Month: <span>March 2014</span>

Airtel yatangije gahunda yo kurohereza abakiriya bayo kujya Brazil

Airtel yashyizeho uburyo abakiriya bayo bazajya bakoresha bagatsindira amatike y’indege yo kujya mu gihugu cya Brazil ku buntu. Ubu  ni uburyo abakiriya bazajya bagura ibintu bitandukanye biri muri Serivise za Airtel  maze abarushije abandi kugura kenshi bagahabwa bagahabwa amahirwe yo gutsindira itike yo kujya muru Brezil kwishimisha. Ubu buryo  buzamara ibyumweru bitandatu kandi abantu batandatu […]Irambuye

u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Africa kuri internet

Ookla Speedtest yasohoye kuri uyu wa 4 Werurwe imibare igaragaza ikanashyira ku rutonde ibihugu ukurikije uko bikoresha internet hagendewe ku muvuduko wo ku kuvana cyangwa gufungura icyo aricyo cyose (download) kuri internet. U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya Africa, ruraza inyuma ya Madagascar. Iki cyegeranyo cyasohotse harebwe ku muvuduko wa internet […]Irambuye

Mahoko: Ikibazo cy'akajagari k'imodoka zitwara abagenzi cyabonewe umuti

Ikibazo cy’akajagari k’imodoka zitwara abagenzi cyari kimaze iminsi kivugisha abantu mu gasanteri ka Mahoko, mu Karere ka Rubavu cyabonewe umuti, nyuma y’uko Koperative KIAKA  na ATPR(Association de Transport Personnes au Rwanda) zifatanyije zikubaka gare nziza ijyanye n’igihe. Akajagari k’imodoka zitwara abagenzi kakunze kugaragara muri iyi santeri ya Mahoko kubera ko nta gare yari ihari kakunze […]Irambuye

Abanyarulindo bakiriye urumuri rutazima

Akarere ka Rulindo Gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru Kuri uyu wa 4 Werurwe 2014, kakiriye urumuri  rutazima. Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi ku nzego zitandukanye ndetse n’abaturage benshi. Abafashe ijambo bose basobanuye ko urumuri rutazima rusobanura icyizere cy’ubuzima nyuma y’umwijima, rugaragaza ko icuraburindi ryasimbuwe n’umucyo. Minisitiri muri perezidansi Tugireyezu Venantia   wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango […]Irambuye

Uganda: Umunyeshuri utazishyura inguzanyo ya leta azafungwa amezi 6

Itegeko rigenga iby’inguzanyo y’abanyeshuri mu gihugu cya Uganda rigaragaza ko abanyeshuri batazabasha kwishyura inguzanyo ya leta yo kwiga kaminuza  bazahanishwa igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu. Iri tegeko rivuga ko umunyeshuri wagurijwe  na leta kugira ngo yige amashuri ye ya Kaminuza iyo arangije kwiga ahabwa igihe cy’umwaka umwe kugira ngo abe yatangiye kwishyura inguzanyo yafashe. Abatazabashije kubahiriza […]Irambuye

Muri Gereza ya Ntsinda, inyigisho za ADEPR zatumye benshi bihana

Ku munsi wa mbere n’uwa kabiri w’iki cyumweru, Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu bwasuye Abakristo baryo 806 bagororerwa muri Gereza ya Ntsinda iherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba butanga inkunga y’ibiribwa nk’umuceri, isukari, amoko atandukanye y’ifu, amavuta, imiti y’amenyo, amasabune, n’ibindi ndetse bunavugayo ubutumwa, abagororwa 48 barihana, hanabatizwa 25. Amakuru dukesha ishami ry’itangazamakuru […]Irambuye

Crimea. Niyo igiye kuba imbarutso y’intambara ya III y’isi ?

Isi ihora yikanga intambara bita iya kirimbuzi cyangwa ya ‘nuclear’. Ahanini kubera kutumvikana kw’ibice bibiri bikomeye by’ibihangange ku isi. Ibi bice ubu birarebana ay’ingwe ku kibazo cya Ukraine bitewe n’agace kitwa Crimea k’iki gihugu. Barrack Obama na Vladmir Putin abayobozi b’ibihugu biyoboye ibice bitavuga rumwe kandi bikomeye, ubu baraterana amagambo mu buryo butaziguye kuri iki […]Irambuye

“Nta rukundo ruri hagati yanjye na Diana”- Jules Sentore

Nyuma y’iminsi igera kuri itatu mu bitangazamakuru bitandukanye havugwa inkuru y’uko Jules Sentore na Diana Teta bari mu rukundo rukomeye, Jules yatangaje ko atari mu rukundo n’umuririmbyi mugenzi we Diana. Hari amafoto yagiye agaragara ya bombi ku mbuga za Internet zitandukanye, Jules Sentore avuga ko ntaho bihuriye no kuba bakundana. Sentore yabwiye Umuseke ati “Njye […]Irambuye

Umukunzi wanjye yanga ishuri kandi ntinya gukena

Ndabasuhuje bavandimwe kandi mbasaba kugira ngo munsabire inama abakunzi b’Umuseke. Ndi umusore umaze gukura kuko mfite imyaka 30 none ikibazo cyanjye giteye gitya: Nakundanye n’umukobwa mfite imyaka 23 uwo mwana ni mwiza kandi ndamukunda pe, twarakundanye bitewe n’uko yanyiyumvagamo nanjye mwibonamo twaje gucikwa turaryamana maze ku nshuro ya kabiri turyamanye mba muteye inda. Ibyacu byabaye […]Irambuye

Muhanga: Abubatse amashuri y’imyaka icyenda baheze mu gihirahiro

Ba rwiyemezamirimo batandukanye bo mu karere ka Muhanga baratangaza ko bubatse amashuri y’imyaka icyenda na 12 yo mu mirenge inyuranye mu mwaka  wa 2011, akarere kakabizeza ko bazahembwa bitarenze iminsi 60 none hashize imyaka itatu. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye  kubishyura mu gihe cya vuba. Aba bakozi bavuze ko amasezerano bagiranye n’akarere katigeze kayubahiriza ngo […]Irambuye

en_USEnglish