Digiqole ad

AS Kigali irerekeza muri Sudan gukina umukino wo kwishyura

Nyuma yo gutsindira i Kigali mu mukino ubanza ikipe ya Al Ahly Shandi igitego 1-0, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Ikipe ya AS Kigali irerekeza muri Sudan ya ruguru aho igiye gukina umukino wo kwishyura uzaba kuwa gatanu w’iki cyumweru tariki 07 Werurwe.

Aha abakinnyi ba AS Kigali barimo bishimira igitego batsindiye i Kigali
Aha abakinnyi ba AS Kigali barimo bishimira igitego batsindiye i Kigali

Biteganyijwe mu masaha ya saa kumi z’umugoroba aribwo iyi kipe y’Umujyi wa Kigali iza gufata rutema ikirere yerekeza mu gihugu cya Sudan ya ruguru.

N’ubwo bitoroshye kuvuga ko AS Kigali izakuramo iyi kipe, ifite amahirwe kuko igiye yitwaje impamba y’igitego kimwe cya Murengezi Rodrigue yayitsindiye ku mukino ubanza.

Kugenda mbere ho iminsi itatu ngo bizabafasha kumenyera ikirere cyo muri Sudan, hazwiho gushyuha cyane.

Amakuru aturuka muri AS Kigali aravuga ko umukinnyi wayo Mushimiyimana Muhamed wari waravunitse ukuboko ashobora kuzaba yakizize neza ndetse ashobora no gukina uy’umukino wo kwishyura.

Mugenzi we Mutijima Janvier utarakinnye umukino ubanza kubera amakarita abiri y’umuhondo nawe azaba yagarutse.

Umutoza wa AS Kigali, André Kasambungo avuga ko uyu mukino uzaba ukomeye, gusa ngo intego ya mbere bajyanye ni ukwirinda gutsindwa igitego kandi bakatakisha umwete bashaka igitego cyo hanze kugira ngo bizere umutekano usesuye.

Yagize ati “intego yambere tujyanye ni ukwirinda gutsindwa igitego muri Sudan, hanyuma tukatakisha imbaraga bya dukundira tugatsinda igitego cyo hanze kugira ngo twizere gukomeza.”

AS Kigali niramuka isezereye ikipe ya Al Ahly Shandi ishobora gucakirana n’izava hagati y’ikipe ya Difaa Hassani El Jadidi yo mu gihugu cya Maroc na Gamtel yo muri Gambia.

Nkurunziza Jean Paul
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish