Ubuyobozi bwa Parike y’Igihugu y’Ibirunga buratangaza ko uyu mwaka uzarangira bakiriye abakerarugendo barenga ibihumbi 30, bashobora kuzinjiza amafaranga asaga Miliyoni 16 z’Amadolari ya Amerika. Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri, mu Kinigi mu Karere ka Musanze harabera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 22 bavutse muri uyu mwaka. Uyu muhango uzitabirwa n’abayobozi bakuru b’u […]Irambuye
*Ubushize twatemberanye muri bimwe mu bice nyaburanga by’Intara y’Iburengerazuba; *Ubu twasubiye mu Majyaruguru kuko naho si ubwa mbere tuhasuye; *Uyu munsi twasuye umuryango w’INKIMA 120, zimwe mu nyamanswa ziri gucika ku Isi. Parike y’Ibirunga ibarizwa mu gace k’ibirunga gahuriweho n’u Rwanda, Uganda na DR Congo, kakaba kabarizwamo ubwoko bw’inyamanswa nyinshi, gusa izihazwi cyane ni Ingagi […]Irambuye
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame witabiriye igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi, mu Kinigi mu karere ka Musanze, yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite umutongo kamere n’amabuye y’agaciro, ashimangira ihame ry’uko ibiva mu mutungo kamere bizajya bisaranganywa haherewe ku bawuturiye. Muri uyu muhango hiswe amazina abana b’ingagi 24, bavutse mu miryango itandukanye y’ingagi […]Irambuye
Musanze – Centre ya Bisate nirwo rusisiro rwa nyuma rutuwe rwegereye ibirunga, ni mu murenge wa Kinigi mu kagali ka Kaguhu ni munsi neza y’ikirunga cya Bisoke. Kuri uyu wa 02 Nzeri 2015 kuri iyi centre hafunguwe isomero rigezweho ririmo za mudasobwa n’ibitabo. Barihawe n’ikigo cya RDB ku bufatanye na Dian Fossey Foundation nk’umwe mu musaruro w’amafaranga […]Irambuye
RDB yatangaje amafoto y’abana 24 b’ingagi bazitwa amazina kuwa gatandatu tariki 05 Nzeri mu Birunga. Muri aba bana b’ingagi umuto ni uwavutse tariki 29 Gicurasi ufite amezi atatu gusa. Uyu muhango uzaba ubaye ku nshuro ya 11. Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, gitegura uyu muhango wo Kwita Izina kivuga ko aya matariki iki gikorwa ajyanye n’ibihe […]Irambuye
Amb. Yamina Karitanyi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, kuri uyu wa gatatu yavuze ko mu muhango wo Kwita Izina ingagi, u Rwanda rushaka cyane kugaragaza ibyiza birutatse ku baturage bo mu karere ka Africa y’Iburasirazuba, no gukurura ba mukerarugendo bo mu mahanga ya kure. Uyu mwaka bazita amazina abana 24 b’ingagi. Kwita Izina abana b’ingagi bizaba […]Irambuye
*Isabukuru y’imyaka 91 yayizihirije mu Birunga *Yasabye umuherwe Jack Hanna kumuzana mu Rwanda agasekana n’ingagi *Yaganiriye na Perezida Kagame asanga ari umuyobozi uzi ibyo akora 20 Werurwe 2015 – Loann Crane umunyamerika wo muri Leta ya Ohio w’imyaka 91 ni we muntu ukuze cyane kurusha abandi basuye Pariki y’Ibirunga banditswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB. […]Irambuye
Umuhango wo Kwita Izina ubera mu kigo cy’umuco kiri munsi y’umusozi wa Sabyinyo, Abanyakinigi nk’uko bisanzwe ababa babukereye kuva mu gitondo cya kare baba bari ku mihanda bareba abashyitsi baza muri uyu muhango, ariko no kuwitabira bawitabira ku bwinshi. Abatuye mu Kinigi bavuga ko amashuri, amavuriro n’imihanda myiza babonye byinshi babikesha iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda, […]Irambuye
Kuva mu masaha ya saa tatu z’igitondo, Abanyarwanda by’umwihariko Abanyakinigi n’abanyamahanga batandukanye bari ku kibuga cy’Ikigo cy’umuco mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, munsi y’Ikirunga cya Sabyinyo mu muhanga wo kwita izina ku ncuro ya cumi (10). abantu barenga 1000 bateraniye i Kinigi muri uyu muhango. Ingagi zahawe amazina ni izavutse hagati […]Irambuye
Mu bana b’ingagi 18 bazitwa amazina kuri uyu wa kabiri tariki 01 Nyakanga, harimo n’umwana w’ingagi yitwa Byishimo yiswe mu myaka 10 ishize ubwo hatangiraga umuhango wo kwita izina, by’umwihariko ikaba ngo yariswe n’umufasha w’umukuru w’Igihugu Jeannette KAGAME. Iyi ngagi Byishimo ivuka ari impanga hamwe n’indi ngagi yitwa Impano, uretse kuba ifite ako gashya kuko […]Irambuye