Runtown na Sheebah bagiye kuza mu Rwanda
(I Factory Africa) company ikorera muri Uganda isanzwe itegura ibitaramo bikomeye, igiye kuzana Runtown wo muri Nigera na Sheebah Karungi wo muri Uganda mu Rwanda.
Douglas Jack Agu umaze kwamamara muri Afurika ku izina rya Runtown, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe kubera indirimbo ze zirimo iyo yise ‘Gallardo’ yakoranye na Davido.
Ku nshuro ye ya mbere agiye kuza gutaramira abanyarwanda, yavuze ko abakunzi b’ibihangano bye bakwiye gutangira kuzigamira icyo gitaramo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “Banyarwanda mwite ku itariki ngiye kuziraho vuba mu Rwanda na Band y’abacuranzi banjye”.
Runtown na Sheebah bagiye kuza mu gitaramo kiswe {KigaliRuntownExperience} kimwe mu bitaramo barimo kugenda bakora hirya no hino muri Afurika.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku itariki ya 23 Nzeri 2017. Aho kizabera ntiharamenyekana ndetse n’ibiciro byo kwinjira ngo biracyigwaho.
Muri icyo gitaramo hazagaragaramo abahanzi b’abanyarwanda barimo Yvan Buravan ,Charly na Nina, Urban Boyz ,Bruce Melody, Oda Paccy n’itsinda rya Active.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW