Digiqole ad

Umugabo wanjye ntajya avuga neza mu rugo bibaho !

Bakunzi b’Umuseke, Ndabasuhuje. Nje kubagisha inama kuko mfite ikibazo kinkomereye kandi kindembeje. Nkimaranye igihe kuko kuva nashyingirwa, imyaka icyenda irashize.

Nashakanye n’umugabo mukunze pe, kandi na we nabonaga ankunze tubyaranye abana babiri b’abakobwa.

Ikibazo ngira rero uwo mugabo ntajya agira kuvuga neza bibaho, akunda kumbwira nabi igihe kinini aba ankanika, antontomera kandi se yenda aba ari n’ikintu mubajije gusa, mbese ari nka info nkeneye juste kugira ngo ibintu bigende neza mu rugo.

(Aha mutagira ngo ni nko gufuha, urugero mubajije nti ese ejo amahugurwa yanyu azakomeza?)

N’ubwo abagabo muri kamere yabo bagira douceur nke ariko uwanjye arakabije kuba tough, iri joro ho natekereje kwiyahura kuko kubaho mu (ihohoterwa) harassment bingeze ahantu.

Mu rugo ntacyo tubaye, turakora twembi ku buryo dufite umusaruro twinjiza (income) uhagije, mutagira ngo dupfa ubukene.

Uwaba yarahuye n’ikibazo nk’iki yewe n’abandi bafite inama zubaka bangire inama y’icyo nakora  kuko nkeneye kubaka urugo rwanjye rugakomera.

Mbaye mbashimiye inama zanyu.

Ufite ikibazo wifuza kugirwaho inama, twandikire kuri [email protected]

Umukunzi wa ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Muvandimwe ihangane, ushobora gusanga abiterwa n’uko yakuze, atarigeze abona affection, bitewe n’uko ababyeyi be bahoraga batongana, cyangwa yararezwe n’umuntu umuhoza ku nkeke, akibwira ko ari bwo buzima. Bishobora no guturuka mu muco, akumva ko agomba kwigira intare kugirango mu rugo bose bamutinye, bamenye ko ari umugabo. Iyo hari na bagenzi be bameze gutyo bagendana cyane, usanga bamwanduza izo ngeso. Ariko wisengere Yesu ashobora kumuhindura kuko ni we ushobora kamere zananiranye. Naho icyifuzo cyo kuba wakwiyambura ubuzima, nyabuneka ntuzanongere kubitekereza, nta mpamvu yo gusiga abana bawe ari imfubyi, nta mpamvu yo kubura ubugingo, ihangane usenge Imana, nibigushobokera muzabiganireho, ariko icyo nzi ni uko hamwe no gusenga byose bishoboka. Courage, Yesu akubakire neza

    • Ibyo umubwiye,bishobora kuba bimwe mu mpamvu rwose, kuko nanjye ndi umugabo mpora mu kwunga bagenzibanjye akenshi mba nahamagawe nabagore babo ngo “ngwino nkuregere mushuti wawe” bakantekerereza ukuntu ntabyishimo biba murugo rwabo, kandi nababaza impamvu bakayibura. Gusa ngyewe icyonavumbuye, nuko bagenzi banjye bafite ibyo bibazo, abenshi bashatse byumuhango ataruko bakunze abagore babo, ahubwo ari ugushaka kurema umuryango cg kugira address kuko abechi ari impfubyi bamwe z’ababyeyi bose cg bamwe ugasanga baratereranwe n’abanyina bakiri bato, kuburyo koko usanga ntarukundo bigeze. hari umwe wambwiye ati arega sinkunda abagore gushaka, n’ukugirango ngire address nijya muri conge ndeke gukomeza nshakisha aho kujya cg nkomeze mbe kwanyogokuru kandi nganantya. Rero wa mugorewe umugabo wawe ugomba kumwiga ukamenya impamvu nyamukuru, waba ushoboye ukagerageza kuyishakira umuti.

  • Ukeneye umujyanama, counselor. Sinzi uko twajya en contact.

    • Kuva uri counselor ndumva watanga contact zawe kuko ushobora kuba wafasha benshi.

      Ababa bazi aba psychologues beza mu Rwanda batanga adresse zabo bafasha benshi

  • Pole sana. Bene iyo myitwarire ikorwa n’abagabo benshi batazi Imana. Uzamusabe muganire umubwire ikibazo ufite yenda yahinduka. Ikindi ntuziyahure kubera umugabo. Waba ukoze erreur ikomeye. Ahubwo ubonye byanze burundu mwatandukana bikarangira. Imana igufashe.

  • urebe neza niba mu buriri ibintu bimeze neza kuko hari igihe umugore aba akunda kwima umugabo we bigatuma ahorana aumunabi ngo kuko burya Sex na yo ituma akanyamuneza kaba kenshi mu rugo

  • Ahaaaa, ntibyoroshye kuko hari n’abagabo bakubwira ko abagore babo batajya bishima na gato.Ko bagerageza kubaguyaguya ariko bakabona imitima y’abagore babo yibereye ahandi.

    Ikibazo ukwiriye kwibaza wa mugore we n’iki ngiki:
    Ese umugabo yandongoreye ko ankunze cyangwa yagirango arangize umuhango wo kubaka urugo? Ese nta wundi mugore waba waramwigaruriye ntubimenye?
    Niba wumva wowe ntacyo wishinja, kandi kuvugana nawe bikaba bitagikunda, uzamwandikire ibaruwa uyimwihere mu ntoki umusaba ko yakubwira icyo wamukoshereje kugirango wikosore.
    Namara kuyisoma ntagire icyo agusubiza kiganisha kuri dialogue uzamenye ko bikomeye.
    Nyuma yaho uziyambaze ababyeyi n’abavandimwe b’umugabo wawe nabo bagerageze.
    Imana igukomeze kuko niyo ikemura ibibazo bihishe mu mitima y’abantu.

  • Sha rwose nange nabanye numugabo neza umeze nkuwo wawe akajya anambwira ngo azanyica ntacyo nakoze amanywa ibitutsi ijoro ibitutsi abakozi bo murugo agakubita akirukana twese twarahahamutse nyuma nabonye aruburwayi ndigendera nabana kandi nubu ngo aracyari wawundi ntahinduka ubugome numva bamwe bavuga ko Ari imyuka karande nawe rero ubwo niyo wakora iki ntiyahinduka kereste Imana yonyine niyo yamuhindura ukomeze wihangane .

  • Komera mama, bakubwije ukuri amasengesho niyo ashobora gusubiza uwo mufasha wawe kumurongo. musengere kandi nawe ushoboye kumujyana kurusengero bakamusengera byaba byiza kurushaho.

  • ikimbabaje nuko utashize email yawe hano sinzi uko twahura kuko nanjye mba murubwo buzima ariko ubu byararangiye tubanye neza mbashije kukubona nakugira inama nzima njye nabana twaraga hanze.

    • Chanta ushobora kunyandikira kuri iyi email yanjye ukampa phone yawe nkaguhamagara ? Ni [email protected] Urakoze

  • Ihangane muvandimwe, njyewe ambwira nabi imbere ya bakozi,ari brutal cyane ariko nyuma y’iminota mike akicuza. Narumiwe nahisemo kwicecekera kuko iyo munsubije yenda no kunkubita. Dukomeze dusenge Imana izabahindura

  • Nshuti, ihangane . ariko inama nakugira uzamwake akanya mujye ahantu hatuje wenda nko ku mazi mwasohotse, ubundi ubimubwire ko ajya agutoteza umwereke na trace wenda hari amajwi wamufashe ari kukubwira nabi, maze umubwire utuje nta burakari ufite umwereke amakosa ye yose. Nubona nta gihindutse uzamenye ko byarenze ihaniro ubone gufata icyemezo cyo kubishyira mu babyeyi n’abavandimwe Ikindi usenge Imana izagufasha kuko niyo yubaka ingo zasenyutse.

