Ni Abaturage bakunze kwita Abahebyi, cyangwa ‘Ibihazi’, barangiza amashyamba batitaye ku kamaro afitiye igihugu ndetse bagacukura amabuye y’agaciro nta byangombwa bahawe na Minisiteri y’Umutungo Kamere. Iki kibazo cy’aba baturage bangiza ibidukikije kiravugwa mu rugabano ruhuza umurenge wa Nyamabuye n’uwa Muhanga ku musozi bita Mushubati, aho usanga baracukuye ndetse ahantu hanini harengeje hegitari imwe. Uretse mu […]Irambuye
Tags : Muhanga
Abikorera mu Karere ka Muhanga baravuga ko ubu bahawe ijambo mu iterambere ry’Akarere bisumbye uko byari bimeze mu minsi yashize kuko noneho ngo bicarana n’ubuyobozi bakaganira ku mpinduka zatuma imikorere y’impande zombi irushaho kugenda neza. Juvénal Kimonyo Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga, avuga ko ubu aribwo bahabwa ijambo mu kugira uruhare mu bikorwa […]Irambuye
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, BNR, CAF Isonga n’abanyamigabane bayo bashya, kuri uyu wa Kane, umuyobozi w’Intara y’Amagepfo, Munyantwari Alphonse yatangaje ko iki kigo cyari kimaze amezi atatu kidakora kubera umweenda wa miliyoni 100 kiri kwishyuzwa na bamwe mu bahoze ari abanyamigabane bacyo kigiye kongera gufungura imiryango. CAF Isonga ivuga ko iri kwishyuza inguzanyo […]Irambuye
Mutuyemariya Marie Josée utuye mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga yihangiye umurimo yo kwambikaka abageni no gutegura imihango y’ubukwe ‘Decoration’ akora nyuma y’amasaha y’akazi ka Leta asanzwe ari mu Karere, kandi ngo abona inyungu y’ibihumbi 100 buri uko yambitse abageni. Mutuyemariya Marie Josée afite umugabo n’abana batatu, afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya […]Irambuye
Urubyiruko rugera ku bihumbi 1 200 rwarangije amashuri yisumbuye rugahitamo kwiga imyuga n’ubumenyingiro rutangaza ko rugiye guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri binyuze mu guhanga imirimo mito yinjiza amafaranga menshi, nyuma yo kurangiza kwiga binyuze mu nkunga y’umushinga DUHAMIC ADRI watanze amafaranga miliyoni 200 yo gufasha muri icyo gikorwa. Mu muhango wo guha bamwe mu rubyiruko barangije amashuri […]Irambuye
Minisiteri y’Umutungo Kamere yeretse Kampani y’Abanyamerika yitwa AVX Corporation Amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan y’umweru. Evode Imena Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri avuga ko kwereka iyi kampani aya mabuye bigamije kunyomoza amakuru yavugaga ko mu Rwanda hataba aya mabuye y’Agaciro. Hashize igihe kitari gito hari bamwe mu bagura bakanacuruza Amabuye y’agaciro bakemanga […]Irambuye
Bamwe mu baturage baturiye ikigo nderabuzima cya Nyarurama mu murenge wa Ntongwe, mu karere ka Ruhango, babwiye Umuseke ko bahisemo kujya bagana Farumasi (Pharmacie) n’andi mavuriro yigenga nyuma y’aho baboneye ko serivisi mbi bahabwa zishobora gutuma babura ubuzima. Aba baturage batashatse ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru kubera impamvu z’umutekano benshi batuye ku musozi wa […]Irambuye
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (R.R.A) cyatangije gahunda yo gushishikariza abacuruzi gukoresha imashini za EBM (Electronic Billing Machine), mu rwego rwo kugaragaza ibyo bacuruje batanga inyezabuguzi ku bakiliya. Hashize imyaka ibiri Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (R.R.A) gihaye abacuruzi imashini z’ikoranabuhanga (EBM ) cyane cyane ku bacuruzi biyandikishije ku musoro w’inyongeragaciro (TVA) kandi bafite igishoro rusange cya miliyoni makumyabiri […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Banki y’Isi yahaye Akarere ka Muhanga Miliyoni 11 z’Amadorari ya Amerika, aya asaga Miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kuzamura umujyi w’aka Karere mu bijyanye n’ibikorwaremezo birimo imihanda ya Kaburimbo no gutunganya za ruhurura. Iyi nkunga Banki y’Isi yayitangaje mu nama mpuzamhanga y’umunsi umwe yahuje inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga, batangaza ko amatsinda ya Mvura nkuvure yatumye babasha gukira ibikomere byatewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagasaba bagenzi babo kwitabira ibiganiro by’ayo matsinda mu rwego rwo kugira ngo baruhuke intimba. Aba baturage barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abagize uruhare muri […]Irambuye