Digiqole ad

Kigali: Imyubakire inyuranyije n’amategeko igiye guhagurukirwa

Mu mahugurwa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwageneye  abayobozi mu tugari babwiwe ko bafite inshingano zikomeye zisaba kwihangana, gusa basabwa kwitandukanya na ruswa mu myubakire mu kajagari kuko ngo hari benshi byazagiraho ingaruka.

Fideli Ndayisaba Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali
Fideli Ndayisaba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Nkuko babisabwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fideli Ndayisaba ari na we watangije amahugurwa yavuze ko kuyobora abanyamujyi benshi bize ari akazi katoroshye gusa ngo iyo ubayoboye neza ukora ibiruta ibyo undi yakora atabafite.

Ngo bisaba ubwitange, kwihangana n’ubunyangamugayo. Ndayisaba yavuze ko abayobozi mu mujyi wa Kigali baba bakwiye kwitondera “ruswa” ishingiye ku myubakire kuko ubu hagiye kujya habaho kuneka ku buryo uzafatirwa muri ibi bikorwa azajya ahabwa ibihano bimukwiye.

Yagize ati “Ugushukisha ruswa ni we ugusenya, kandi iyo ayiguhaye asigara aguseka kuko uba wangije inshingano zawe. Mukwiye kwitandukanya nayo kuko ubu hagiye kuba ubutasi (Intergence) ku buryo uzafatirwa muri ibi byaha azahita ashyikirizwa ubutabera.”

Ndayisaba avuga ko inyubako zubatswe mu kajagari ndetse zitagendanye n’igishushanyo mbonera zizavanwaho ababigizemo uruhare bakurikiranwe.

Aha abubaka bagirwa inama yo kunyura mu nzira zitunganye kuko hari ababikora mu makosa kandi bari kwaka ibyangombwa  bakabibona.

Mukasano Gaudence uyobora akagali ka Rukiri I, kari mu murenge wa Remera muri Gasabo avuga ko ibi bibazo mu myubakire bigihari n’ubwo ngo ahenshi batangiye kubaka hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Mukasano atunga urutoki abayobozi b’imidugudu akemeza ko aribo baba barebera amakosa nk’ayo y’imyubakire n’ibindi ngo kuko baba bakora badahembwa.

Abayobozi b'utugari n'abashinzwe imibereho myiza y'abaturage banyuranye
Abayobozi b’utugari n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage banyuranye

Ibi kandi byemezwa na Bigenande Paul wo mu murenge wa Kimisagara, mu kagari ka Kamuhoza ngo mu kagali kabo nta kibazo cyo kubaka mu kajagari agatunga agatoki abayobozi b’imidugudu ko bashyigikira ibi bibazo ngo kuko n’igihe hafatwaga icyemezo cyo kubambura cashi ngo byavugwaga ko bambuwe imbehe.

Byinshi mu byo bemerewe n’Umujyi wa  Kigali harimo kuba bakongererwa ubumenyi mu bijyanye n’amashuri  no kubaba hafi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Bongeye kandi gusabwa kuzuza inshingano zabo ndetse no kugirira isuku aho bakorera.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye none tariki ya 4 Werurwe, abantu 69 bari guhugurwa  muri 260 bazahugurwa.

Muribo harimo abanyamabanga nshinwabikorwa n’abashinzwe iterambere n’imibereho myiza mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • bubatse murihe?mbega ubwo nukubasenyera ariko!!muzabibazwe.Niba ari abubatse kyera cyane birumvikana niba ari abubatse vuba plz mumenyeko ayomafaranga ari inguzanyo ya banks mwegusubiza abandi ku isuka tekereza nawe ariwowe social justice is required.Thanks

  • Ariko mwabuze ibindi mukora, njye mbona hari ibindi bibazo mwakagombye kuba mureba kurusha ibyinzu zubatse bitajyanye n igihe . igihe n ikihe? igihe ni ryari? icyo nzi ko cyo nuko nizi muvuga ngo zijyanye nigihe time will come aho zizaba umwanda. muhangane n’ inzara iyigoje benshi, muhangane nuburwayi bumarira abanyarwanda mu ngo kubera kubura ubushobozi bwo kwivuza……. mwirangazwa ninyubako nziza kko inzu nziza nicyo wayiririyemo plz.

  • Njya nibaza iyo umuyobozi nka Ndayisa Fidèle afashe ijambo kavuga ibireban na ruswa ,akirengagiza ko byavuzwe bikanasubirwa , ndetse hanajyaho n’itegeko riyihana aba yumva atari uguta inyuma yahuye!!!!!
    Gusekwa n’ugushukisha ruswa abayakira barabizi kukurusha , ariko kubera ko byahindutse ubushinga kuri bamwe , kugira ubuyobozi buzahindure iyo myumvire bizaruhanya cyane.

