Digiqole ad

U Rwanda mu biganiro na TIR ije kurufasha kunoza imikorere ya Gasutamo

 U Rwanda mu biganiro na TIR ije kurufasha kunoza imikorere ya Gasutamo

Kuva kuri uyu wa kane, inzego zifite aho zihuriye n’ubucuruzi mu Rwanda zirimo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’ibikorwa by’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, n’Urugaga rw’abikorera ziri mu nama y’iminsi ibiri n’umuryango mpuzamahanga witwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ku mikorere ya za Gasutamo (TIR CONVENTION, 1975) hagamijwe kureba niba u Rwanda narwo rwatangira kubahiriza aya masezerano.

Tugirumuremyi Raphael, Komiseri ushinzwe za Gasutamo muri Kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) avuga ko bari ku kuganira ku bibazo ubucuruzi bw’u Rwanda bufite mu kujyana ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga, no kubitumiza mu mahanga, kugira ngo turebe ko twakemura ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n’inzira ibicuruzwa binyuramo byaba byinjira cyangwa bisohoka mu gihugu.

Ati “Mu  by’ukuri ni ukugira ngo turebe ngo muri aya amasezerano y’umuryango UN twakuramo ibiki by’ingenzi byadufasha mu gukemura ibibazo dufite,….baratubwira mu bihugu aya masezerano yashyizwe mu bikorwa iby’ingenzi bagezeho ku buryo u Rwanda narwo rwayashyira mu bikorwa bigafasha mu kwihutisha ubucuruzi.”

Tugirumuremyi Raphael, Komiseri ushinzwe za Gasutamo muri RRA aganira n'abanyamakuru.
Tugirumuremyi Raphael, Komiseri ushinzwe za Gasutamo muri RRA aganira n’abanyamakuru.

Komiseri Tugirumuremyi avuga ko icyo u Rwanda rwakwitega ku ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano ari ukwihutisha ubucuruzi, kugerageza kugabanya ikiguzi cy’ubucuruzi, no gukemura ibibazo birimo imikorere mibi ya za gasutamo, iminzani, n’amananiza ashingiye ku bisabwa kugira ngo ibicuruzwa binyuzwe mu bihugu u Rwanda runyuzamo ibicuruzwa.

Habib Turki, uyobora umuryango mpuzamahanga ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya TIR muri Africa n’uburasirazuba bwo hagati uri muri iyi nama avuga ko bafite ikoranabuhanga ryizewe ku mutekano no kwihutisha ubucuruzi, kandi ngo biteguye kurishyira mu bikorwa no mu Rwanda.

Turki avuga ko yasanze urwa rusanzwe rufungukiye gushyira mu bikorwa Politike zo koroshya imikorere ya za Gasutamo, bityo ngo nta mpungenge ku Rwanda

Habib Turki avugana n'abanyamakuru kuri uyu wa kane.
Habib Turki avugana n’abanyamakuru kuri uyu wa kane.

 

Ikoranabuhanga rya TIR rikora rite?

Inyigo bakoze igaragaza ko imirimo yo kuri za gasutamo itwara 57% by’umwanya ibicuruzwa bifata kugira ngo bigere kuwabitumije biva mu kindi gihugu.

Igihugu cyasinye ariya masezerano ya TIR ndetse kikiyemeza gutangira kuyashyira mu bikorwa, iyo gitumije cyangwa cyohereje ibicuruzwa mu mahanga, buri Kontineri ihaguruka mu gihugu ibicuruzwa bivuyemo ibiro bya Gasutamo byaho bishyizeho akuma gatanga amakuru, ibi bituma babasha gukurikirana neza aho Kontineri igeze ku buryo hagize n’ugerageza kuyifungura bigaragara. Iyo Kontineri yongera gufungurwa ari uko igeze mu gihugu cyatumije ibicuruzwa biyirimo,

Ni ukuvuga ko u Rwanda nirutangira gukoresha iri koranabuhanga, Kontineri y’ibicuruzwa izajya iva mu Bushinwa irinde igere mu Rwanda nta handi ihagaze ngo bayigenzure.

Kuri buri mupaka cyangwa buri Gasutamo, icyo bakora gusa ni ukureba niba ka kuma ka ‘TIR’ kakiri kuri Kontineri neza, ndetse banarebe amakuru ari ku cyangombwa cy’umuzigo (TIR Carnet).

TIR ngo igabanya byibura 40% ku gihe Kontineri isanzwe itwara kugira ngo igere kuwayitumije, kandi ikagabanya 30% ku kiguzi cy’ubwikorezi.

Kugeza uyu munsi ngo TIR irakoresha miliyoni eshatu z’Amakarine (TIR Carnet) zikoreshwa ku mipaka inshuri zigera kuri miliyoni 20 buri mwaka.

Aya masezerano y’Umuryango w’Abibumbye (CUSTOMS  CONVENTION ON THE INTERNATIONAL TRANSPORT OF GOODS UNDER COVER OF TIR CARNETS- TIR CONVENTION, 1975) amaze gusinywa n’ibihugu hafi 100 kugeza mu 2016.

Ikoranabuhanga rya TIR ubu rimaze imyaka hafi 70, ryatangiye mu 1948, ritangirira mu bihugu umunani byo mu Burengerazuba bw’Uburayi.

TIR muri rusange ifasha mu kunoza ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, ndetse ikanatanga inama n’ubufasha mu gushyiraho amategeko agenga ubucuruzi n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu modoka.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish