Month: <span>March 2014</span>

Congo: Inkunga z’amahanga nti zisubiza ibibazo by’ihutirwa

Raporo y’abaganga batagira umupaka bakorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 4 Werurwe 2014 iratangaza ko inkunga umuryango mpuzamahanga ugenera iki gihugu zitabasha gukemura ibibazo byihutirwa. Muri iyi raporo bavuze ko inkunga z’amahanga zitangwa  mu buryo budasobanutse ngo kuko  ugasanga abazitanga bibanda ku bantu batuye mu nkambi no mu […]Irambuye

Iranzi Jean Claude imvune ye iri gukira neza

 Umukinnyi Iranzi Jean Claude ukinira ikipe ya APR yatangarije Umuseke ko agiye kugaruka gukinira ikipe ye nyuma y’uko yari amaze igihe afite imvune mu kaguru. Iranzi twasanze ku kibuga cy’imyitozo ya APR aho yari kumwe n’umuganga we ngo arebe niba amaze gukira imvune bihagije. Mu kiganiro n’umunyamakuru wacu yatangaje ko mu cyumweru gitaha azatangira gukina […]Irambuye

Knowless yasezeye muri PGGSS IV

Kina Music, inzu itunganya muzika ikoreramo umuhanzi Butera Jeanne d’Arc uzwic cyane nka Knowless, niyo kuri uyu wa 05 Werurwe yagaragaje ibaruwa ivuga ko Knowless yasezeye muri PGGSS IV ndetse babimenyesheje ubuyobozi bwa BRALIRWA butegura iri rushanwa ku bufatanye na East African Promoters. Ubuyobozi bwa BRALIRWA nabwo bwaje kwemeza ko Knowless yasezeye muri iri rushanwa. […]Irambuye

UK: Abanyarwanda batanu baregwa jenoside bitabye urukiko

Pasiteri Mutabaruka wo mu Itorero Pantekoti utuye ahitwa Kent mu Bwongereza, arashinjwa kuba yarayoboye Interahamwe  zishe Abatutsi mu gihe cya Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, ndetse ngo izo Nterahamwe zanogoyemo amaso abantu, ibyo ni ibyumviswe mu rukiko none kuwa gatatutu tariki ya 5 Werurwe 2014. Celestin Mutabaruka, yatawe muri yombi ahitwa Kent mu 2013, […]Irambuye

Ese injyana ya R&B yo yaba ifite kizigenza mu Rwanda?!

Mu Rwanda nyuma y’aho kugeza ubu muzika Nyarwanda imaze kugera ku rwego rwiza rushimisha abayikunda, bitandukanye cyane no mu myaka yashize aho wasangaga amaradiyo menshi n’ibitangazamakuru byandika byaribandaga ku bahanzi mpuzamahanga aho kwita ku bahanzi Nyarwanda.   Mu njyana nyinshi zimaze gukundwa usanga hari umwe wiyita ko ayoboye abandi, ese muri R&B ninde urusha abandi? […]Irambuye

Umubare w’abaherwe ku Isi wariyongereye cyane

Urutonde rw’abakire bakomeye kurusha abandi ku Isi rwariyongeye cyane kuko ubu bamaze kuba 1645, ubariyemo n’abashyashya biyongereye ku rutonde bagera kuri 268. Nubwo bwose urutonde rwakozwe na Forbes 2014 ( ikinyamakuru kivuga ku baherwe) rugaragaza ku abaherwe biyongereye no mu bindi bihugu nka Tanzania na Lituania, Abanyamerika bakomeje kuza mu baherwe ba mbere  bakomeye ku […]Irambuye

Gatenga: Yatemye nyina inshuro 4 mu mutwe akoresheje ishoka

Updated: Mu muduguru wa Jyambere akagali Karambo Mu murenge wa Gatenga  umusore witwa Habyarimana uri mu kigero cy’imyaka 25 afungiye kuri  Sitatiyo  ya Polisi  ya Gikondo azira guhondagura nyina  umuhini  maze  anamukubita ishoka inshuro enye mu mutwe, nyina ubu arembeye mu bitaro bya Masaka. Byabaye kuwa 04 Werurwe ku manywa. Uyu mubyeyi Nyiransabimana Saverina  w’imyaka […]Irambuye

Huye: Ibyarangaga NUR byose bimaze gusibwa

I Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, kuva mu cyumweru gishize hatangiye igikorwa cyo gusiba ibirango n’inyandiko by’icyahoze ari “National University of Rwanda (NUR)” ku byapa, imodoka za kaminuza n’ahandi hatandukanye, hashyirwaho ibigaragaza Kaminuza y’u Rwanda nshya gusa.  Ni gacye washoboraga kuba uri mu mujyi wa Huye no hafi yaho ngo umare umwanya munini utabonye imodoka cyangwa ngo […]Irambuye

Inama za Gahizi Ganza umujeni umaze gutsindira ibihembo 3 bikomeye

Gahizi Ganza Dieudonné yarangije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2010, ariko yatangiye kugira intego mu bwana bwe. Amaze kwegukana ibihembo bitatu bikomeye mu mafilimi ku rwego mpuzamahanga, umuryango yashinze ‘Best Hope’ ufasha abagore 80 bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ugafasha kwiga abana bavutse muri ubwo buryo bagera ku […]Irambuye

en_USEnglish