Digiqole ad

Uyu munsi ni mpuzamahanga wo kunywa amata. Mu Rwanda bite?

 Uyu munsi ni mpuzamahanga wo kunywa amata. Mu Rwanda bite?

Buri mwaka taliki ya 01, Kamena Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amata n’ibiyakomokaho. Amata ni ikinyobwa ngirakamaro ku mubiri w’umuntu wese cyane cyane abana.  Mu gihe wizihizwa mu Rwanda kunywa amata biracyari hasi kuko imibare ivuga ko umunywarwanda umwe anywa 56L z’amata gusa ku mwaka.

Kunywa amata ni ingenzi ku bana n'abakuru
Kunywa amata ni ingenzi ku bana n’abakuru

Uyu munsi watangiye kwizihizwa taliki ya 01, Kamena, 2001 bigizwemo uruhare n’Ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita ku buhinzi n’ubworozi FAO ryizihiza

Kuva abantu batangira korora inka batangiye kuzikama bakanywa amata, bakarya amavuta ayakomokaho(ibirunge mu Rwanda) n’ibindi.

Amata akize ku ntungamubiri zitandukanye zirimo ibinyamavuta(lipids), ibyubaka umubiri, imyunyu, ubutare na za vitamins zitandukanye.

Abahanga mu mirire bavuga ko amata y’inka afite hagati ya 22% na 29% y’umwunyu-ngugu wa calcium umuntu ategetswe kurya ku munsi.

Ibihugu byoroye amatungo atanga amata menshi kurusha ibindi ku isi ni ibyo mu Burayi,USA,Australia na New Zealand.

Kunywa amata mu Rwanda biracyari hasi nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Gerardine Mukeshimana mu bukangurambaga bwabaye mukwa munani umwaka ushize bwo gukangurira abanyarwanda kunywa amata.

Umusaruro w’amata no kuyanwa mu Rwanda wagiye uzamuka, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi umwaka ushize yatangaje ko mu 2000 umusaruro w’amata wari mu Rwanda ku mwaka wari toni 50 000 ku mwaka ukaba wari ugeze kuri Toni 710 000 ku mwaka.

Mu 1998 Umunyarwanda umwe yanywaga litiro esheshatu z’amata ku mwaka, umwaka ushize bikaba byari bigeze kuri Litiro 59 ku mwaka.

Igipimo mpuzamahanga kivuga ko umuntu akwiye kunywa nibura 120L z’amata ku mwaka.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish