Kigali – Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisiteri y’ubuhinzi yagiranye amasezerano na Kompanyi yitwa Unilever Tea Rwanda Limited yo kubyaza umusaruro ubuhinzi bw’icyayi buherereye ku Munini na Kibeho mu karere ka Nyaruguru. Unilever Tea Rwanda Limited y’abashoramari b’abanyamahanga biyemeje gushora amadorari arenga miliyoni 40$ mu kubaka inganda ebyiri […]Irambuye
Mu rwego rwo korohereza ishoramari mu byerekeranye no kubaka mu Mujyi wa Kigali, amavugurura yakozwe kuva mu mwaka wa 2013-2015 yatumye iminsi umuntu yamaraga yiruka mu nzego zinyuranye asaba icyangombwa cyo kubaka iva ku minsi isaga 365, igera ku minsi irindwi gusa kandi bigakorerwa kuri internet gusa. Inzego zitanga ibyangombwa byo kubaka ziri mu nzego […]Irambuye
Uru ruganda AQUA SAN rwafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba kuri uyu wa gatatu ahantu hashya ruri gukorera mu cyanya cyahariwe inganda muri Kigali i Masoro, by’umwihariko ngo ruri gukora impombo zifashishwa mu kuvomerera imirima, serivisi ngo izaba ari umwihariko muri aka karere aho ibicuruzwa byarwo bizajya byoherezwa no mu bihugu bigize […]Irambuye
Umusoro ku nyongeragaciro uzwi cyane nka TVA (Value Added Tax) washyizweho n’itegeko utangira gutangwa mu 2001 ku gicuruzwa cyose kiguzwe wari usimbuye ikitwaga ICHA (impot sur chiffre d’affaires). Ku bashoramari kumenyakanisha uyu musoro buri kwezi byajyaga bigora benshi, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ubu kivuga ko mu rwego rwo korohereza abashoramari ubu kumenyakanisha uyu musoro bikorwa […]Irambuye
Kuri uyu wa 03 Gicurusi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangiye ibiganiro bizakomeza n’inganda zo mu Rwanda hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’ireme n’ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda bikomeje kuba imbogamizi ku isoko. Mu biganiro byo kuri uyu wa kabiri, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yeretse inganda abafatanyabikorwa babiri barimo ikigo kizafasha inganda kumenyesha Abaturarwanda ibyo zikora, ndetse n’ikigo “ACUALINE […]Irambuye
Mu rwego rwo guteza imbere ubutabera no gukemura impaka mu byerekeranye n’ubucuruzi, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gutanga ikirego no kugikurikirana kugera urubanza rurangiye hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu Rwanda ubu hari inkiko z’ubucuruzi enye arizo: Urukiko rukuru rw’ubucuruzi, Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, Urukiko rw’ubucuruzi rwa Musanze n’Urukiko rw’ubucuruzi Huye. Muri izi nkiko hafi ya zose […]Irambuye
Kuva Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) cyatangira amavugurura agamije kwihutisha kwandikisha business, imisoro n’abakozi; mu gukemura impaka hagati y’abacuruzi binyuze mu rukiko ry’ubucuruzi; kubona ibyangombwa byo kubaka no kuvugurura inyubako; Kwandikisha umutungo; Kubona umuriro; Kwishyura imisoro; Gufunga business mu gihe bitagenze neza n’ibindi, ngo ubu birimo gutanga umusaruro ufatika. Kuva tariki ya 01 Kamena […]Irambuye