Kwibuka 25, kuri iki cyumweru mu Karere ka Nyanza hashyinguwe Abatutsi biciwe mu ahitwa Mu Mayaga mu murenge wa Muyira, bose basaga ibihumbi 89 ariko abagiye bakurwa ahantu hanyuranye ni ibihumbi 84. Abarokotse basabye Leta ko yabegurira imisozi yari ishyinguyeho abantu babo kuko ngo n’ubundi bazahora bahibukira amabi yahakorewe. Minisitiri w’ubutabera Johnston Businge akaba n’Intumwa […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere imiryango y’ibihugu bikorera mu Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa kibaye ku nshuro ya mbere, Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanya wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko igiteye inkenke ari ukuba Urwego rwashyizweho ngo rusimbure Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda (TPIR), rufungura ba ruharwa bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nduhungirehe yavuze […]Irambuye
Muhanga – Cyril Habyarimana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’ibyumweru bibiri abwiwe ko azakurikizwa benewabo yapfuye, harakekwa ko yaba yararogewe mu bukwe yitabiriye mu mpera z’icyumwru gishize. Cyril Habyarimana yarokokeye mu cyahoze ari Nyabikenke, ubu habaye mu Murenge wa Kiyumba, ariko yari asigaye atuye mu kagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe. Habyarimana ngo yari afite […]Irambuye
Intara y’Iburasirazuba ku nshuro ya Karindwi ku wa kane yibutse Abakozi bakoreraga icyahoze ari Perefegitura ya Kibungo na za Sous Perefegitura zahujwe bikaba Intara, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuhango wo kwibuka nyirizina wabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso ruriho amazina y’Abakozi 19 kugeza ubu bamaze kumenyekana bakoreraga Perefegitura Kibungo na za Sous/Perefegitura […]Irambuye
Musanze- Mu kiganiro yahaye abarimu n’abanyeshuri b’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES-Ruhengeri), umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi Mafeza Faustin yabasabye gutangira kwandika kuri Jenoside kandi ngo CNLG yiteguye kubafasha ku mbogamizi zose bagira. Kuri uyu wa kane, umushakashatsi Mafeza Faustin yahaye ikiganiro abarimu n’abanyeshuri b’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES-Ruhengeri) ku mateka yaranze u Rwanda […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru, Minisitiri ushinzwe impunzi no gukumira Ibiza Jeanne D’Arc Debonheur yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka giha imbaraga ababuze ababo muri Jenoside. Muri uyu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru dusoje, ukabera ku ruganda rw’icyayi rwa Mata, hanashyinguwe […]Irambuye
Nyamagabe- Mu mpera z’iki cyumweru gishize abashinzwe imibereho myiza y’abaturage (Affaire Sociales) mu mirenge ku rwego rw’igihugu bibumbiye mu ihuriro ASOC Rwanda basuye urwibutso rwa Murambi, banaremera abarokotse batishoboye barokokeye muri aka gace. Aba bayobozi bavuga ko ibyo biboneye kuri uru rwibutso ari isomo ribumbatiye amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo, bakavuga ko bigiye kubafasha gukangurira abo […]Irambuye
*Abanyarwanda bize muri China basuye abagize ‘humura nturi wenyine’ babaha miliyoni 2 Frw Mu mpera z’icyumweru gishize ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu gihugu cy’Ubushinwa basuye abakecuru n’abasaza bagizwe incike na jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu itsinda ‘Humura nturi wenyine’ babaha ninkunga ya 2000 000 Rwf. Izi ncike zivuga ko inkunga ya ibakora ku mutima kurusha izindi […]Irambuye
Bugesera – Prof Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA, kuri iki cyumweru mu muhango wo kwibuka abishwe muri Jenoside ariko ntibimenyekane aho baguye, ko abahazi bahari ndetse bahora bingingwa ngo bahavuge, ariko avuga ko batazahora bingiga aba bahazi ahubwo baziga kwiga kubaho nibura bahora babibuka. Ni igikorwa gitegurwa n’Umuryango IMENA Family igizwe n’abantu bagera kuri 250 […]Irambuye
Itsinda ry’abafana b’ikipe ya Arsenal basuye urwibutso rwa Ruhanga mu karere ka Gasabo, baremera abarokokeye muri aka gace, banabwirwa amateka yaho arimo ubutwari bw’umupasiteri w’abangirikani wayoboraga urusengero rwa Ruhanga witwa Sosthene wanze kwitandukanya n’Abatutsi bari bahungiye muri uru rusengero ubu akaba yaragizwe umwe mu barinzi b’igihango. Ubwo ibintu byari bikomeye abakuru b’idini ry’Abangirikani muri kiriya […]Irambuye