Digiqole ad

Asaba gufungurwa, Tom Rwagasana wa ADEPR ati “ibi byose ni amatiku”

 Asaba gufungurwa, Tom Rwagasana wa ADEPR ati “ibi byose ni amatiku”

Bamwe mu baregwa n’abunganizi babo imbere y’urukiko mu cyumweru gishize. Photo/Martin NIYONKURU

* Amafaranga bagujije BRD baregwa kuyanyereza bakananirwa kwishyura
*Abaregwa barabihakana, bakemeza ko Banki bari kuyishyura neza
*Ibyo baregwa ngo ni amatiku y’abantu kandi intego yabo bayigezeho

Kimihurura – Urukiko rukuru rwakiriye ubujurire bw’abagize ubuyobozi bw’itorero ADEPR bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, uyu munsi rwumvise impamvu z’ubu bujurire bwabo. Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije yavuze ko ibyo bafungiye ari amatiku yazanywe n’abitwa ‘Komisiyo Nzahuratorero’.

Bamwe mu baregwa n'abunganizi babo imbere y'urukiko mu cyumweru gishize. Photo/Martin NIYONKURU
Bamwe mu baregwa n’abunganizi babo imbere y’urukiko mu cyumweru gishize. Photo/Martin NIYONKURU

Uru rubanza ruregwamo Thomas Rwagasana, Muteyemariya Christine wari umubitsi w’itorero, Gasana Valens, Sebagabo Leonard, Sindayigaya Theophile na Niyitanga Straton aba baregwa kunyereza umutungo w’iri torero ungana na miliyari zisaga 3.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi (umuyobozi) iri torero we watawe mui yombi muri week end ishize ntabwo ari kuburana hamwe nabo.

Urukiko uyu munsi rwahaye umwanya abaregwa ngo rwumve impamvu z’ubujurire bwabo ku gifungo cy’agateganyo.

Mu gutanga izo mpamvu Tom Rwagasana yavuze ko Komisiyo yiyise Nzahuratorero ngo iyobowe n’uwitwa Dr Basabose ariyo yamuteranyije n’itorero ikamusebya mu itangazamakuru.

Ku cyaha baregwa cyo kunyereza umutungo, avuga ko ari amatiku kuko ngo ibihamya bishingiye ku nyandiko byerekana uko amafaranga yakoreshejwe bihari.

Rwagasana yatangaje ko guhera mu 1940 ngo ADEPR igera mu Rwanda umwaka ushize aribwo habayeho igenzura mutungo ryakozwe n’abigenga (audit externe)  ibi ngo byerekana ko harimo gukorera mu mucyo.

Asaba gufungurwa kandi yavuze ko kuva yafungwa uburwayi bwe bw’umugongo n’ijosi byamugarutse agasaba gufungurwa akabasha no kwivuza.

Ati “ndi umuturage wubatse kandi w’inyangamugayo sinabangamira iperereza ngo mbe nacika kandi dukunda igihugu cyacu ntabwo twenda kugorana.”

Christine Mutuyemariya wari umucungamutungo w’itorero ADEPR atanga impamvu zo kuburana adafunze yavuze ko hari inyandiko zose zigaragaza uko umutungo w’itorero wacunzwe n’uko wakoreshejwe.

Ngo amafaranga yose bakiriye yaba avuye mu baterankunga cyangwa ayavuye mu bakristo hari inyandiko zose zigaragaza uko yakoreshejwe.

Avuga ko nta mpamvu zifatika zatuma bakomeza gukurikiranwa bafunze.

Abandi bireguye barimo Straton na Gasana nabo bagiye batanga impamvu zisa n’izi aba bavuze bavuga ko hari ibihamya ko umutungo w’itorero batawunyereje nk’uko babiregwa.
Umushinjacyaha avuga ko nta mpamvu yo kubafungura

Nyuma y’uko abiregwa bavuze impamvu bashingiraho z’uko bafungurwa, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bavuga bitashingirwaho bafungurwa kuko bwo bufite ibihamya bifatika( faits materiels) bibahamya icyaha baregwa cyo kunyereza umutungo.

Kubera ko abaregwa batanze impamvu zisa Umushinjacyaha nawe yavuze ko impamvu atanga ziri rusange kuko n’ibyo baregwa ari bimwe.

Ati:iperereza ry’ibanze rishingiye ku mvugo y’abatangabuhamya babajijwe ndetse no ku bintu bifatika nka za cheques zisinye ,zifite amataliki n’aho zasinyiwe byerekana uruhare abashinjwa bagize mu byo bakurikiranyweho.”

