Month: <span>March 2014</span>

Imbaraga za Gospel Music. Igitaramo cya Petient Bizimana

RnB, HipHop, Afrobeat n’ibindi hari uwakwibwira ko aribyo bikunzwe gusa, birashoboka ko ari uko aribyo bivugwa cyane ahubwo. Igitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana cyateguwe na Patient Bizimana muri Serena Hotel muri iyi week end cyagaragaje ko umuziki wa ‘Gospel’ nawo ukunzwe cyane. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi kugeza ubwo salle yo muri Serena Hotel yuzuye bamwe […]Irambuye

Darfur: Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda ugamije Kwibuka

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwiswe UNAMID bwo kugarura amahoro muri Sudan, kuwa gatandatu zakoze umuganda mu gace kitwa Suqal Mawashi hafi ya El-Fasher, umuganda wakozwe mu rwego rw’igikorwa cyo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 biri gutegurwa mu Rwanda no ku Isi.  Ingabo z’u Rwanda zaje gufashwa n’abandi bakoze b’imiryango mpuzamahanga […]Irambuye

Muhanga: Yafashe umuhungu ku ngufu akatirwa imyaka 10

Mukamabano Cécile yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata umuhungu ku ngufu, agira abantu inama yo kutita ku guhaza irari ry’imibiri yabo kuko bishobora kubagusha mu byaha. Cécile afite gusa imyaka 19, akomoka mu mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Nsanga mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga. Nubwo yakatiwe, yongeye kwemera […]Irambuye

BDF mu gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kubona igishoro

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gufasha urubyiruko n’abagore kugera ku nguzanyo “BDF” gikomeje gahunda zo gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kubona amafaranga y’igishoro cyane cyane inguzanyo mu ma banki n’ibigo by’imari. Byagaragaye ko abagore n’urubyiruko aribo bagize igice kinini cy’Abanyarwanda kandi akaba ari nabo bahura n’inzitizi z’ubwoko bunyuranye kugira ngo babone igishoro bajye mu bushabitsi (business), niyo mpamvu […]Irambuye

Millicom yatangirije mu Rwanda ikigo gishya yise "THINK"

Kuri uyu wa mbere tariki 31 Werurwe, Ikompanyi mpuzamahanga ya Millicom ifite ibigo by’itumanaho bya Tigo, yatangirije mu Rwanda ikigo mpuzamahanga yise “Think” kizafasha Abanyarwanda, Abanyafurika n’ahandi bantu bose muri rusange bafite ibitekerezo by’imishinga y’ikoranabuhanga ishobora guhindura ubuzima bw’abatuye Isi. Think ni ikindi kigo gishya Millicom yahisemo gutangiriza mu Rwanda kubera uburyo u Rwanda rukangurira […]Irambuye

Mani Martin yashimishije cyane abataramanye nawe muri Greenwich Hotel

Mu gitaramo cya muzika gakondo cyabaye mu mpera z’icyumweru muri Greenwich Hotel, abitabiriye iki gitaramo bagaragaje ibyishimo kubera ubuhanga bw’uyu muhanzi ndetse n’abandi bafatanyije na Mani Martin gutarama muri iyi Hotel. Mu ndirimbo ze zakunzwe, mu muziki wa Live n’itsinda rye Mani Martin yaririmbiye abari aho, umuhanzi w’umunyarwenya bita “Ambasaderi w’abakonsomateri” nawe arabasetsa karahava. Akanyamuneza […]Irambuye

Liberia: Ebola yavugwaga muri Guinea na ho yahageze

Ubuyobozi mu gihugu cya Liberia bwameje ko abarwayi babiri bamaze gusuzumwamo indwara ya Ebola imaze guhitana abaga 70 mu gihugu gituranyi cya Guinea Conakry. Walter Gwenigale, akaba Minisitiri w’Ubuzima muri Liberia yabwiye ibiro ntaramakuru AP ku cyumweru ko, umurwayi umwe yari yarashatse mu gihugu cya Guinea nyuma agiye gusura umuryango we muri Liberia aza arwaye […]Irambuye

AS Kigali yagarutse mu rugo ivuye muri Maroc

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ikipe ya AS Kigali yasezerewe n’ikipe ya Difaa Al Jaidida, kuri uyu wa mbere nibwo iyi kipe yageze mu Rwanda. Umutoza wayo Cassambungo André yatangaje ko iyo agira abakinnyi be bose aza kuba yarasezereye Difaa. Ku kibuga cy’indege i Kanombe ku gicamunsi cya none ubwo bari bageze i Kigali, umutoza […]Irambuye

Umwalimu Sacco: Barasaba kugabanyirizwa umusoro ku nyungu

Mu gihe buri rwego rukora ubucuruzi rwakwa umusoro ku nyungu bagendeye ku mubare w’amafaranga banjiza, abalimu b’Abanyamuryango ba Umwalimu Sacco bo basanga bagabanyirijwe umusoro ku nyungu byabateza imbere Umwalimu hanyuma bikarushaho guhindura n’imibereho ya mwalimu. Mu nama nama y’Inteko rusange y’Umwalimu Sacco yabaye kuri iki cyumweru i Kigali nibwo bagarutse kuri iyi ngingo ari naho […]Irambuye

en_USEnglish