Digiqole ad

Ibyishimo byari byose kuri Patrick Nyamitali asoza Kaminuza

Patrick Nyamitali umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ nyuma akaza no kuririmba izisanzwe ziganjemo iz’urukundo, Ibyishimo byari byose kuri we ndetse no ku muryango we ubwo yasozaga Kaminuza.

Patrick Nyamitali n'umuryango we
Patrick Nyamitali n’umuryango we

Kuri iki cyumweru ni bwo Patrick Nyamitali yarangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza kuri ‘Adventist Universty Of Central Africa’ benshi bakunze kwita i Mudende mu ishami ry’icunga mutungo.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Patrick Nyamitali yatangaje ko ari ibyishimo kuri we ndetse no ku muryango we kuba asoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Yagize ati “Mfite umunezero udasanzwe muri njye, kuko nimba hari ikintu najyaga nsaba Imana ni ukurangiza kwiga. Bityo rero ubu gahunda zose zanjye nshobora kuzikora neza nta kintu kizimbuza”.

Na Piano burya arebaho cyane kuko iri mu bicurangisho akunda kurusha ibindi
Na Piano burya arebaho cyane kuko iri mu bicurangisho akunda kurusha ibindi

Patrick Nyamitali ni umwe mu bahanzi bahataniye irushanwa rya Tusker Project Fame ryari ribaye ku nshuro ya gatandatu mu gihugu cya Kenya n’ubwo yaje kuviramo mu myanya ya nyuma.

Abajijwe gahunda yaba afite muri muzika muri iyi minsi yatangaje ko ubu afite umwanya uhagije wo kuba giye gukora muzika yo kwego rwo hejuru kandi ko benshi bazayiyumvamo.

Patrick Nyamitali
Patrick Nyamitali

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ngwino usange abandi bashomeri sha naho ibyo kurangiza kaminuza abazirangije ni benshi kandi bicaranye licences, master’s ndetse na doctorats

    • Not necessarily ko amera nkabo!!!!@Kananga

    • Congratulations Patrick! Uyu Kananga ni iki kimubwira ko usanze abandi bashomeri?

      • Kananga we uri inanga koko ubwo se kubona akazi kuriki gihe uyobewe ko ari connaissance ntamuntu wakabonye se niyo liscence atarayibona???

  • Congratulation brother naho kananga uvane ishyari aho,amahirwe ntangana

  • Buri wese agira amahirwe ye akazi ntibibatangaze ahise akabona burya Imana tanga uko ishaka.

Comments are closed.

en_USEnglish