Yavuze ko kuba muri 2016 abaregwa baragujije Banki ya  BRD miliyari eshatu zirenga nyuma bakaka abakirisitu izindi zingana nazo ariko ubu bakaba bakurikiranyweho kuba batarazikoresheje icyo bazakiye abakirisitu byerekana ko bagize uruhare mubyo bashinjwa

Umushinjacyaha yavuze ko hari ibyishyuwe bya baringa ntibigaragarizwe inyandiko

Maze atiturabona hari impamvu zikomeye zigize icyaha zituma baba bafunze by’agateganyo iperereza rigakomeza.”  

Thomas Rwagasana avuga kubyo Umushinjacyaha yari amaze kuvuga, yavuze ko babeshyerwa,                         ko bari baramaze kwishyura BRD miliyari ebyiri kandi n’andi ngo yakoreshejwe icyo yari agenewe.                       

Ngo byose ni umugambi w’abantu bashakaga kubiba amatiku mu itorero ku nyungu zabo kandi ngo babigezeho kuko ubu hamaze gutorwa indi Komite.

Urukiko rumaze kumva impande zombie rwatangaje ko ruzasomwa umwanzuro w’ubu bujurire ku ifungwa ry’agateganyo abaregwa bakatiwe ku itariki 08/06/2017.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Harya iyo Umushinjacyaha we iyo ashinja abeshya we aregwa hehe?

  • Ariko ibi bidini bya Shitani ALias Rusufero bimaze kuntera isesemi, ngaho ingirwa bishop, ngaho n’andi ma bandi yuzuye mu ma quartier… Byarambiranye kabisa, barabaziza iki se ubundi ko barya abarezi bayabaha ngo bari kuyaha imana, ariyo shitani basenga.

    • Ubivuze neza ni amabandi kabisa

    • WOWE WIYITA SHEGUE IMANA IKUBABARIRE KUKO IBYO UVUGA NAWE NTAGO UBIZI KUKO GUTUKANA NAWE NTA MBUTO WEZE

      • Ashimwe we, ngewe ntabo nambura mbabeshya ko nasizwe amavuta. Kwitwa ibisambo byo singe wambere ubibise, ni abo basengana izo dayimoni zanyu mugereranya na Yesu babyivugira. Izo ngirwa nsengero zanyu, ni business mureke kubeshya abantu aho ngo Imana Rurema Jah, hari aho muhurira.

        • Watubwira iryawe ritari irya Shitani ngo turiyoboke?

        • nonese ko amadini ya shitani yangiwe kuza uragirango bigende gute? tuzana aya shitani bakayanga, twabihindura tukavuga ko ari aya Yesu bakayemera

  • ubujura bwitwaje Imana bureze hose n’abatarafatwa ngo bafubgwe nuko basangira neza iby’injiji. Nosese bitandukaniye hehe na byabindi abakurambere bacu bakoraga byo gutura inzoga n’inyama abazimu ukabishyira mu ndayo ngo biraribwa n’abazimu. kandi iyo umwana yabazaga ikibazo cyo kumenya aho izo nzoga n’inyama bijya wagiranaga ikibazo n’ababyeyi. nubu iyo ubajije aho amaturo ajya baguca murusengero.

    • Hahahahahaha, John, urikoraho kuri uru rubuga. Abatanga iby’Icumi ku bazimu biki gihe, nababihabwa, barakwirenza mu kanya, rindira gato….

  • Procureur arebe neza mu nsengero zose ni ubujura bushukana buberamo. Ngabo abasaba ibihumbi by’amaturo ngo bagusabire Ranger Rover, ngabo abasabirwa gukira imvune, na chantage nyinshi cyaneeee!! Mbega abantu basigaye bagurishwa amajuru abiri: Iryo ku isi n’iryo “mu ijuru”? Ariko wagirango mu byaha ubugenzacyaha bureba escroquerie ntibamo!!! Kubona umuntu nka Rugagi akidegembya yirirwa yambura abantu ku mugaragaro!!

  • Ariko muri aba bayobozi bose tubuzemo n’umwe wicuza ngo asabe imbababi kubyaha bakoze koko? nabyo birababaje! Bishop Sibomana nubwo bamugushije mumutego, ariko turabizi ko yagerageje gukiranuka ugereranyije n’aba bandi, reka dutegereze nibura we azavugisha ukuri, dore ko atari ubwambere yari atuyoboye kdi yatuyoboye neza, nuko ba Tom bamugushije mumutego bikamugora kwiwukuramo, akagerageza kwegura bikanga,….. Sibomana rwose uzabarute uvugishe ukuri dore ko n’amafaranga amenshi bigaragara ko bayariye bonyine!

  • Jye ndemeza ko aya madini y’inzaduka ari business itanari propre kandi si mu Rwanda gusa, ni mu bihugu byose biri mu nzira yamajyambere. Reba ibiherutse kuvugwa kuri Gitwaza na business ye. Abantu bakwiye guca akenge, be gukomeza gushukwa, batanga amaturo, batanga 1/10 n’ibindi byigira mu mifuka ya bamwe.

    • umva wowe ADEPR si idini ryinzaduka nkuko ubivuga. ikimenyi menyi ubu ni irya 2 kugira abakristo benshi nyuma yagatulika.Mureke kwitwaza rero ibibazo ririmo ngo murisebye. ibi byaribayeho nibyerekana intera rigezeho mu bukungu ndetse nimitekerereze yabaririmo imaze kuzamuka kuko andi madini yo batabona ibyo baryamo kubera ubukene kdi nababiriye ntibabona ubakurikirana.

  • Iyo uwahigaga ahindutse umuhigo………….

  • Njyewe Apotre Ryangombe(akazina nanjye nihaye)narumiwe! Ndateganya kwisubirira kuguterekere n,imandwa niba hari abantu bakizi uko imihango yagendaga.

  • NTAKUNDI BAGOMBA GUHAMWA NI ICYAHA, Si non bazateza akavuy mu itorero kuko bamaze gusimburwa déjà.

  • Ubundi mu gitabo cy’amategeko ahana harimo icyaha cyitwa ubushukanyi (Escroquerie), hakabamo n’ubujura bwitwaje intwaro (vol à main armée). Hari hakwiye no kongerwamo ubushukanyi bwitwaza Imana cyangwa se ubujura bwitwaza Imana. nacyo kikaba icyaha gihanirwa.

    • Apotre Lyangombe ; “ntibavuga niba hari abantu bakizi”, bavuga niba hari abantu bakimenya.”

      • @Mazimpaka: Merci! erega ururimi rwacu rusigaye rukomerera benschi(nanjye ndimo)Ariko ubu ndimo gukora exercises zo kujya rwandiko buri munsi.

  • Ubutabera nibugenzure burebe amafaranga BRD imaze kwishyurwa, hanyuma bukore n’irindi genzura aho ari hose hanyuma bufate umwanzuro, ariko nibunasange ntacyo banyereje abo bayobozi ntibazasubire kuyobora Itorero ry’Imana kuko badakunzwe n’abakirisito; namwe muziko ADEPR rigizwe n’abakirisito bakunda gusenga ariko nta numwe wigeze ahaguruke ngo avuge ngo tujye gusengera abayobozi bacu bivuge ko bari barabuze uko babakuraho cg icyabakuriraho. Icyo nisabira abayobozi bashya ni 1.Gutandukanya Itorero na Politike, itorero ntabwo ari ishyaka kandi ntirikwiye no kwivanga mubikorwa bya politike ibyo aribyo byose.
    2. Gusubizaho Assemble generale igizwe n’abayobozi ba amaparuwase yose yo mugihugu; kuko ho kubogama no gukingira ikibaba no gushyiraho uwo ushaka gusa bitapfa koroha
    3.Gukuraho ipeti rya Bishop, cg bakabanza bagasobanurira abakirisito impamvu yiryo zina bakabyumva
    4.Gusubiza amaparuwase n’imidugudu agaciro akagira icyo agenerwa kubyinjiye,
    5.Guhemba abakozi amafaranga angana kuko abitwa abize (abafite akandi kazi) bo badahembwa pe,
    6.Gukunda gusenga no kwirinda ibyaha,
    7.Kumenya ko itorero ari iry’Imana atari iry’agatsiko cg umuntu kugiti ke
    8.Kumenya ko Imana ari iyera ko nuyegereye akwiye kuba yera,
    9.Gukunda abakirisito aho gukunda ibibaturukamo gusa
    10.Gukizwa muri byose ku gato no kukanini kandi ntimugatinye abantu ngo mubahe icyubahiro aho kugiha Imana.

  • Harya ubwo umuntu ashobora guhakana ukuri mu mategeko yabona icyuho cyo gutsindisha ikinyoma bikemerwa neza neza?!!!!!!!!!! Abo bagabo se koko bakoresheje neza umutungo wa ADEPR? erega ni uko havugwa iyi Contribution ya Gisozi ibindi bigacecekwa, naho gisozi yatangiwe amafaranga guturuka kera, nako Imana irabizi nibabeshya mu rukiko bikemerwa ubwo n’Imana bazayibeshye ntacyo. Mukomere musenge gukizwa ni ukwemera ibyaha ukabyatura kwihagararaho ukigira umwere byakunda ariko ni ugupfusha ubugingo. Reka dukizwe ahacu ahabandi bazabibazwa tu!!!!!!!.

  • AHA BIRABABAJE GUSA!

Comments are closed.

en_USEnglish