Digiqole ad

Gutangaza umunyamabanga wa Ferwafa mushya byasubitswe

Kuri uyu wa kabiri nibwo hari hitezwe ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa” ritangaza umunyamabanga mushya ugomba gusimbura Gasingwa Micheal uherutse kwegura kuri uwo mwanya, ariko byaje kwimurirwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha kubera ko bamwe mu bayobozi bakuru ba Ferwafa batabonetse.

Amakuru ava muri Ferwafa aravuga ko Perezida wa Ferwafa, Nzamwita De Gaulle yaraye agize ibyago abura Se umubyara, bituma ataboneka kuko yari yagiye gutabara.

Uwakamusigariyeho Kayiranga Vedaste nawe ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’u Burundi, aho yagiye uyoboye deregasiyo y’ikipe y’Igihugu yagiyeyo gukina umukino wa gicuti uzaba kuri uyu wa gatatu.

Kubura kw’aba bayobozi bombi rero byatumye igikorwa cyo gutangaza umunyamabanga wa Ferwafa mushya cyimurwa.

Uyu mwanya urahatanirwa Gakwaya Olivier (usanzwe ari umunyambanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports), Olivier Murindahabi (usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura VS), ndetse na Innocent Karuhije ubusanzwe utari ukunze kugaragara cyane mu bikorwa by’umupira w’amaguru.

Nkurunziza Jean Paul
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish