Mu kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 25, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita yabwiye abaturage ko n’ubwo habayeho kwibihora ibyo yise ubutegetsi bw’igitugu hari indi ngoyi ikomeye y’ubukene yo kwibohora. Yababwiye ko bidatinze bagiye kuzubakirwa kaburimbo kugira ngo yongere uburyo bwo guhahirana. Kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’akarere ka Gakenke byabereye mu […]Irambuye
Kirehe – Kuri uyu wa kabiri mu Karere ka Kirehe, abakandida banditse basaba akazi mu burezi bazindutse bajya gukora ikizamini byari biteganyijwe ko gitangira saa mbili za mu gitondo (8h00 a.m), gikererezwa ku mpamvu batabwiwe batangira kugikora saa munani (2h00 p.m). Aba bakandida kandi bahise bahabwa ikizamini cya ‘Interview’batategujwe, bamwe bagikoze kugeza na saa mbili […]Irambuye
Impamvu batishyuwe ngo ni ikoranabuhanga Aborozi bagera ku 2039 bagemura amata kuri Koperative ubusanzwe babishyura nyuma y’iminsi 15 byarenga bikaba ukwezi kumwe, ubu hashize amezi abiri, usibye ibibazo mu bworozi byabateje ubu banafite impungenge zo kutabasha kohereza abana ku mashuri. Ababishinzwe bavuga ko ababagemurira batishyuwe kuko za SACCO babishyuriraho zidafite ikoranabuhanga. Ni aborozi bo mu […]Irambuye
Nyuma y’inkuru yatambutse mu gitondo ku Umuseke ivuga ko Fortunee Nyirahabimana aba mu nzu yasenyutse kubera ko basaza be banze kumuha imwe mu nzu Se yabasigiye, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi bwiyemeje kumukodeshereza inzu kuzageza bumwubakiye iye. Pilote Rwigemera uyobora Umurenge wa Kabacuzi avuga hari umuntu bashyizeho ngo agire inama Nyirahabimana yumve ko kwimukira muri iriya […]Irambuye
*Akarere ngo kabuze amafaranga yo kuwubaka uko bikwiye Umuhanda Kazo – Mutenderi mukarere ka Ngoma ubu watangiye gusenyuka mu gihe utaramara umwaka urangije kubakwa. Abawukoresha bavuga ko bitewe n’uko wubatswe nabi ndetse amazi awuvaho ari gusenyera abawuturiye kuko nta miferege itunganye ufite. Ubuyobozi ngo bugiye kugarura uwawubatse awukore neza. Ni umuhanda w’igitaka wa 16Km uhuza […]Irambuye
Abatishoboye bo mu murenge wa Kazo, mu Karere ka Ngoma bahawe akazi muri gahunda y’imirimo yoroheje ihabwa cyane cyane abageze mu zabukuru batishoboye, baravuga ko bamaze amezi ane badahembwa, mu gihe bagahembwe buri kwezi. Aba baturage bavuga ko uku kudahembwa kwatumye barya nabi iminsi mikuru ndetse ubukene na n’ubu bukaba bubakomereye kagasaba ababishinzwe kubafasha bakishyurwa […]Irambuye
Mu murenge wa Murundi hari kubakwa ibiro by’Akagari ka Bukiro biri mu mudugudu wa Gitwa, abubatsi baravuga ko bubakisha ibyondo na sima (ciment) nke kuko ubuyobozi bubaha nke, ubuyobozi bwo buravuga ko ihari ihagije, abaturage batanze inkunga yo kubaka aka kagari baribaza impamvu hari kubakwa ibitaramba. Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko ingengo y’imari yatanzwe ngo […]Irambuye
Umwe mu bapasiteri bo muri EAR Paruwasi ya Ruhango mu Karere ka Ruhango witwa Naomie Mukambabazi ashima abagira neza bo muri Peace Plan babegereje amazi ku rusengero ariko agasaba ko uko ubushobozi buzaboneka bazanayageza mu ngo z’abaturage. Avuga ko abakirisitu bagira ikibazo cyo kujya kuvoma kure kugira ngo babone amazi yo kwita ku rusengero n’ayo […]Irambuye
Guhera mu Cyumweru gishize kugeza kuri uyu wa Gatatu abaturage bo mu byiciro bitandukanye by’imyaka bo mu Karere ka Ngororero bagera kuri 19 bafashwe na Police y’u Rwanda barimo bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo budakurikije amategeko. Aba bose ngo bagejejwe mu bugenzacyaha ngo bakurikiranwe. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera avuga […]Irambuye
Abakozi bane mu karere ka Muhanga bafunzwe bakurikiranyweho kwambura imwe mu mirenge SACCO. Amakuru dufite avuga ko ubuyobozi bw’Akarere aribwo bwabazanye kuri transit center busaba ko bahafungirwa. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice yabwiye Umuseke ko iby’uko bafungiwe kuri Transit center atabizi. Ni abagabo bane (4) bafashwe mu mpera z’Icyumweru gishize. Bamwe mu bakorana n’abafashwe bashinjwa […]Irambuye