Digiqole ad

Rayon izahabwa igikombe cya shampiyona nyuma y’umukino wa gicuti na AZAM FC

 Rayon izahabwa igikombe cya shampiyona nyuma y’umukino wa gicuti na AZAM FC

Rayon sports yatumiye AZAM FC yo muri Tanzania mu mukino wa gicuti izahabwamo igikombe cya shampiyona

Nyuma yo kwandika isaba ko itifuza guhabwa igikombe mu mukino itakiriye, Rayon sports yemerewe na FERWAFA ko yategura umukino wa gicuti izahabwaho igikombe. Rayon yatumiye AZAM FC yo muri Tanzania, umukino wa gicuti uteganyijwe Tariki 8 Kamena 2017.

Rayon sports yatumiye AZAM FC yo muri Tanzania mu mukino wa gicuti izahabwamo igikombe cya shampiyona
Rayon sports yatumiye AZAM FC yo muri Tanzania mu mukino wa gicuti izahabwamo igikombe cya shampiyona

Rayon sports yamaze gutsindira igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’, gusa ntiragishyikirizwa. Byari biteganyijwe ko izagihabwa ku mukino usoza indi muri shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na Kiyovu sports kuri stade Regional ya Kigali tariki 15 Kamena 2017.

Ubuyobozi bwa Rayon sports bwandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA busaba ko iyo gahunda yahinduka kuko batifuza gushyikirizwa igikombe nta birori byateguwe kandi ibirori ntibyakorwa ku mukino usoza indi muri shampiyona kuko Rayon sports atariyo izawakira.

Ikifuzo cya Rayon sports cyahawe agaciro nyuma y’inama yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 31 Gicurasi 2017 ihuza FERWAFA, Rayon sports n’umuterankunga wa shampiyona AZAM TV.

Nyuma y’ibiganiro ku mpande zose zirebwa n’uyu muhango, Rayon sports yemerewe gutegura umukino wa gicuti ukaba ariwo ihabwaho igikombe yatsindiye nkuko Umuseke wabitangarijwe na Prosper Ruboneza umuvugizi wa FERWAFA.

Ruboneza yagize ati: “Mu nama hemejwe dufatanya na Rayon  sports gushaka umukino wa gicuti. Ntacyo uwo mukino ugomba guhindura kuri gahunda isanzwe ya shampiyona kuko turifuza ko wazakinwa kuwa kane tariki 8 Kamena 2017. Amavubi azaba ari hafi kujya muri Centre Africa, niyo mpamvu hakiri byinshi byo kuganirwaho, nko kumenya niba umutoza w’ikipe y’igihugu ashobora kurekura abakinnyi ba Rayon bakitabira uyu mukino n’ibi birori by’igikombe. Ni ibintu ukigaho neza.”

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko Rayon sports ifashijwe n’ubuyobozi bwa AZAM TV isanzwe itera inkunga shampiyona y’u Rwanda, hatumiwe AZAM FC yo muri Tanzania muri uwo mukino wa gicuti.

Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi yanganyije 0-0 muri CECAFA 2014 yabereye kuri stade Amahoro.

AZAM FC yarangirije ku mwanya wa kane muri shampiyona ya Tanzania irushwa amanota 16 na Yanga CS yatwaye igikombe
AZAM FC yarangirije ku mwanya wa kane muri shampiyona ya Tanzania irushwa amanota 16 na Yanga CS yatwaye igikombe
Uyu mukino wa gicuti Rayon sports izahabwaho igikombe uzabera kuri stade Amahoro
Uyu mukino wa gicuti Rayon sports izahabwaho igikombe uzabera kuri stade Amahoro

Roben NGABO

UM– USEKE

14 Comments

  • Nyamara buriya FERWAFA iba ihatereye ibaba. Ngaho nivugurure vuba itegeko rirebana n’imitangire y’igikombe.

  • Rayooooooooooooo!!!

  • Kare kose se FERWAFA yigiraga ibiki? Ibi byo kutagira umurongo ngenderwaho, guhuzagurika no gushaka guhangana iteka n’amakipe amwe n’amwe nibyo bikwiye gutuma Nzamwita Vincent adakwiye no kurota kongera kwitoza. Nk’ubu iyo yemera igikombe cyigatangwa ku mukino wa APR FC byari kumutwara iki ko Rayon Sports yakivunikiye kandi ikagitwara ibikwiye?

