Month: <span>March 2014</span>

”Iyo ukunda umuntu wanamupfira”- Oda Paccy

Oda Paccy umuhanzikazi umaze igihe akora injyana ya HipHop benshi banemeza ko ari nawe mu kobwa wa mbere wayitangije mu Rwanda, aratangaza ko urukundo ntacyo rutagukoresha iyo ukunda umuntu by’ukuri. Ibi abitangaje nyuma y’aho ashyiriye hanze indirimbo nshya yise ‘Nzakuzire’. Iyi ndirimbo yatumye abantu batandukanye bayivugaho amagambo atandukanye. Muri bo hari abemeza ko iyi ndirimbo […]Irambuye

‘Shenge Protocol Agency’ bishatsemo akazi aho kugashaka ku bandi

Gahunzire Arstide umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko ryitwa ‘Shenge Protocol Agency’ rigizwe n’abasore n’inkumi bose hamwe bagera ku 10, aratangaza ko aho guhora biruka bashaka akazi bishyize hamwe bahuza ibitekerezo bihangira umurimo. Iri huriro ry’uru rubyiruko ribarizwamo abakobwa n’abasore, bakora imirimo yo gufasha abantu mu birori binyuranye ‘Protocol’ ndetse bakaba banakora ibijyanye no kwerekana imideli ‘Modeling’ no […]Irambuye

Mu bakinnyi 23 Eric Nshimiyimana yari yahamagaye yasize batatu

Nyuma yo guhamagara abakinnyi 23 bari bamaze hafi icyumweru mu mwiherero, kuri uyu wa mbere Eric Nshimiyimana utoza Ikipe y’Igihugu Amavubi, yahagurukanye n’abakinnyi 20 berekeza mu gihugu cy’u Burundi, aho bazakina umukino wa gicuti uzabahuza n’Intamba ku rugamba kuwa gatatu. Eric Nshimiyimana mubo yasize harimo Eric Rutanga wa APR FC, Mussa Mutuyimana wa Police FC […]Irambuye

Umubare w'abanyeshuri bazakirwa muri Kaminuza y’u Rwanda uziyongera

Kuri uyu wa mbere tariki 03 Werurwe, Kaminuza y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo kwakira ubusabe bw’abanyeshuri bifuza kwiga mu mashuri atandukanye yayo, abazakirwa bavuye ku bihumbi umunani bakiriwe mu mwaka w’amashuri ushize bagere ku bihumbi 10 bazakirwa muri uyu mwaka. Mu kiganiro ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwagiranye n’abanyamakuru bwavuze ko uku kwezi kwa Werurwe […]Irambuye

Urubyiruko rwo muri CEPGL rwakoreye umuganda mu gihugu cy’u Burundi

Urubyiruko ruturutse mu bihugu by’u Rwanda, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo rwifatanyije na bagenzi babo bo mu Ntara ya Kirundo ku Burundi mu muganda wo gusiiza ikibanza ahazubakwa ishuri rya Kaminuza. Aba basore n’inkumi kandi basize amarangi banasiga bikoreye mu byumba by’amashuri byarangije kubakwa n’umuganda w’abahatuye. Uru rubyiruko ruhuriye mu ngando iri ya kwimakaza amahoro […]Irambuye

Lagos: Perezida Kagame yegukanye igikombe mu miyoborere

Iki gihembo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakigenewe n’itsinda ryitwa SilverBird Group, ku cyumweru tariki ya 2 Werurwe, mu mihango yo gutanga ibihembo ku bantu babaye indashyikirwa mu guteza imbere imiyoborere myiza, ibirori byabereye Lagos muri Nigeria. Perezida w’u Rwanda yagenewe igihembo cy’indashyikirwa ‘Award of Distinction’ mu rwego rwo gushimirwa uburyo yateje imbere […]Irambuye

Australia: Inzoka yamize ingona nyuma yo kurwana

Nyuma yo kurwana bikomeye kandi byamaze umwanya minini, inzoka yabashije kunesha ingona iyizingiraho irayica irangije irayimira. Byabereye mu majyaruguru ya Leta ya Queensland muri Australia. Byabaye ku cyumweru hafi y’ikiyaga kitwa Moondarra, umuntu utuye hafi aho abasha gufata amashusho na camera. Inzoka y’uburebure burenze gato metero eshatu, ishobora kuba ari uruziramire, yacakiranye n’iyi ngona mu […]Irambuye

Musanze-Abakunzi ba Dream Boys bayeretse ko bayikunze mu mvura nyinshi

Kuri uyu wa Gatandatu abakunzi ba Muzika ariko cyane cyane abakunda itsinda Dream Boys, bishimiye cyane indirimbo z’abahungu aribo Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC  ubwo bamurikaga Alubumu yiswe ‘Data ninde’ iriho indirimbo icumi . Iki gitaramo cyabereye kuri Sitade Ubworoherane iri mu Karere ka Musanze, mu Majyaruguru. Nubwo imvura y’umurindi irimo amahindu […]Irambuye

BDF mu gufasha imishinga yo muri ‘Hangumurimo’ yahombye n’itarabonye amafaranga

BDF (Business Development Fund) ni ikigo cyashyizweho na Leta gitangira gukora mu mwaka wa 2011, gishinzwe gufasha Abanyarwanda bose by’umwihariko ariko urubyiruko n’abagore badakunze kugira amahirwe yo kubona uburenganzira kuri serivisi z’ibigo by’imari n’amabanki cyane cyane inguzanyo. BDF ifasha abantu bafite imishinga myiza itanga akazi kandi ikanateza imbere ba nyirayo n’igihugu muri rusange. Yishingira abantu […]Irambuye

Abagore: U Rwanda rwasezereye Kenya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yasezereye ikipe y’igihugu ya Kenya nubwo ku mukino wabereye muri Kenya kuri iki cyumweru u Rwanda rwatsinzwe ibitego 2 kuri 1. Igitego Amavubi yatsindiye hanze cyatumye banganya 2 – 2 (mu mikino yombi) kuko Kenya ku mukino ubanza yatsinzwe igitego kimwe ku busa i Kigali. Igitego kimwe cy’u Rwanda, ku […]Irambuye

en_USEnglish