  • Mubyeyi ihangane umugire ku mavi,nanjye uwanjye byari bimeze uko kugera n’aho ampunga nabyaye akanena akazagaruka aruko aziko nakize ashaka igitsina!twaje gutandukana ashaka undi mugore nawe biba uko!ubu aba wenyine Yesu yamukozeho arahinduka ubu no guteka arateka malheureusement aba wenyine.Umusengere ushishikaye Imana izamuhindura ntiwaremewe guhangayika.IMANA IGUFASHE

  • wa mudame we urakomerewe byo. Kubana n’umuntu utishima nawe bikugiraho ingaruka. Ariko wowe ubwawe ubanze wihe amahoro mumutima byose bizashoboka. Muhe amahoro utamuvugisha buri kanya kuko hari igihe nawe waba ugirango muracyari muri buki. Ibyo birashira mukajya mubintu biri serious bitegura ejo hazaza habana mwabyaye. Niba rero nawe umuremerera ushaka ambiance nk’iyakiri ingaragu; ibyo nawe bishobora kuzanamo stress agahorana umunabi. Icyo nkubwiye tekereza neza umenye icyo umugabo wawe akunda abe ariho ushyira ingufu. Ubwo mufite ubushobozi, uzamusabe ko mwajya ahantu mwiherere, muganire, akubwire uko yumva wamera, uko akubona ubungubu, maze nawe ubonereho umwanya wo kumubwira byose. erega umenye ko muri muri transition yo kuva mubato mugana mubakuze kandi ibyo biragora, abenshi haraturuhije ariko ubu turasazanye kandi twageze aho umwe amenya icyo undi akunda nicyo adakunda.Uzibuke Impala zivuga ko izina cherie rishirana n’agahararo, nyine ubwo byakugezeho unanirwa kubyakira. Changement de comportement ibaho mubabana bose, utayihanganiye nyine arasenya cg se agakora amahano nkayo wavuze yo kwiyahura, ukagirango waba uzi ko aho ugiye ho ntamibabaro ibayo.Ibyishimo uzagira murugo uzabiharanira nawe utanga amahoro.Umugabo wawe nagusaba guhinduka ukabyanga nawe ntazaguha amahoro nyine ubwo mwese muzabaho mutishimye.

  • Genzura neza ko muburiri bigenda neza kuko sex frustration ituma abagabo bamera nk’intare. Ikindi ashobora kuba ayararerewe muri famille imeze nabi, gusa nyine yarakuze ibyo ntiyabyitwaza. Uzamwegere umuganirize umubwire ko wifuza ko ibintu bihinduka, wenda azakumva. Ihangane.

  • abagore ni beza ariko baratesa mani…

  • Bavandimwe, icyo nababwira ni uko ingo z’iki gihe zuzuye ibibazo. Njye mfite umugore tubyaranye abana babiri, ariko wanyobeye rwose, iteka uhora anshihura buri munota, ngaho kukazi ngo niriwe nsambana,mva kukazi akirukira muri phone ahamagara abantu bose twavuganye, ubwo uw’igitsina gore agatuka ngo ni indaya zanjye,abagore bose birirwana aba yamparabitse uko abyumva kuburyo no mu miryango ye yabinjijemo ibitekerezo bye. Iyo ntakoze ngerageza kumwirirwa i ruhande mu rugo ariko najya ku muhanda ngo kugura airtime agahita ampamagara anyuka inabi ngo ngiye mu bagore,abana banjye ntakindi yirirwa abaganiriza uretse kubanteranya ho n’ibindi byinshi. Ubwo bavandimwe, uretse kwicwa n’agahinda gashobora hutuma akenshi unavuga nabi, ubwo urumva ubwo ari ubuzima umuntu yagakwiye kubamo koko? Kubera ko nikundira abana, njye nahisemo kujya nicecekera, nkita ku bana banjye kuko iby’ingo byo mbona bitarampiriye. Ngayo nguko bene data. Ubwo ari wowe wabyifatamo ute?

    • Uzashake abandi ba damu bamugire inama kandi umwumvishe ko ibyo agukeka atari byo nabusa. Ikindi gufuha biba byerekana ko agukunda nubwo abigaragaza muburyo bubi. Ihangane.

      • Abagore bacu turabakunda. Gusa ubona bashaka gutegeka abagabo babo cyane ari nako bashaka guteteshwa.Ibintu rwose bitoroshye kujyanisha. Abagabo nabo muri kamere yabo ntibakunda umuntu ubahagarara hejuru muri buri kantu. Umuti rero ni ukubahana no kwizerana.Murimo kwihuta kurusha iterambere ry’u Rwanda.Ni nayo mpamvu muhuriramo ningirane.