  • Felicitation ku museke kubera ukuntu mutugezaho inkuru ku buryo bwihuse.murabambere.Ndashimira abayobozi bose ba rayon sport ku bw’igikorwa bakoze cyo kwanga agasuzuguro.Nkagaya FERWAFA kubera uburyo imaze iminsi yitesha agaciro mu bakunzi b’umupira w’amaguru.Mwikosore kabisa.

  • Ibaze nyine nawe kugira ngo igikombe gitangwe ari uko bitabaje umukino wa Gicuti n’indi Equipe yo hanze !!!! Ngo kugirango Muteteri atarira !!! Genda Rayon Sports ukina myinshi !!!

  • Yes nzaba mpari pe!

  • iyi kipe barayirwanya ariko ntacyo bazayitwara! FERWAFA Irasebye peeeee.
    mumenye ko rayon sport ari ikipe ikundwa cyane hano mu Rwanda si byiza kuyitobera.
    Umwana wanzwe ni we ukura

  • Nzaba mpari rayon niwowe ikipe nkunda ntayindikipe yanza ku mutimaaaa horana Imana ubutwari ni insinzi oooooohhh rayon

  • AHAAAAAAAAAA URWANGO RURI HANO. FERWAFA RAYON IVUYE MU MUPIRA W’AMAGURU STADE ZAMERAMO AMAHWA HAKABA AMASHYAMBA.
    BAKUNZI BA GIKUNDIRO LE 08/06 UZASANGA BAYIMYE STADE AMAHORO NGO IKINIRE KU KIBUGA CYA PRIMAIRE IRI HAFI AHO, KUKO FERWAFA YANGA RAYON KUBURYO BUGARAGARA./ KANDI IZI COMMENT ZACU NABO BARAZISOMA.

  • Ariko se Aba Rayon mwumva amategeko agenga andi makipe mwe atabareba ko mba numva mwigize nkumwana murizi !!!!!!!!!!!

    Mwumva ko ibyo mutekereje iwanyu muri club aribyo FERWAFA igomba guhita ishyira mubikorwa, ko babajije itegeko mu mategeko agenga umupira wamaguru mu Rwanda mushingiraho muvuga ko ari ngombwa guhabwa igikombe kumunsi mwakinye na APR FC mwararibonye, rero ngo mutanga ingero zo mumahanga, ariko buri federation igira amategeko yihariye nubwo habaho mpuzamahanga zihuriraho zose, mwitonde mutuze Degole azabayobora mwanze mukunze azamure umupira wamaguru , ubu agiye kubaka ibibuga 09 byumupira Abakinnyi benshi bagiye kujya hanze gukina mubindi bihugu, abandi bagezeyo ubu barakina ntakibazo, ariko abamubanjirije kuyobora njya numva mushima bohereje uwuhe mukinnyi hanze, Degole wacu Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee tuzongera tugutore.

    • Nonese ubu ikurikije irihe ivuga ko igikombe kizatangwa ku mukino wa gicuti. Ubuyobozi bwa Ferwafa burahuzagurika mugufata ibyemezo niyo mpamvu bukwiye gusimburwa kuko imiyoborere nk’iyi ntijyanye naho iterambere igihugu cyigezemo. Nibwo bwambere tugize umwanya wikubye hafi kabiri ku rutonde rwa Fifa mwarangiza ngo de Gaule yazamuye umupira w’amaguru!!!! Haaa ubwo se ni izamuka cyangwa isubiranyuma? Haze ababishoboye siwe kamara tureke igeragezwa ibyo yakoze birahagije.

  • None se ko mbona bavuga ko uwo mukino wa gicuti na AZAM uzabera kuri Stade Amahoro. Yarangije gusanwa se!!!!!!!!!!!!!!!!!. Ubundi se mbibarize Equipe Nationale Amavubi ikorera hehe imyitozo si ku Mahoro??????? Icyo kibuga ntabwo Rayon yakereje ahari ko bacyiyima bavandi!!!!!!!!!!!

  • Ferwafa ishobora kutakibaha! Ababizi mumbwire amakuru ya stade amahoro, mu minsi 60 ishize no mu minsi 30 iri imbere

  • De gaule, mandant yawe ntizibagirana kuko yaranzwe na amakosa , guhuzagurika cyane byagera gufata imyanzuro kuri Rayon bikaba akarusho, rwose ndagusabye ntuzongere kwiyamamaza mu by umupira wa maguru.

Comments are closed.

en_USEnglish