I Gikundamvura…Habyarimana ari kwamamaza Kagame…Haki ya Mungu

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano iheruka umusaza Joseph Habyarimana ari mu byayiranze, ubwo yabwiraga Perezida Kagame ati “Uturi imbere tukuri inyuma haki ya Mungu tugire amahoro”. Uyu munsi uyu musaza uyobora Koperative y’aba DS yagaragaye mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame biteguye i Gikundamvura muri Rusizi. Habyarimana yahise amenyekana cyane kuva burya, uyu munsi yari yishimye […]Irambuye

Mpayimana i Byumba ati “Nimuntora muzajya munitorera ba ‘Gitifu’

*Ngo agiye kurwanya Ubushomeri nk’ufata Imbogo amahembe Gicumbi – Philippe Mpayimana kuri iki gicamunsi yari mu mujyi wa Byumba aho yasabye abaturage kuzamutora maze abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge n’imidugudu bakajya batorwa n’abaturage baba babazi neza kandi abakora ibyo batabasabye bakabikuriraho. Mpayimana avuga ko byatuma abayobozi kuri izi nzego z’ibanze bajya bakorana umurava ibyo bashinzwe kuko bazirikana […]Irambuye

Uwari kuburanisha urubanza rwa Katumbi akaraswa yagiye kuvurirwa muri S.Africa

Umucamanza witwa Jacques Mbuyi Likasu wari uri kuburanisha urubanza rwa Moise Katumbi akaza kuraswa, Kuri iki Cyumweru yagejejwe I Johannesburg muri Africa y’Epfo agiye kuvuzwa ibikomere yatewe n’ubu bugizi bwa nabi. Uyu mucamanza wagombaga kuburanisha urubanza Moise Katumbi aburanamo na Emmanuel Stoupis ku bikorwa byo kwangiza amazu, yarashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira […]Irambuye

Umujyi wa Ethiopia ‘Harar’ ufatwa nka Mecca ya Africa

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere ubumenyi n’umuco rimaze  igihe rishyize umujyi wa Harar wo muri Ethiopia ku rutonde rw’ibigize umurage w’Isi. Uyu mujyi abahanga bawufata nk’ihuriro ry’umuco wa Kisilamu na Kinyafrica ku buryo bawita Mecca y’Africa. Umunyamakuru wa BBC witwa Emmanuel Igunza yazengurutse uyu mujyi wa Harar asanga koko ufite umwihariko mu mateka yawo […]Irambuye

Bagiye kubyara ku Muhima biteze impanga babona umwana umwe

Nyarugenge – Louis Kayijuka n’umugore we Sarah Nyabenda mu ijoro rishyira kuwa kabiri bagiye ku bitaro bya Muhima umugore ari kunda atwite impanga nk’uko bari babisuzumwe mbere, amaze kubyara bamuhaye umwana umwe, kugeza ubu ntibarerekwa undi, nubwo bo bavuga ko ngo umuganga yababwiye ko yapfuye. Uyu muryango wo mu mudugudu wa Akabahizi mu kagari ka […]Irambuye

‘Syndrome’ ituma abantu bagira igikundiro ni yo ituma imbwa zikunda

Ibintu byihariye biba mu maraso y’abantu bita Syndrome of Williams-Beuren nibyo bituma usanga abantu bisanzura ku bandi bagahora bisekera  bityo bagakundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.  Iyi syndrome abahanga bo muri Kaminuza ya Oregon State University muri USA basanze ari na yo iba mu mbwa bigatuma zikunda ba shebuja n’undi wese uzibaniye neza. Abahanga mu binyabuzima bemeza […]Irambuye

Koreya y’epfo yasabye ibiganiro bya gisirikare n’iya ruguru

Ubutegetsi bwa Seoul bwasabye ubwa Pyongyang ko bagirana ibiganiro bya gisirikare ngo barebe ko bahosha umwuka mubi umaze gihe uvugwa muri biriya bihugu byombi. Uyu mwuka mubi warushijeho kwiyongera nyuma y’uko Pyongyang irashe ibisasu bigera kure bigateza ubwoba amahanga yewe na USA. Ibi biganiro bibaye bwaba ari ubwa mbere guhera muri 2015. Umwe mu bayobozi […]Irambuye

Gatsibo: Hafunguwe ikigo cy’ubuzima gifasha abafite ubumuga guhabwa service biboroheye

Ni kimwe mu bindi bigo bine byita ku buzima byubatswe mu Rwanda bifite ibyangombwa byose bifasha abafite ubumuga butandukanye kugera ahatangirwa services z’ubuvuzi bitabagoye. Ikigo cyatashwe kuri uyu wa Kane giherereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore mu Kagali ka Kabarore gifite inyubako zifite aho abafite ubumuga bw’ingingo bazamukira bajya guhabwa services hatabagora. […]Irambuye

Umurwa mukuru wa Eritrea wagizwe umurage ndangamateka w’Isi

Abahanga mu mateka bawita ‘Roma Ntoya’.  Asmara umurwa mukuru wa Eritrea. Nyuma y’ubusabe bw’abahagarariye iki gihugu mu muryango w’abibumbye bwamaze igihe kirekire, kuri uyu wa Kabiri Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bumenyi, ubushakashatsi n’umuco(UNESCO) ryemeye ko Asmara ishyirwa mu bigize umurage ndangamateka w’Isi. Asmara ibaye ikintu cya 48 muri Africa kigiye mu bigize umurage ndangamateka […]Irambuye

UBurusiya buzirukana aba diplomats 30 ba USA

Nyuma y’urugendo rwa Perezida Donald Trump mu Budage aho yahuye na Perezida Vladimir Putin,  bakaganira ku bintu bitandukanye, u Burusiya bwafashe umwanzuro wo kwihimura kuri America ku bw’imyemezo byafashwe ku butegetsi bwa Barack Obama. Mu bihano U Burusiya bushobora gufata birimo kwirukana ku butaka bwabwo abakozi ba Ambasade ya USA bagera kuri 30 no gufatira […]Irambuye

en_USEnglish