    • Gerageza kongera ibikorwa muhuriyeho n’umuryango ni ukuvuga hamwe n’abana n’umugore wawe niba ari ugusura abantu cyangwa se no gusohokana igihe bibashobokeye. Mwereka gahunda zawe z’umunsi uko ziteye mu buryo bwo kuganira bisanzwe bityo azamenya ko igihe utari mu kazi uba uri mu rugo cyangwa mu yindi gahunda wamubwiye. Niba koko uri umwere utamuca inyuma nk’uko abikeka azabona ko agukekera ubusa uwo mutima mubi ushire.

  • yewe ni ukumirwa.jyewe ndi umudamu,umugabo wange tumaranye imyaka itatu gusa dufite umwana umwe ariko yakupye ikitwa communication cyose,ubundi akansuzura….. ntacyo ntakoze tubayeho buragi.nawe rero senga ubundi utuze umureke

  • Madame,ihangane;ariko unisuzume nawe urebe neza niba utaba ubifitemo (cg utarabigizemo) uruhare.Ndaguha urugero:hari famille nzi umugore yahozaga umugabo ku nkeke amushinja ubusambanyi,ariko nemeza 80% ko atabikoraga kuko hari ubwo yatelefonaga uwo mugabo turi kumwe mu kazi(turakorana),amubwira amagambo mabi cyane,ngo iyo myaku y’indaya z’abagore yiriwemo ntayimuzanire,n’ibindi byinshi.Hari n’ubwo uwo mugore ngo yamaraga n’ukwezi kose adahindukira!Byageze aho umugore yigira kagarara rwose ku buryo ntacyo umugabo yavugaga ngo umugore amwumve kugeza ubwo, iyo nta mukozi wabaga uhari, umugabo yimesera umugore ahari,yabyanze.Umugabo akanga gutera amahane na we,akimesera da!Umugore ntava ku izima,ntiyemera ikosa yakoze bibaho,naho wamuca akaguru!Ese uwo mugabo avuze nabi ntiyaba afite ikibimutera?Azaba muri ubwo buzima kugeza ryari?Ese uwo mugore umushinja kujya mu bandi bagore kandi wenda atabikora ahubwo ntazatuma amushakiraho undi uzamwitaho kuko ibyo byo yabibuze iwe?Erega abagore bose si bamwe;hanze aha hari bacye bagifite urukundo ahubwo babuze uwo baruha.Madam umbabarire,ibi mvuze simbigushinja,gusa nagira ngo nawe mu mikorere yawe urebe niba wowe nta ruhare waba ugira muri uwo munabi w’umugabo wawe, noneho uhere aho mu gushaka igisubizo.Uwiteka abibafashemo.

    • iyo si nama umugiriye kandi yasabye inama,wowe ingo zabandi ibyazo ubizi ute? wasanga ariwowe wabimwigishije kujya mubagore,kuko akenshi abagabo cg abagore bigishwa ingeso mbi nabagenzi babo,murakorana se inzira zuwo mugabo zose niko urazizi? none umva inama wamugiriye ngo azashake undi mugore wamufata neza.ahubwo wowe ufite ikibazo kuko urimo kubasenyera ugira uwo mugabo inama mbi,birazwi ko hanze aha hari abagabo basenyera abandi kubera inama mbi babagira, urugero(ngo abagore bose nibamwe,ujye usuzugura umugore ntakamaro amaze nibindi nkabyo,bene abo bagabo bagoira abandi inama zipfuye turabazi turabamenyereye,kandi nabagore barimo nabo.mujye mugira bangezi banyu inama nziza,zubaka ntimukabagire izibasenyera,mubigisha ko hari abagore benshi kandi beza.ese umugore numugabo mbere yuko ubivangamo ukajya kubateranya uba uzi barahuriyehe cg barahujwe niki? abo beza bandi mubabwira ko baba batarahuye mbere? wamugabo we umbabarire kukubwira gutya,kuko nanjye mfite umugabo ugirwa inama mbi nabandi bagabo,gusa amahirwe nuko dusenga iki Imana yateranyije ntawagitandukanya.so bene nkamwe bagabo simba nshaka nokubumva am sorry.

    • mada, umenya ute ubuzima prive bw’urundi rugo bigeze aho? ushobora kuba nawe utoroshye! umugabo wabandi umenya ibyo yavuganye numugore we kuri fon, ukamenya uko mu buriri bwe byifashe, ukamenya each and every detail y’umugabo mu rugo iwe!!!!!! c’est grave ma chere! kandi uteye agahinda

  • Ihangane muvandi ingo nuko zimera ariko bigira periode kandi umubabarire siwe nawe nanjye umugabo wanjye yari umunebwe cyane agahora yikura kukazi ageraho yanga gukora akunda kuryama bikabije iminsi y’ubuzima bwe akayimara mu buriri byagiye bimbabaza ndamusengera ariko nkurikiranye ubuzima bwe mu buto bwe nsanga yaravutse ari bucura ateta ntacyo yigeze akora iwabo ibyo nabibayemo imyaka icumi muri 19 tumaranye namuciriye bugufi mutekerereza utuntu yakora ariko simwereke ibibazo kuko agira mumutwe hake yabonaga ibintu byananiye agatumutwe kandi ariwe wanze gukora naramugeragejeee nyuma yimyaka icumi abana bange bamaze gukura batangiye gufata responsabilites zabagabo dufatanya tukikorera bakiga, mbigisha korora ihene n’inkoko,kandi bakabikora neza tubona amafranga twirwanaho turikoreraaa abana bange mbakoresha amanywa n’ijoro none yatangiye guhinduka ubu arakora akabagira inama mubyubworozi kuko aribyo yize bagiye bamuhinduraaaa ubu yaratunganye tumeze neza rero iyo periode mu ngo ibaho kndi kenshi iva kuburere umuntu aba yarahawe mucire bugufi, umukunde kandi umukundishe abana musenge ubundi mukore umugandukire bikomeye, ushyireho gahunda yo gusenga mu rugo umukunde birenze uko wamukundaga nibiba bitakinakurimo ubishakishe azahinduka upfa kumukundisha abana ukajya ubigisha utuntu bamubwira twiza buhoro buhorooo azasubira kumurongo niba akora, akaguha amaf ikibazo aricyo uzamugirire neza, umukorere byiza no muburiri umunezeze cyane azahinduka kandi bagore mbabwire ntimukangishe abana ba papa babo kuko baba intandaro yo guhinduka kwabo no kuba beza

  • Uzamuhe inzaratsi zitwa Saruhembe azahita acisha make. Nabandi mwese mufite icyo kibazo inzaratsi ntimuzizi? Muravunwa niki koko. Mubatamike murebe ko badatuza muzazikura kumupfumu witwa Biraro aba hariya kumuhanda ujya Rwamagana urenze inyagasambu. Njye ndi umugabo tayari naraziye nikundira umugore wanjye da. Iyo zenda kunshiramo ajya kunzanira izindi ngatuza. Nahanyu rero.

  • Nanje nfite umugabo tumaranye imyaka cuminikenda arankunda pe inshuti nabavandimwe bose barabizi,ntacyo ampisha ntacyo yakora atanjishije inama account zose nijyewe uzijera .kubera ko nalimwizeye cyane naje kubona msg yandikiwe numukobwa amubwira ngo warakoze kunsura nalishimye, ndababara cyane mubajije nawe ararakara kundusha numuntu ufite akazi gakomeye muli leta. Kuva ubwo ntangira gutakaza icyizere nkahora ndeba másg nabo bavuganye bose. Aliko we agafata umwanya wokunsobanulira cyane avuga ko atampemukira kandi ko umutimawe utamuburanya alicyo cyangombwa. Numugabo udashaka ko abana bacu bamenya ko twavuganye nabi. Munjire inama iyo msg yanteye umutima mubi kuburyo hali ubwo mubona nkunva mutekerezaho ibintu byishi.hali ubwo mubona sinishime kandi akunda gusabana cyane bikamurakaza akambwira ati sinkishimira kutaha murugo kuko simbanzineza niba urakaye cyangwa wishimye. Nimunjire inama konananiwe kwibagirwa ya msg nzabigirante? Kandi we ashaka ko ntabyibuka tukamera nka mbere. Ndasaba inama yanyu.
    Rose

    • Umubwire azatumire uwamwoherereje Message nawe mujyane muge kunywa akantu hamwe mwese uzarebe ko abyemera akabikora nabyanga ubwo uzamenyeko Hari ibyo baziranyeho abagabo bakunda kwibagirwa gusiba Message .

