Digiqole ad

Ubuyobozi bw'Isonga bwirukanye abakinnyi 8 bazira kubeshya imyaka

Kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bw’ikipe y’Isonga FC bwasezereye abakinnyi umunani (8) bari bayisanzwemo bazira kubeshya imyaka yabo, yinjiza abandi 15 bashya batarengeje imyaka 17.

Aba bakinnyi basezerewe bazira kuba barabeshye ko batarengeje imyaka 17 isanzwe isabwa kugira ngo ukinire ikipe y’Isonga.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama zitandukanye zimaze iminsi ziba hagati y’ubuyobozi bw’iyi kipe, mu rwego rwo gushaka umuti w’igituma abakinnyi b’Isonga FC batagihamagarwa cyane mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 kandi aricyo yashyiriweho.

Bamwe mu bakinnyi basezerewe batangarije Umuseke ko bababajwe n’uburyo birukanwe hagati muri shampiyona.

Perezida w’Isonga, Muramira Gregoire we yagize ati “Aba bakinnyi twasezereye twasanze baratubeshye imyaka kuko barengeje 17 kandi politiki y’Isonga itemerera umukinnyi urengeje iyo myaka kuza kuyikinira.”

Avuga ku bakinnyi bashya 15 baje mu ikipe y’Isonga, Muramira yavuze ko ari abari gutegurirwa kuzakina umukino w’amajonjora y’igikombe cya Afurika uzahuza Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 n’ikipe izarokoka hagati y’ikipe y’igihugu cya Seychelles na Uganda.

Ikipe y’Isonga ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 24 mu itsinda A, muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ikaba imaze gukina imikino 13.

Nkurunziza Jean Paul
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nonese babibonye hagati bamaze igihe bakina?

  • Niba barabashye bagomba guhanwa, ahubwo n’amafaranga yabatanzweho bakayishyura. Iyo umunyeshuri akopeye ahabwa zeru. Ingeso yo kubeshya imyaka mu mikino ikwiye kurandurwa burundu kubira ngo amahirwe atikubirwa n’abantu bamwe. Nonese kubona umukinnyi agaragara mu byiciro byose by’ikipe y’igihugu nk’aho nta bandi bashobora kuboneka; imikino yahurirana ugasanga abatoza bararwanira abakinnyi!!!

  • Jurisprudence “Haruna”….

Comments are closed.

en_USEnglish