Digiqole ad

Muhanga: CAF Isonga ifite umweenda wa miliyoni 100 Frw igiye kongera gukora

 Muhanga: CAF Isonga ifite umweenda wa miliyoni 100 Frw igiye kongera gukora

CAF Isonga imaze amezi atatu idakora igiye kingera gufungura imiryango

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, BNR, CAF Isonga n’abanyamigabane bayo bashya, kuri uyu wa Kane, umuyobozi w’Intara y’Amagepfo, Munyantwari Alphonse yatangaje ko iki kigo cyari kimaze amezi atatu kidakora kubera umweenda wa miliyoni 100 kiri kwishyuzwa na bamwe mu bahoze ari abanyamigabane bacyo kigiye kongera gufungura imiryango.

CAF Isonga imaze amezi atatu idakora igiye kingera gufungura imiryango
CAF Isonga imaze amezi atatu idakora igiye kingera gufungura imiryango

CAF Isonga ivuga ko iri kwishyuza inguzanyo ya miliyoni 400 zahawe abakiliya bayo, igiye gukorana na MOBI CASH nk’umushoramari mushya.

Iki kigo cyo kubitsa no kuguriza cyafunze imiryango nyuma y’aho umuhesha w’inkiko afatiriye imitungo yacyo kubera ibirarane by’imigabane cyari kibereyemo bamwe mu banyamigabane bacyo.

Muri iyi nama yabereye mu karere ka Muhanga, ubuyobozi bw’Intara y’amagepfo na tumwe mu turere twayo, hemeranyijwe ko iki kigo cyongera gukorera Abanyarwanda nk’uko ari yo ntego yatumye kivuka.

Guverineri w’Intara y’Amagepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ko  gusaba ko CAF yongera gukora ari byo biri mu bushobozi bw’ubuyobozi.

Munyantwari ugaruka ku manza iki kigo gifite mu nkiko, avuga ko ubuyobozi bw’intara n’akarere budafite ubushobozi bwo guhagarika izi manza kuko ubucamanza bwigenga,

Uyu muyobozi w’Intara y’Amagepfo avuga ko abanyamigabane batsindiye amafaranga bagomba kwishyurwa n’iki kigo batagomba gutambamira imikorere y’iki kigo kuko imikorere yacyo ari yo izavamo bwishyu bwabo.

Ati « Ibibazo biri mu nkiko bikomeze ariko ikigo cyongera gikora neza, ndumva nabo (abo kibereyemo umwenda) bizabashimisha»

Umuyobozi Mukuru wa CAF Isonga, Kalisa Kayiranga Callixte, avuga ko  impamvu nyamukuru yatumye iki kigo gifungwa ari imyumvire ya bamwe mu banyamigabane bagombaga kwishyurwa batekerezaga ko mu gihe cyakoraga cyariho cyunguka kandi hari amafaranga menshi ataragarujwe.

Kalisa avuga ko ubuyobozi bwa CAF Isonga bugiye kugirana ibiganiro n’abanyamuryango, bakabasobanurira ko hari umushoramari mushya ugiye gufatanya n’iki kigo kandi ko bitanga icyizere ko amafaranga yabo aziyongera

Umuyobozi  ushinzwe ibigo by’Imali iciriritse muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Kavugizo Shyamba Kévin avuga ko hari ibyangombwa bigomba kubanziriza imikorere ya CAF, birimo gukorerwa igenzura.

Uyu muyobozi uvuga kandi ko ubuyobozi bw’iki kigo bugomba kubanza bugahumuriza abakiliya babitsa muri iki kigo, avuga ko bikwiye ko Abaturarwanda bagomba kukigarurira icyizere.

Munyantwari asaba ababerewemo umwenda kutazatambamira iki kigo
Munyantwari asaba ababerewemo umwenda kutazatambamira iki kigo
Kalisa Kayiranga Callixte Umuyobozi Mukuru wa CAF ISONGA avuga ko hari ibyo bagiye kubanza gushyira ku ruhande
Kalisa Kayiranga Callixte Umuyobozi Mukuru wa CAF ISONGA avuga ko hari ibyo bagiye kubanza gushyira ku ruhande

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

4 Comments

  • Convention center yarayamaze muvaneyo amaso.

  • urashoboye

  • Ahubwo bababwiye make ayo bariye ni menshi cyane kurenza ayo bavuze kandi abakozi ba CAF nibo bayubakishijemo amazu bayaguramo imodoka

  • Ese ikigo kimeze gutya wowe wajya gushyiramo nijana ryawe? abazi kureba iyifoto ya Munyantwari inzu irinyuma ni mu Rwanda?

Comments are closed.

en_USEnglish