Muhanga: Hatoraguwe umurambo w’umusore wakoraga uburinzi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 4 Werurwe 2014 mu Karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye hatoraguwe umurambo w’umusore Nkusi Alain wakoraga akazi ko kurinda ikigo cy’imari CPF Ineza giherereye mu Kagari ka Gahogo muri uyu murenge.
Nkusi, umusore w’imyaka 27 y’amavuko wakomokaga mu murenge wa Nyarubaka, mu karere ka Kamonyi yatoraguwe n’abakozi b’ikigo cy’itumanaho TIGO bahita babimenyesha inzego zishinzwe umutekano.
Amakuru Umuseke wahawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste avuga ko saa kumi n’ebyeri za mu gitondo ari bwo bumvise ko umurambo wa Nkusi watoraguwe mu nzu y’umuturirwa bakunze kwita iya Kanyarutoki ari n’aho iki kigo cy’imari gikorera.
Mugunga yavuze ko bihutiye gutabara bagasanga inkuru ari impamo maze bakareba niba hari ibimenyetso bigaragaza ko Nkusi yaba yanizwe cyangwa se yatemwe ariko basanga nta kimenyestso na kimwe kimugaragaraho.
Yakomeje avuga ko abo babajije bavuze ko hari bagenzi be bari bafitanye amashyari ariko ko batakwemeza ko ari bo baba bamwivuganye ahubwo ngo bategereje ibizava mu iperereza bakabona gutangaza icyaba cyahitanye uyu musore.
Yagize ati “Ntitwakwemeza neza icyahitanye uyu muntu ariko tugiye kohereza umurambo mu bitaro by’i Kabgayi kugira ngo abaganga bakore isuzuma, ibizavamo bizashyikirizwa inzego z’ubutabera ari na bwo tuzamenya amakuru y’impamo yemeza ko yishwe cyangwa se ko yaba yari arwaye.”
Mugunga avuga ko hari ibyo abantu bashingiraho bemeza ko yaba yahitanywe n’abantu bamugiriraga ishyari ngo kuko mu minsi ishize Ubuyobozi bwa KOPEVEMU bushinzwe ku bungabunga umutekano muri uyu murenge wa Nyamabuye bwimuriye Nkusi ahandi.
Abakozi b’ikigo cya CPF bakoreshaga uyu Nkusi bakihutira kumusaba ko yagaruka noneho ngo bagenzi be bagatangira kumugirira ishyari, gusa avuga ko ibi byose nta bimenyetso bigaragara bifite.
Uwamariya Chantal, umucungamutungo w’ikigo CPF Ineza yavuze ko barangije akazi saa tatu z’ijoro bagasiga Nkusi ari muzima ariko ko baje gutungurwa no kubona umurambo we wibereye hejuru muri ‘etage’ kandi bamusize hasi aho asanzwe akorera.
Uwamariya avuga ko iruhande rw’umurambo basanze harambitse ibinini, yongeyeho ko abayobozi ba KOPEVEMU bababwiye ko baje kugenzura abakozi babo saa kumi za mu gitondo bakamusiga ari muzima nta kibazo afite.
Yakomeje avuga ko Nkusi yigeze kugirana amakimbirane na bagenzi be mu minsi yashize ariko ngo ntibyari bikabije ku buryo byagera aho yicwa.
Inzego zishinzwe umutekano zizasuzume neza uko iki kibazo giteye kugira ngo hemezwe icyaba cyahitanye Nkusi cyane cyane ko bamusabye kugaruka bahereye ku bunyangamugayo n’ubwitonzi yagiraga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superitendent Hubert Gashagaza yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo hamenyekane ababa bagize uruhare mu rupfu rwa Nkusi kugira ngo bazaryozwe ibyo bakoze.
MUHIZI ELISÉE
ububiko.umusekehost.com/MUHANGA.
0 Comment
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA UBWO ATANGIRWA UBUHAMYA. HASHAKISHWE ABABA BABIGIZEMO URUHARE BAHAHANE. NIHANGANISHIJE ABE.
Uyumuntu imana imwakire bubayo, abamwishe amarasoye azahore abakomanga kumutima, ariko nkosora nabanditse iyinkuru bavuze igihe/ukwezi tutarageramo
baswadde nnyoo
None se niba basanze aho yakoreraga ntacyo bangije cyangwa bibye, ubwo ntiyanizwe n’abo banzi be kweli?
ABANTU BAKWIYE GUHARANIRA KWIMIKA AMAHORO BAGACA AMAKIMBIRANE KUKO NTAHO TWABA TUGANA UKURIKIJE AMATEKA TWANYUZEMO.GUSA MUKOSORE ITARIKI MWANDITSE MU NKURU NI 4/3/2014 AHO KUBA 4/6/2014.
Muhanga ihagurukirwe ku kibazo cy’umutekano n’uburezi!Ubujura burakomeye. Uburezi buri gupfa!! Buriya koko babona ikigo Unique Technical School gitanga uburezi Leta y’u Rwanda ishyize imbere? Umugore ukiyobora n’umugabo nta dushuri bigirira, nta nyubako kigira, nta barezi kigira nuhaje baramwambura bakigendera hagasigara abakoze ako kazu!! Ruswa muburezi i Muhanga irakom eye, ubwo Umurenge, AKARERE ntibabibona ko ririya atari ishuri?
hari ibintu byakaba bitakiranga iki gihugu, kwica, kuko amateka yacu ntabitwemerera nagato, umuntu utakigira ubwoba bwo kwica ntasomo naricye yaba yarakuye mumuteka yacu, twimike umuco w’ubworoherane n’amahoro, dufite ubuyobozi tutagira icyo tubushinja ubutabera burahari kuko ugiranye ikibazo na mugenzi we iyo byanze kumvikana hakabayeho kwitabaza ubutabera, ariko ntitwakabaye tukigera aho kuvutsa mugenzi wawe ubuzima.
Ariko birakomeye uyu muturirwa nturimo urusengero? Imana izahana inkozi z’ibibi zose ntasoni abantu bagira, uziko bamurogesheje ibyo binini, ko ushobora gusanga abantu babi buzuye uyu mugi? eh ariko ntacyo mwakora uretse gusengera uyu mugi abantu bakakira agakiza kuko police n’ubuyobozi ntibazakuramo abantu ishyari.
Comments are closed.