Kibeho- Izina 'Nyina wa Jambo' rihamaze imyaka 80
Ubwo Bikira Mariya yabonekeraga abanyeshuri i Kibeho, muri 1981, yababwiye ko ari “Nyina wa Jambo”. Iri zina hari hashize igihe kinini ryitiriwe Paruwasi ya Kibeho.
Mu kiganiro twagiranye na Dr Bonaventure Muremyangango (yitabye Imana, ariko yari umwe mu bari bagize Komisiyo y’abaganga bigaga ku buzima bw’ababonekerwaga) muri 2006, mu izina ry’ikinyamakuru La Nouvelle Relève, yatugaragarije ko hari isano ryo kuba iyi paruwasi yari yaritiriwe “Nyina wa Jambo” no kuza kwa Bikira Mariya abwira abo yabonekeraga ko ari “Nyina wa Jambo”.
Izina rya “Nyina wa Jambo” ryitiriwe paruwasi ya Kibeho kuwa 29 Mutarama 1934. Iyi paruwasi ikaba imaze kumenyekana cyane kubera amabonekerwa yahabereye.
Kuba abayobozi mu nzego za Leta na Kiliziya bagenda bagaragaza ubushake bwo kuhateza imbere, nabyo ngo byaba bifitanye isano n’ibikwiye kuhakorerwa. Dr Muremyangango (ubwo twavuganaga nawe ataritaba Imana) yavuze ko mu gihe cy’amabonekerwa, haba haratanzwe icyerekezo cy’ibikorwa bizagezwa i Kibeho mu myaka iri imbere.
Urugero ahari kujya ibitaro, amashuri, Bazilika, iby’ingenzi byari kuzajya mu gishushanyo mbonera cy’ahazajya umujyi , inyubako z’ubutegetsi, amacumbi, gutunganya umuhanda uhuza Butare-Matyazo-Kibeho na Kibeho-Gikongoro-Cyitabi.
Dr Muremyangango yongeyeho impungenge yatewe n’uko abahawe ubutumwa burimo imiterere ya Kibeho mu gihe kiri imbere batemewe na Kiliziya.
Abo ni nka Kayirebwa Gaudioza ngo wanasobanuye uko iriya shusho ya Yezu Nyirimpuwe iri Nyarushishi izahagezwa ndetse na Uwimbabazi Eujeniya na Salima Vestina.
Uyu muhanga mbere y’uko atabaruka yizeraga ko igihe nikigera ababishinzwe bazabikurikirana bagaha agaciro ubutumwa bwatanzwe na bariya bantu. Tubamenyeshe ko ari uyu Dr Muremyengango, ari n’aba bavuzwe haruguru Kayirebwa, Gaudioza na Salima Vestina batakiriho.
Uwimbabazi Ewujeniya we atuye mu Mujyi wa Kigali . Ubwo twamusangaga iwe i Kigali, twasanze afite ishyinguranyandiko zitapfa kuboneka ahandi ku byerekeranye n’amabonekerwa y’i Kibeho.
Niba Leta na Kiliziya bashaka gusobanurira abantu iby’amabonekerwa mu Rwanda, mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, ni ngombwa ko bashyiraho n’uburyo bunononsoye bwo gucukumbura amateka yaho, bakayamenyekanisha bashingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’impuguke zinyuranye zo mu Rwanda n’izo hanze yarwo.
Steven MUTANGANA
Umusomyi wa ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Hari abitiranya, bitari nkana, amazina NYINA W’IMANA n’amazina NYINA WA JAMBO,
cyangwa UMUBYEYI W’IMaNA bakayitiranya n’UMUBYEYI WA JAMBO. Paruwasi ya KIBEHO yari yaritiriwe NYINA W’IMANA ( Mater Dei ) aho kuba Nyina wa Jambo ( Mater Verbi ).
Ubaze n’ubu abayobozi b’iyo Paruwasi.
Kandi icyo gihe bavuzeko hazameneka amaraso menshi cyane.
Ibi byose muzabisanga mu mitima yanyu
Nyina wa jambo ntukababare cyubahiro ntugashavure abana bawe twese twaje.
Gaga, iyi ndirimbo inyibukije uko twajyaga turirimbira Umubyeyi Bikira Mariya twagiye i Kibeho.
Nkumbuye aba mariales …
Maria Rosa mystica, ora pro nobis
Comments are closed.