    Ahubwo uburyo bumwe kandi bwiza ubuyobozi bwakagombye gukora ni ukoroshya , abaturage bakabona ibyangombwqa byo kubaka bitabavunnye.

    Ariko ibi nabyo bigomba gukorwa bishingiye k’ubushishozi buhagije. Gushyira ubutasi ntibizabe igikangisho….

    Mbifurije akazi keza rwose kandi Nyanama yanyu mujye muyihwitura ibagezeho ibibazo bifite ishishingiro.

    Ntarugera François

  • Ariko kuki abantu banga ibyiza bifuza guhora bahanganye nibibazo byabo? Iyo uvutse uguma ururuhinja? niyo mpamvu amazu ya kera agomba kuvaha agasimburwa numashya, nkuko nawe ukura ukambara ibigezweho. uko imisi igenda ikura niko natwa tugomba kugendana nibyiza. niba warananiwe kwigurira ikarita yo kwivuza, ubwo urashaka ngo baguhe iyubuntu, doreko bamwe bamenyereye ibyubuntu.

  • ariko ubundi iyomuvuze ngwimyubakire itagendanye nigihe ,barindakubaka bakarangiza murihe?ese zansenda mutanga zabomwimuye mubonazo zibamarira iki?ariko kukimwikunda ntimutekereze kwabandi nabo arabantu?,ese mwagiye mubaha ibyangombwa kuburyo bworoshye?,ngirango mubitanze nabobabaka ruswa ntibabona ahobahera kuko basanga bafite ibikenewe.ariko kukomubibima bagashyiraho kuguca inyuma .
    ngobabone ibyobashaka.
    baba bazikwataribyo ariko bibabyabagoye kubibona.
    ahubwo ugasanga ,ubugambo ,ubutiku nibwobwinshi kuruta ibikorwa.
    ariko gusenyerwa,ugakubitirwa inzu hasi yubaswe kumugararagaro yakuzura ngo ntibyemewe namategeko,ukagirango wayubatse benamategeko bataba mugihugu usanga bibabaje.
    usanga ntaho utaniye nokuba utarinyiricyogihugu wowe.
    kandi mbona nibyabanyamahanga byubahirizwa.

  • ariko nubundi hasanzwe hariho amabwiriza n’amategeko byagenderagaho ahubwo bari baratinze

  • ibyo byo urebye aho umuvuduko mu iterambere ugeze n’amazu ashaje usanga hakwiye kubaho ivugurura kandi rujyanye n;ighe naho bitabaye ibyo uzasanga twarasigaye inyuma

  • Hari ibyo ntajya nemeranywaho n’abayobozi bacu;iyo bavuga ngo umuyobozi w’umudugudu ni we urebera abubatse kandi amabwiriza ya Minisitiri MUSONI James yo ku wa 29.1.2013 avuga ko urwego rw’umudugudu ari urwego rwo gutanga amakuru n’ubukangurambaga barangiza ngo ni rwo rugomba gusenyera uwubatse mu kajagari,birahabanye.Ese kuki abo ba Gitifu b’akagali bashaka kwikuraho inshingano kandi baba bafite n’ingufu za Polisi na Local defence? Ese igihe cyose ingufu za Gisirikari na Polisi zikoreshejwe ko akajagali gahagarara?Hari aho wagirango ahubwo akazi kabo bakozi ni ukubakisha akajagari!Inzego zibashinzwe zibabe hafi naho ubundi muzahora muvuga.Ese iyo master plan yo iririmbwa kuki idasobanurirwa inzego z’imidugudu n’akagali zikaba mu magambo? Abo bireba mubikurikirane naho ab’umudugudu bo ntibasiba akazi gatunze ingo zabo ngo bajye gusenya kandi amakuru yatanzwe, kandi hari no kubabazwa ni uko ahatanzwe amakuru hose si ko hasenywa kuko haba kurobanura.Twese biratureba.John.

  • ahaaaa??? ntibyoroshye uwavuze ko igikombe cyuzuye amazi?????? namwe murasenya ngaho nimusenye Imana ibahe umugisha mugikorwa kiza cyogusenya

  • Kurinjye,ndumva ikibazo kiri kubushobozi bike bwabanyarwanda!koko abakene ntibazabaho,iyo umuntu yubaka yubaka bijyanye nikigero arimo!niboroshye itangwa ribyangombwa bityo burimuntu,yibone mukigero cye!

Comments are closed.

en_USEnglish