    • uwo mugabo wawe nkuko wabivuze ndabona nta ribi rye, ashobora kuba uwo mukobwa bamenyeranye cyane kuva kera. ibyo bya msg ntubyiteho cyane kiretse niba warabonye izindi msg.

    • Ku nyungu zawe bwite, iga kubaho neza!!!!!!!Niba se umugabo atakubaniye nabi akaba yaragusobanuriye, ikindi ushaka ni iki?Kuko niyo yaba agira icyo afatayo, hanyuma ukabimenya neza nta gukeka, ugomba kurengera umutima wawe…tukiga igifaransa twajyaga tuvuga ngo l’AUTRE C’EST L’ENFER. Bivuze gusa ko hari ibyo utamenya kandi niyo wabimenya ukaba utabisubiza inyuma.IGA KUBAHO NEZA WOYE KWITERA TRAUMA…..IKINDI WAKORA HARI UWAKUBWIYE NGO AZAKWEREKE UWO MUNTU MUNASOHOKE MUFATIRE HAMWE AKANTU. Ikindi ni uko ushobora guca amande wumva ushaka umugabo wawe kandi ukamusezeranya ko ari ikiru cg se igihanaguzo cy’ingingimira ufite ku mutima…wenda byazagutera kwemera kwibagirwa ako kantu nubwo nyine muri cerveau katavamo ariko muri behaviour kavamo….

      • Abagabo bose muri bamwe .

    • NUKURI UMUGABO WAWE NINTAMAKEMWA, NUKO UMUTIMA WAWE WAMAZE KUBYISHYIRAMO NAHO UBUNDI UBISHOBOYE WABYIBAGIRWA PE, UMUGABO WAWE ARACYASHAKA GUTAHA MURUGO YUMVA ARIHO ASHAKA KURUHUKIRA????WAMUNGANYA IKI KO IBIBAZO INGO ZIFITE MURI IYIMINSI BITEYE UBWOBA???HARUWO BAHERUTSE KUMBWIRA WASANZE UMUGABOWE HEJURU Y’UMUYAYA NONENO NO KUMUMU KURA HEJURU Y’UMUYAYAY BIBA IKIBAZO UMUGORE YAFASHIJWE NAMURUMUNA W’UMUGABO KUMUKURA HEJURU Y’UMUYAYA NYUMA BAKOMEZA KUBANA!!!SO NUMVA WAKWISHYIRA MUBAGORE BAKUNDWAKAJWE NABAGABO BABO MWISI HANYUMA UKABYIBAGIRWA KUKO SINANA KUBWIRA KUMUBABARIRA KUKO MON INSTINCT IRAMBWIRA KO UMUGABO WAWE NTARIBI YAKOZE KANDI UNYIZERE.

  • Burya uko ubana n’umuntu ugenda umumenya buhoro buhoro ukamenya ibyo akunda n’ibyo adakunda. Ibaze : Ese iyo mico yari ayifite mukibana? Ese yaje guhinduka nyuma? Ibyo byagufasha kumenya niba ariko ateye cyangwa se niba hari impamvu ibimutera.

    Ese buri kantu kose umubajije akubwira nabi? Niba udasanzwe umubaza utuntu twose hari igihe yakeka ko kumubaza iminsi amahugurwa azamara ari ukumufuhira bikamutera kuvuga nabi kuko akeka ko nta cyizere umufitiye. Isuzume nawe urebe uburyo ubibazamo niba butunganye.

    Iga personalite ye uyimenye umenye ibyo yanga n’ibyo akunda ariko mushobora no kubiganiraho burya ku mpande zombi buri wese aba afite utuntu tumubangamira mu myitwarire y’uwo bashakanye kandi nta buryo wabimenya mutabiganiriye ngo mubwizanye ukuri mukoremo malentendus munatangire urugendo rwo guhinduka buri wese ku ruhande rwe mugamije ineza y’umuryango wanyu

  • MAMI SAYS :ba MAMA bagenzi bange nimwihangane njye no kuvuga ibyo nakorewe nu mugabo nashatse simbasha kubisohora mfite toroma idasanzwe nabuz’uwo nganiriza wanyumva mungiri nama numva bindenze cyakoze mfashwa no gusenga iyo ntasenga mba narasaze nkeneye uwantega matwi nkamuganirira ibyambayeho.

    • niba ushaka ukumva ndahari uzambwire umpe num. nzaguhamagara tuvugane nanjye nahuye n’ibibazo bikomeye nafashijwe no gusenga cyaneee et puis uzasome igitabo cyitwa “les femmes viennent de venus et les hommes de mars” uzasobanukirwa neza n’uburyo abagabo bateye ushobore kubumva ho gato bizagufasha kudakomereka cyane mu mutima binagufashe kumva comportement zimwe na zimwe bagira zigoye.

  • Uwamahoro yakugiriye inama nziza. Ubundi abagore mujya mutekereza ko wenda abagabo tutagira ubwenge…cg ko tutagira URUKUNDO!!!!Muri psychologie twigisha abantu ko twese dutandukanye(nubwo mu Iyobokamana twese turi umwe). Icyo nita gutandukana ni uko amarangamutima yacu twese ku isi aratandukanye icyo ukimenye.
    Ikindi ni uko abagabo benshi duhorana akantu kameze nka stress/cg se umuinabi tutazi ahantu uturuka..ariko ushaka kuhamenya nahakurangira pe:Uzashake umuntu w’umuhanga wize psychologie clinique…..yazakubwira neza impamvu yibyo. Ariko nyine zimwe muri zo ni uburyo tuba twaravutse, twabayeho se, imishinga tuba dupanga tukabona ntaho itihuta, abo duhura nabo etc….AHUBWO RERO NIWOWE WAKABAYE UMUBA HAFI Niba umukunda koko KUGIRANGO WENDA AKIRE ICYO KINTU wenda bitazavaho abandi bakimubonaho. Uzamubaze utamuryarya ugamije kuvugurura imibanire ukuntu we akubona maze wumve……

  • salut,kwiyahura hanyuma se umuntu wabonye ukuze atuma wiyahura ute?mureke usenge vugisha abo wabyaye,ururimi rwoshywa nu rundi nugabanya amagambo ndetse ugaceceka azageraho ahore.

  • ayabagore ni akumiro. ese ubu wumva uru rubuga ruzagukemurira ikihe kibazo? shaka umwe mubo mu muryango wawe cyangwa uwe usheshe akanguhe akugire inama. kandi erega nawe numvise utari shyashya!!!uko ushatse ko muvugana umubaza aho yarari, byarangiye gute, ibyo gusa koko? jya ushaka uburyo ki winjira mu kiganiro nawe udahereye kukumwinjirira mu buzima yiriwemo.

  • aba maman mwese nabagira inama yo gusoma igitabo cyitwa “les femmes viennent de venus et les hommes de mars” abagabo bose bafite ibintu byinshi bahuriyeho tant que utarabiga ngo ubasobanukirwe n’iyo wahindura inshuro ijana uzahura n’ikibazo vice versa n’umugabo natiga umugore uko ateye ngo amumenye neza ntakizagenda na rimwe bazabana ari uguhatiriza , ndababwira ko njye ubu biramfasha cyane kuko nagerageje gusoma kiriya gitabo ngo nige neza kuko naryo ni ishuri sinon on ne vas pas y arriver . thanks

  • Reka nimbwirire Rose nti warasaze cyangwa wagiye kubaka utabajije uko bubaka. Niba ntabindi uduhishe gushimira umuntu ko wamusuye bivuga kuryamana nawe? si mbizi ikizakubwira umugabo waguciye inyuma atahana intonganya hari izo wabonye?agira izindi ngeso mbi atahoranaga hari ibyo ubona? niba ntabyo wowe ubona tuza rwose uhe umugabo amahoro ikindi nuko ntawusambana ngo agire amahoro mumutima nawe ubwe arigaya. ihangane rero. kandi nizere ko wabishoboye kwihangana

  • najye mungire inama.
    nabaye inshuti n’umukobwa dukundanye nyuma numvako iwabo batunze nyabingi. mbimubajije arabihakana ndetse aranarakara cyane ngo ibyo bintu mbikurahehe,nyuma nza gukora iperereza nsanga nibyo koko none yarabyaye, yakoze ubukwe nundi nyuma y’umwaka baratandukana kubera yampamvu yampishaga , none uwo mwana nkekako mutwaye yanzanira ayo mabi yabo , nshuti basomyi nkore iki?

    • None se ko uzi ko ari bibi kandi urabaza iki ? murongore nyabingi izajya irara iguhondagura ahubwo yarangije kuyigusiga iruka ushake umukozi w’ Imana agusengere agukize nyabingi nahubundi urapfuye !

  • Ariko abadamu muranshimisha, umuntu wenyine niwe wiha amahoro njye ibyo uvuga nabiciyemo mbyivurugutamo dore ko nashatse ndi namuto cyane ubu maze 11 ans nubatse muriyo myaka yose sinigeze nseka ubu nibwo ntangiye kumva ndi umuntu narinjyiye kuzicwa n’agahinda, ariko ubu namenye umuti sha ndaseka nkishima ahubwo umugabo niwe usigaye afite ikibazo sasa !Inama nakugira sinazivugira aha wihangane

    • wazivuze? Ubwo ntizifututse wamushakiyeho abandi abura uko yifata!!!Ahhaaaa niba ari n’inzaratsi watanze zivuge kuko uru rubuga ni urwo gutaangiraho inama please!!!

  • Uzi ko uri umupfapfa, abandi icyo baragikemuye.Umugabo umutamika ibere akazajya akumvira nkuko umwana yumvira nyina. Abagabo b’inkazi babagaho kera ubu bahawe inzaratsi ntibagikoma murugo! Uzagerageze uzambwira kandi ntumbaze uko uzabigenza ndumva utari umwana.

  • SALUT MUKESHIMANA REGINE USHOBORA KUNYANDIKIRA NKAGUHA UBUFASHA [email protected]

  • Maman wanjye ihangane kuko ikibazo ufute nakigize hafi imyaka yose umugabo gira inabi iruta iyasatani hahandi nari narabuze uko nava murugo ngo njye no kuba iwacu, ariko nagize abavandimwe bampa hafi ndetse ngira amahirwe nkagira abavandimwe be bumvaga inabi ahorana murugo bakanyihanganisha ngeraho ndamenyera mba nkumuntu utitaye kunani yee. yahoraga avuga nabi naho namubwiraga ngo kalibu kumeza dufungure yabwiraga nabi ntakintu nakimwe yavuganga atabwiye nabi kandi yagera hanze akavugisha rubande neza agaseka. ubwo namubwizaga ineza ndetse inabi ye nkamwerekako ntagaciro nyiha ndetse nkibazako yarozwe.

    Nafashe icyemezo cyo kutazigera narimwe muvugisha kubintu byose kuko nari mae kugera kuri final yo kwihanganira inabi yumugabo murugo nibitutsi. urugo ruba nabi cyane ngakora uko byumva nkigira inama mbese mbaho gutyo gusa kwanga kwisigira abana bajye twabyaranye nkomeza kwihanganira uko ari ndetse nikoera ibibazo byishi byo kutaganira numugabo munzu kandi tubana.igihe cyarageze abonye ko ntamaherezo yo kwifata nabi murugo atangira kujya amvugisha kandi yari yaranyinyamye kumuvugisha ngo ndamusakuriza! njye kuko ntahwnaye nawe nkamusubiza neza uko ambajije ndetse nkanamusekera nukuri cyarikibazo gikomeye narimfite, mbere atarahinduka yaratahaga avuye kukazi namusuhuza akansubiza ngo ntundeba se??

    Ariko yamaze kujya abona ibintu byarahindutse atangira kwigarura, akadusuhuza ndetse twese tukikanga kuko nabanaga nabarumunabe nabana tukikiriza nkumva abwiye ngo madam wajye nkunda wiriwe ute??? uuu ngatangara, nkamusubiznaya umutima mwiza ndetse ibintu bigeraho biba byiza arahinduka cyane ubu yafashe umwnsi wo kunsaba imbabazi zibyo yakoraga byose ndetse anyemererezaimbere yabantu beshi ko atazongera kumpemukira kuko namubereye umugore mwiza ushaka kubaka urugo sinite kubyo yankoreye bibi. ubu mubyukuri numugabo mwiza yarahindutse. nawe rero inabi ye ujye uyirengaho ukore byiza ndetse umubwire neza nubwo nawe aba atakubwiye neza igihe kizagera ahindeke abe neza, nuwajye yari intare ariko yabaye intama

Comments are closed.

en_USEnglish