Digiqole ad

Kigali: Abamotari barinubira ibihano ku batarasize irangi moto zabo

Bamwe mu bamotari bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga babangamiwe  n’ibihano bihabwa abatarasigisha irangi ribatandukanya n’abo mu Ntara, ibihano birimo no gufata moto zabo babyinubira ngo kuko bahawe igihe gito kandi n’aho risigirwa ari hamwe mu Mujyi wose.

Moto nyinshi mu murwa wa Kigali
Moto nyinshi mu murwa wa Kigali

Umujyi wa Kigali ubarizwamo moto nyinshi cyane zorohereza abantu bo mu rwego ruciriritse mu ngendo zabo buri munsi.

Bamwe mu bamotari baganiriye n’Umuseke bavuga ko icyemezo cy’Umujyi wa Kigali na Police cyo kubasaba gusiga irangi ry’umuhondo kuri za moto zabo kugira ngo ribatandukanye n’abakorera uyu murimo mu bice by’Intara ari cyiza ariko nta mwanya uhagije bahawe wo kugishyira mu bikorwa.

Abamotari bamwe kandi binubira amafaranga ibihumbi bitatu (3,000Frw) bacibwa kugira ngo basigirwe irangi kandi n’ubundi bari bafite irindi basigishije ku mafaranga ibihumbi bine.

Baganira n’umunyamakuru ntibifuje kumubwira amazina yabo, umwe uvuga ko yafatiwe moto kuko idasize irangi, yagize ati “Ngeze Nyabugogo numva ngo ni ugufatwa, tujya kubona tubona inkeragutabara iradufashe…ese ni uburyo bwo kugira ngo badukureho amafaranga?”

Benshi mu bamotari twavuganye barifuza igihe gihagije cyo gushyira mu bikorwa izi mpinduka cyangwa hagashyirwaho itariki nterengwa yo kuba barangije gutera iryo rangi ryifuzwa.

Bakifuza ko ngo bikorwa harebwe n’inyungu zabo kuko muri iki gihe ngo batakibona agafaranga nka mbere, ndetse ngo ahantu hamwe hasingirwa iryo rangi muri Kigali ntihahagije ku bamotari basaga ibihumbi bine (4 000) bawukoreramo.

Ishami rya police rishinzwe umutekano wo mu muhanda n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abamotari bo bavuga ko batanze igihe gihagije, kandi ngo ntibyari bikwiye gufatwa nk’ibitunguranye mu gihe iryo baherukaga gusiga ari iryo mu mwaka w’i 2004.

Ntaganzwa Celestin, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAM) avuga ko abamotari bavuga ko byabatunguye babeshya kuko tariki 25 z’ukwezi gushize ari bwo abamotari bose bo muri Kigali bamenyeshejwe ko bagomba gusiga amarangi kuri za moto zabo.

Daniel HAKIZIMANA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish