Month: <span>March 2014</span>

Muhanga: Hatoraguwe umurambo w’umusore wakoraga uburinzi

Mu  gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 4 Werurwe 2014  mu Karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye hatoraguwe umurambo w’umusore Nkusi  Alain wakoraga akazi ko kurinda ikigo cy’imari CPF Ineza giherereye mu Kagari ka Gahogo muri uyu murenge. Nkusi, umusore  w’imyaka 27 y’amavuko wakomokaga   mu murenge wa Nyarubaka, mu karere ka Kamonyi  yatoraguwe […]Irambuye

Gutangaza umunyamabanga wa Ferwafa mushya byasubitswe

Kuri uyu wa kabiri nibwo hari hitezwe ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa” ritangaza umunyamabanga mushya ugomba gusimbura Gasingwa Micheal uherutse kwegura kuri uwo mwanya, ariko byaje kwimurirwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha kubera ko bamwe mu bayobozi bakuru ba Ferwafa batabonetse. Amakuru ava muri Ferwafa aravuga ko Perezida wa Ferwafa, Nzamwita De Gaulle yaraye […]Irambuye

Ibyishimo byari byose kuri Patrick Nyamitali asoza Kaminuza

Patrick Nyamitali umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ nyuma akaza no kuririmba izisanzwe ziganjemo iz’urukundo, Ibyishimo byari byose kuri we ndetse no ku muryango we ubwo yasozaga Kaminuza. Kuri iki cyumweru ni bwo Patrick Nyamitali yarangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza kuri ‘Adventist Universty Of Central Africa’ benshi bakunze kwita […]Irambuye

AS Kigali irerekeza muri Sudan gukina umukino wo kwishyura

Nyuma yo gutsindira i Kigali mu mukino ubanza ikipe ya Al Ahly Shandi igitego 1-0, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Ikipe ya AS Kigali irerekeza muri Sudan ya ruguru aho igiye gukina umukino wo kwishyura uzaba kuwa gatanu w’iki cyumweru tariki 07 Werurwe. Biteganyijwe mu masaha ya saa kumi z’umugoroba aribwo iyi kipe […]Irambuye

Kigali: Imyubakire inyuranyije n’amategeko igiye guhagurukirwa

Mu mahugurwa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwageneye  abayobozi mu tugari babwiwe ko bafite inshingano zikomeye zisaba kwihangana, gusa basabwa kwitandukanya na ruswa mu myubakire mu kajagari kuko ngo hari benshi byazagiraho ingaruka. Nkuko babisabwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fideli Ndayisaba ari na we watangije amahugurwa yavuze ko kuyobora abanyamujyi benshi bize ari akazi katoroshye gusa […]Irambuye

“Nta mpamvu yo gukomeza kwitegeza urupfu”– Min. Mukantabana

Minisitiri ufite ibiza no gucyura impunzi mu nshingano ze,  Mukantabana Seraphine, kuri uyu wa kabiri tariki 4 Gashyantare 2014 ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo ku  kiganiro kijyanye n’imicungire y’ibiza mu Nteko ishinga Amategeko yavuze ko abantu batuye ahateye inkeke bakwiye kwimuka nk’uko bakomeje kubisabwa aho gukomeza kwitegeza urupfu kubera amafaranga y’ingurane. Minisitiri Mukantabana avuga ko […]Irambuye

Ubuyobozi bw'Isonga bwirukanye abakinnyi 8 bazira kubeshya imyaka

Kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bw’ikipe y’Isonga FC bwasezereye abakinnyi umunani (8) bari bayisanzwemo bazira kubeshya imyaka yabo, yinjiza abandi 15 bashya batarengeje imyaka 17. Aba bakinnyi basezerewe bazira kuba barabeshye ko batarengeje imyaka 17 isanzwe isabwa kugira ngo ukinire ikipe y’Isonga. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama zitandukanye zimaze iminsi ziba hagati y’ubuyobozi bw’iyi kipe, […]Irambuye

Kigali: Abamotari barinubira ibihano ku batarasize irangi moto zabo

Bamwe mu bamotari bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga babangamiwe  n’ibihano bihabwa abatarasigisha irangi ribatandukanya n’abo mu Ntara, ibihano birimo no gufata moto zabo babyinubira ngo kuko bahawe igihe gito kandi n’aho risigirwa ari hamwe mu Mujyi wose. Umujyi wa Kigali ubarizwamo moto nyinshi cyane zorohereza abantu bo mu rwego ruciriritse mu ngendo zabo buri […]Irambuye

Umugabo wanjye ntajya avuga neza mu rugo bibaho !

Bakunzi b’Umuseke, Ndabasuhuje. Nje kubagisha inama kuko mfite ikibazo kinkomereye kandi kindembeje. Nkimaranye igihe kuko kuva nashyingirwa, imyaka icyenda irashize. Nashakanye n’umugabo mukunze pe, kandi na we nabonaga ankunze tubyaranye abana babiri b’abakobwa. Ikibazo ngira rero uwo mugabo ntajya agira kuvuga neza bibaho, akunda kumbwira nabi igihe kinini aba ankanika, antontomera kandi se yenda aba […]Irambuye

Kibeho- Izina 'Nyina wa Jambo' rihamaze imyaka 80

Ubwo Bikira Mariya yabonekeraga abanyeshuri i Kibeho, muri 1981, yababwiye ko ari “Nyina wa Jambo”. Iri zina hari hashize igihe kinini ryitiriwe Paruwasi ya Kibeho. Mu kiganiro twagiranye na Dr Bonaventure Muremyangango (yitabye Imana, ariko yari  umwe mu bari bagize Komisiyo y’abaganga bigaga ku buzima bw’ababonekerwaga) muri 2006, mu izina ry’ikinyamakuru La Nouvelle Relève, yatugaragarije […]Irambuye

en_USEnglish