Digiqole ad

‘Chargeur’ ishobora kwitwa ‘Indahuzo’

 ‘Chargeur’ ishobora kwitwa ‘Indahuzo’

Mu bikorwa byo guhugura Abanyamakuru ku mikoreshereze iboneye y’ururimi rw’Ikinyarwanda biri kubera mu karere ka Musanze, Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco Nyarwanda yatangaje ko ijambo ‘Chargeur’ ridasanzwe rifite igisobanuro cyaryo mu Kinyarwanda rishobora gusimburwa n’ijambo ‘Indahuzo’.

Aba banyamakuru bari mu mahugurwa y'iminsi itanu yitezwemo impinduka mu mikoreshereze y'Ikinyarwanda
Aba banyamakuru bari mu mahugurwa y’iminsi itanu yitezwemo impinduka mu mikoreshereze y’Ikinyarwanda

Ni umwitozo wakurikiwe n’isomo ryo kurema amuga (amagambo y’Ikinyarwanda ahuza inyito n’ibikoresho cyangwa ibisobanuro runaka).

Aba banyamakuru bashakiraga amazina y’ibikoresho cyangwa ibikorwa byo mu nzego zikoreshwamo amagambo menshi y’amavamahanga nko mu butegetsi, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu/Ubucuruzi.

Mu magambo yatanzwe n’itsinda ryakoze ku rwego rw’Ikoranabuhanga basuzumye igikoresho gisanzwe kifashishwa mu gushyira umuriro muri telefoni (Telephone) kizwi nka ‘Chargeur’.

Aba banyamakuru bamaze iminsi itatu bahugurwa ku mikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda bavuze ko iki gikoresho kiramutse gihawe inyito y’Indahuzo byarushaho kumvikana neza mu Kinyarwanda kurusha uko kitwa ubu.

Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco, Prof Cyprien Niyomugabo wasuzumaga amagambo yacuzwe n’aba banyamakuru yavuze ko iri jambo ryujuje ibisabwa kugira ngo ryibonwemo na buri munyarwanda wese wumva ururimi rw’Ikinyarwanda.

Yizeje aba batangazamakuru ko iri jambo rishobora kwemezwa nk’iryinjiye mu magambo y’Ikinyarwanda ndetse rikaba ryazashyirwa mu nkoranyamagambo Nyarwanda.

Aba batangazamakuru bari batanze andi magambo bumva ko yaba aboneye mu  byiciro bitandukanye nko mu bukerarugendo bari bavuze ko hakoreshwa ijambo ‘Indangabihari’ aho gukoresha ‘Menu’ (inyandiko igaragaza ibiribwa cyangwa ibinyobwa biri mu nzu zibicuruza).

Ati “ Aho kugira ngo umuntu aze avuga menu, akavuga indangabihari,…buri wese yakumva icyo bisobanura kuko iyo menu igaragaza ibihari koko.”

 

Buri mwenerurimi yagira uruhare mu kurukungahaza…N’abana bo ku muhanda

Prof Cyprien Niyomugabo avuga ko buri mwenerurimi agira uruhare mu kubungabunga ururimi rwe kavukire no kurukungahaza.

Avuga ko hari amagambo cyangwa ibisobanuro biba bidafitiwe iryuga riboneye bityo ko itsinda ry’abantu bashobora kugira uruhare mu gucura amuga runaka bitewe n’ibisobanuro by’iryo jambo ryaburiwe inyito nyayo.

Yatanze urugero rw’ijambo ‘Ingaru’ ryaturutse mu mvugo zakunze gukoreshwa n’abana bita abo ku muhanda, avuga ko ryuzuje ibisabwa kugira ngo rikoreshwe mu Kinyarwanda.

Iyi ntebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco ivuga ko ku giti ke yumvuse anyuzwe n’iri jambo ndetse ko ryamaze kwinjizwa mu magambo yemewe gukoreshwa mu Kinyarwanda. Ati “ Aho kuvuga ngo kanaka twamugurishije ikintu arakitugarurira, bakavuga bati yaduteje ingaru…”

Abahanga mu kurema iryuga/Inyito iboneye bavuga ko ababikora baba bagomba guhuza inyito n’igikoresho ariko hakirindwa gukoresha ijambo rirombereye (rirerire).

Ururimi ni umutungo rusange ntawe ushobora kurugukomaho, gusa abenerurimi baba bafite inshingano zo kubungabunga ururimi rwabo.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Muzadushakire n’ijambo ry’ikinyarwanda rivuga civil society aho gukoresha “sosiyete-sivire”

  • None se murita CHARGEUR ngo ni INDAHUZO, irahura iki ? Aho kuyoba kwanyu kugaragarira ni uko iri zina mwarihisemo muhereye ku izina ryahawe “ELECTRICITE”, aho mu kinyarwanda bayita “UMURIRO”; ariko nyamara nabyo ni ubuswa bw’abashyizeho iryo zina bakanarisakaza mu Banyarwanda. Ntabwo ELECTRICITE yagombye kwitwa ko ari UMURIRO, kuko siwo, bityo rero namwe ntimwagombye gushingira izina rishya ku kintu gikocamye mutabanje gukosora kuko ni ukongera amakosa mu yandi.

    Igitekerezo ntanga no uko iyi Nteko y’uruimi n’Umuco yabanza ikavanwa mu ntoki z’abanyepolitiki, ikigenga.

    • Hahahaha
      Electricity mu kinyarwanda cyiza ni amashanyarazi cg umuyaga-nkuba!!!

Comments are closed.

en_USEnglish