Digiqole ad

“Nta mpamvu yo gukomeza kwitegeza urupfu”– Min. Mukantabana

Minisitiri ufite ibiza no gucyura impunzi mu nshingano ze,  Mukantabana Seraphine, kuri uyu wa kabiri tariki 4 Gashyantare 2014 ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo ku  kiganiro kijyanye n’imicungire y’ibiza mu Nteko ishinga Amategeko yavuze ko abantu batuye ahateye inkeke bakwiye kwimuka nk’uko bakomeje kubisabwa aho gukomeza kwitegeza urupfu kubera amafaranga y’ingurane.

MIDIMAR irakangurira abashoramari gushobora imari yabo mu bijyanye no kurwanya no gukumira ibiza
MIDIMAR irakangurira abashoramari gushobora imari yabo mu bijyanye no kurwanya no gukumira ibiza

Minisitiri Mukantabana avuga ko abantu  batuye mu manegeka bakomeje kubwirwa kwimuka inshuro nyinshi ariko bamwe bakinangira bavuga ko Leta itigeze ibaha amafaranga y’ingurane kugira ngo bashake aho bimukira.

Agira ati “Urupfu ntimujya inama, icy’ingenzi si amafaranga, kuko ikiza kimuhitanye atabona uko yishyuza yapfuye.

Arongera ati “Turabakangurira kureka gukomeza kwitegeza urupfu bakimuka, bakumva uburemere bw’ikibazo kandi bakamenya ko ikigamijwe ari ukubungabunga ubuzima bwabo bukava mu kaga aho kwirirwa bahanganye na Leta.”

Icyakora ariko kuri iki kibazo Nsengiyumva Jean Baptiste, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi no kumenyekanisha Ibiza muri MIDIMAR yavuze ko kwimura aba bantu byasabaga amafaranga ariko akaba atarabonetse.

Avuga ko amafaranga amaze kubura hafashwe ingamba zo kububakira binyuze mu miganda  rusange n’ubwo ngo nyuma haje no kuvuka ikibazo cy’ibibanza. Agira ati “Iki kiracyari ikibazo kuko usanga n’ibibanza bitaboneka.”

Abadepite basobanuriwe ibijyanye no gukumira ibiza kugira ngo bazafashe Minisiteri mu bukangurambaga
Abadepite basobanuriwe ibijyanye no gukumira ibiza kugira ngo bazafashe Minisiteri mu bukangurambaga

Nsengiyumva yakomeje avuga ko batangiye kureba ibindi bisubizo bitari ukwimura abantu, aho ngo nk’Umujyi wa Kigali  urangwamo inzu ziri mu manegeka nyinshi wafashe gahunda yo gusubira inyuma ukajya kongera kureba niba koko abatuye bene aho hantu  bose bakwiye kwimurwa.

Agira ati “Mu gukumira Ibiza kwimura abantu si cyo gisubizo cyonyine  ahubwo ushobora no gutunganya aho batuye.”

Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi kandi  iratangaza ko ishishikajwe no gukumira Ibiza mbere y’uko biba ngo kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko ifaranga rimwe rikoreshwa mu gukumira ibiza riba rirengeye amafaranga 100 akoreshwa mu gusana ibyangijwe n’ibiza.

Minisitiri Mukantabana yatangaje ko Minisiteri ayoboye ishyize imbere gahunda yo gukumira ibiza bitaraba aho yavuze ko bakangurira abaturage kubahiriza amabwiriza atandukanye arebana no gukumira ibiza.

Agira ati “Ni ukwitegura mbere y’uko ibiza biba hagira n’icyiba tukamenya uko tubyitwaramo, mbese ni ukwitegura hakiri kare.”

Uyu muyobozi  avuga ko kuri ubu gukumira ibiza byabaye ibikorwa bya buri wese uhereye kuri Minisiteri zitandukanye  kugera ku Kagari no ku muntu ku giti cye. Agira ati “EDPRSII ivuga ko gukumira ibiza ari igikorwa nkomatanyanzego.”

