Digiqole ad

Bienvenue uba (USA)yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Niwe Umara Irungu”

 Bienvenue uba (USA)yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Niwe Umara Irungu”

Bienvenue wakize Cancer kubera kwizera Imana. Iyo nkuru izabageraho ubutaha

Bienvenue Kayira umwe mu bahanzi nyarwanda baba muri  (USA) yashyize hanze amashusho y’indirimbo ihimbaza Imana yise “Niwe umara irungu”.

Bienvenue wakize Cancer kubera kwizera Imana. Iyo nkuru izabageraho ubutaha

Uyu musore atuye mu mujyi wa phoenix muri leta ya Arizona. Ubusanzwe asengera mu itorero rya HOPE OF LIFE INTERNATIONAL CHURCH.

Muri iryo torero, Bienvenue niwe uhagarariye choral mu bijyanye n’indirimbo zo mkuramya no guhimbaza. Ibyo akaba abikora anicurangira.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, yavuze ko muri iyi ndirimbo ye “ Niwe umara Irungu” ubutumwa buyirimo byari ugushaka gukomeza umuntu wese waba uri kunyura mu bihe bikomeye.

Aho rimwe na rimwe hamwe ubonako birangiye,aho utaka ntubone ugutabara,hamwe wumva ko birangiye. Ukwiye kumenya ko Imana ihari.

Ati “ Hari ikizere mu gihe umubabaro n’agahinda bibaye byinshi. Isunge Yesu kuko ntaco uzaba umufite”. Ubu nibwo butumwa buri muri iyo ndirimbo.

Mu bwana bwe, Bienvenue ngo yigeze kwirukanwa ku ishuri kubera gufata amakaye yo kwandikamo we akiyandikiramo indirimbo.

Nti byatumye abihagarika ahubwo yakomeje gufatanya kwiga no gukomeza kwandika indirimbo kuko yabyiyumvagamo nk’impano.

Ati “Natangiye kwandika indirimbo nkiri muri Sunday school. Nakomeje guhura n’ibyo nakwita ibigeragezo byo kumbuza gukorera Imana ariko nza kubicamo”.

Uwo muhamagaro  niwo wakomeje kumusunika kugeza ubwo yaje kugaragaraho ikimenyetso cy’uburwayi bwa Kanseri hamwe no kwizera ntibazi aho yaheze. Ibyo byose n’Imana.

Bienvenu Kayira  arateganya gukora igitaramo muri Amerika  cyo ku murika album ye ya mbere yise “Mu muryango w’Imana”. Iyo album ikazaba igizwe ni ndirimbo 10.

Zimwe muri izo ndirimbo harimo iyo yise “Yesu byishimo byanjye”,  “Niwe umara Irungu”  “Uri Imana nzima” “Uri byose Yesu” “ Nzahora nshima”.

Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabamenyesha itariki y’igitaramo cya Bienvenu ndetse tunababwire ubuhamye bwe uburyo Imana ya mukijije Kanseri (Cancer) yatumye arushaho kwegera Imana.

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish