menshi, […]Irambuye
Kwibuka 25, kuri iki cyumweru mu Karere ka Nyanza hashyinguwe Abatutsi biciwe mu ahitwa Mu Mayaga mu murenge wa Muyira, bose basaga ibihumbi 89 ariko abagiye bakurwa ahantu hanyuranye ni ibihumbi 84. Abarokotse basabye Leta ko yabegurira imisozi yari ishyinguyeho abantu babo kuko ngo n’ubundi bazahora bahibukira amabi yahakorewe. Minisitiri w’ubutabera Johnston Businge akaba n’Intumwa […]Irambuye
Kirehe – Kuri uyu wa kabiri mu Karere ka Kirehe, abakandida banditse basaba akazi mu burezi bazindutse bajya gukora ikizamini byari biteganyijwe ko gitangira saa mbili za mu gitondo (8h00 a.m), gikererezwa ku mpamvu batabwiwe batangira kugikora saa munani (2h00 p.m). Aba bakandida kandi bahise bahabwa ikizamini cya ‘Interview’batategujwe, bamwe bagikoze kugeza na saa mbili […]Irambuye
Alexia Uwera Mupende umunyamideri w’imyaka 35 yishwe atewe icyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri mu rugo iwabo mu karere ka Kicukiro Umurenge wa Nyarugunga Akagari ka Kamashashi Umudugudu w’Indatwa. Birakekwa ko yishwe n’umukozi wo mu rugo rwabo wahise atoroka. Bunyeshuri John umwe mu nshuti kandi wakoranye na Alexia Mupende mu bijyanye no kumurika […]Irambuye