DSC_7917
Aba batuye munsi y’umusozi wa Jali ku ruhande rugana Shyorongi, aho batuye niho amazi aturuka i musozi amanukira mu gihe cy’imvura

Aho kugabanuka biriyongera

Akomeza avuga ko muri MIDIMAR bafite gahunda yo kumenyekanisha ibiza buri munsi bifashishije ubutumwa bugufi hagamijwe kubifatira ingamba bitarakabya.

Icyakora ariko Minisiteri Mukantabana avuga ko n’ubwo Minisiteri y’ibiza ifatanyije n’izindi nzego bashyize ingufu mu guhangana n’ibiza ngo kugeza ubu imibare igaragaza ko aho kugabanuka bikomeza kwiyongera.

Agira ati “Mu by’ukuri naba mbeshye mvuze ko ibiza birimo kugabanuka.”

Avuga ko impamvu nyamukuru yaba ituma ibiza bikomeza kwiyongera ari imihindagurikire y’ikirere aho yatanze urugero avuga ko mu Karere ka Huye haherutse kugwa imvura idasanzwe yarimo  urubura rwinshi.

MIDIMAR yashyize ahagaragara ubwoko bw’ibiza bikunze kwibasira Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, bimwe muri byo harimo amapfa, imyuzure, inkangu, inkuba, kwangirika kw’ibidukikije, inkongi z’umuriro, isenyuka ry’amazu n’ibindi.

Rachel Mukandayisenga
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nibyo abaturage batuye nabi bakwiye kwirinda mbere yuko ibiza bibageraho bagakoresha uburyo bwose bwo kubyirinda ariko nyine na leta ikabafasha kwimuka kuko guta ubutaka nabyo ubwabyo ni ikibazo gikomeye cyane kandi nta nubushobozi buhari bwo guhita bimuka ariko nkuko leta idahwema kutwitaho reka tubyizere ko bazabidufashamo.

  • MIDIMAR yashyize ahagaragara ubwoko bw’ibiza ese kuki midimar idakunda kuvuga croix rouge y’urwanda kandi bamwe m ubagize ikibazo twarafashinzwe na croix rouge rwanda igihe habaga ibiza.mwatubariza niba croix rouge nayo yaba mubakumira ibiza cg niba batabamo tukabimenya

  • MIDIMAR tuzi ko red cross rwanda ifite abakorerabushake hose bahuguwe mubyerecyeye ibiza none ushinzwe kuvuga abafasha MIDIMAR BAVUZE KURI RADIO Y’AVUGIRAGA KURI 101.50 KO BAFASHWA CYANE NINYERAGUTABARA KURUSHA ABANDI ESE AYO MAHUGURWA BAYABONEYE HEHE SE>
    GUSA TURASHIMIRA RED CROSS RWANDA KUKO IYO BIBAYE BIHURIRA KUDUFASHA

    • nibyo ko croix rouge rwanda tuzi ko ari umufaSHA WA RETA NONE KUKI BO BATABATUMIRA MUBIGANIRO NKIBYO BYABAYE TUZI KO HARI AMAKIPE ATABARA IGIHE HABAYE IBIZA DORE KO BAKURIKIRA KUVA H HARI NDRT-BDRT-LDRT NDETSE HAKAZA NA NDRT MURWEGO RWIGIHUGU NAHO BDRT IKORA MUKARERE NAHO LDRT NAYO IGAKORA MU MURENGE

  • rega nubwo bitoroshye ariko abantu batuye ahantu habi nabo babona ko bikenewe kuhava ahubwo leta igomba gushyiraho uburyo bwo kwimura abo bantu no kubafasha

  • aha ndemeranya na minister , nta mpamvu yo gutura mu kaga ukabona kandi hari ahandi ho kuba, nibimuke bahabwe babeho neza kuko mu Rwanda aho twageze dupfa harahagije

Comments are closed.

en_USEnglish