Digiqole ad

USA: Umugabo w’imyaka 34 azabyara umuhungu vuba aha

 USA: Umugabo w’imyaka 34 azabyara umuhungu vuba aha

Umuryango w’abatinganyi bo muri USA muri Leta ya Portland,US, uritegura kubona umwana muri Kanama uyu mwaka kuko umwe muri aba bagabo witwa Trystan Reese ubu akuriwe.

Trystan umugabo w'ubwanwa ubu ukuriwe hamwe n'umugabo we Biff
Trystan umugabo w’ubwanwa ubu ukuriwe hamwe n’umugabo we Biff

Uyu mugabo-gore afite ibitsina bibiri kuko mbere yari afite igitsina gabo ariko akibagisha agashyirwaho n’igitsina gore. Ubu abifite byombi.

Aba bagabo babwiye ikinyamakuru Longest Shortest Time ko ari ibyishimo kuribo cyane cyane ko abana babiri bari basanzwe barera atari ababo bwite ahubwo ari abo bakuye ahandi ngo babarere.

Nyuma yo gukuramo inda ya mbere uyu mugabo-gore yarongeye aragerageza we n’uwo bashakanye witwa Biff.

Ngo nyuma y’andi mezi atandatu bagerageza Trystan yarasamye.

Ubu ngo bari kwiyegereza abaganga n’izindi nzobere ngo babagire inama z’uko bita ku mugabo utwite.

Trystan ariko yemeza ko muri iki gihe aho anyuzeho hose bamufata nabi bavuga ko ibyo yakoze atari iby’abantu.

Ngo hari abashaka kumupfura ubwanwa bavuga ko atari umugabo, ngo nta mugabo utwita.

 

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ego ko!

  • Mwizina rya yesu

  • Iri ni ishyano, ariko kandi n Ijambo ry Imana risohoye, kuko yavuze ko ababi bazarushaho kuba babi

Comments are closed.

en_USEnglish