Tags : Muhanga

Kabgayi:Ishuri ry’abaforomo n’ababyaza ryibutse abarezi n’abanyeshuri bazize Jenoside

Muri uyu muhango wo kwibuka  ku nshuro ya 22  abahoze ari abarezi n’abanyeshuri 13 bazize Jenoside  yakorewe Abatutsi mu 1994,  Soeur MUKANTABANA Domitille  umuyobozi w’iri shuri   yasabye abo bakorana  kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside  ahubwo bashyira imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Soeur MUKANTABANA Domitille umuyobozi w’ishuri ry’ abaforomo n’ababyaza (Kabgayi  School of Nursing and Midwifery)  yavuze […]Irambuye

Muhanga: WASAC ishobora kuryoza Akarere igihombo cya Miliyoni 120 Frw

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) kiratangaza ko hari igihombo cya Miliyoni ijana na makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda (120 000 000 Frw) Akarere ka Muhanga kazishyura, iki gihombo cyatewe n’isenywa ry’ibigega by’amazi WASAC yari yubatse mu Murenge wa Shyogwe na Cyeza. Ibi bigega by’amazi byubatswe na WASAC mu rwego rwo kongera ingano y’amazi ahabwa […]Irambuye

Muhanga: Gitifu w’Umurenge wa Nyabinoni yatawe muri yombi azira VUP

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Polisi yataye muri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, mu Karere ka Muhanga witwa Aimable Ndayisaba akekwaho gukoresha nabi amafaranga agenewe VUP. Amakuru agera ku munyamakuru wacu ukorera i Muhanga aravuga ko Aimable Ndayisaba yatawe muri yombi ku mugoroba, ubu akaba afungiye kuri Station ya Polisi ya Muhanga. Gutabwa […]Irambuye

Amafaranga ntakwiye kuza mbere y’umurimo – Mgr Mbonyintege

Kabgayi – Mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwizihiza  umunsi w’umurimo  cy’abakozi ba  Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri MBONYINTEGE  Smaragde  akaba n’umushumba  w’iyi Diyosezi, avuga ko inyungu z’amafaranga zidakwiye kuza imbere y’umurimo ahubwo ko umurimo ari wo ugomba kuza imbere y’amafaranga. Mu ijambo rye  Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde, yagarutse kuri bamwe  mu bakozi  bakunda kwibwira ko  guta akazi  k’igihe […]Irambuye

Muhanga: Ikusanyirizo ry’amata bahawe rimaze imyaka 7 ridakora

Abatuye umujyi wa Muhanga baravuga ko bamaze igihe kinini bagerwaho n’ingaruka zishingiye ku kuba ikusanyirizo ry’amata riherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga bari bahawe ryarafunze nyuma y’amezi atatu gusa ritangiye gukora mu mwaka wa 2009. Iri kusanyirizo rifite ibikoresho bipima amata, nyuma y’amezi atatu rikora neza Koperative y’aborozi “COEPROMU” yari irifite mu nshingano […]Irambuye

Uwamariya ngo yiteguye gushyira Muhanga mu turere twesa imihigo

Umuyobozi  mushya w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice afite ingamba nshya mu mikorere y’akarere ke, ndetse ngo Muhanga nk’akarere katoranyijwe mu kugira umijyi minini wunganira Kigali, ngo ntigakwiye guhora kaza mu turere twa nyuma mu kwesa imihigo. Mu kiganiro cyihariye n’Umuseke, Uwamariya Beatrice yadutangarije ko mu karere ke kagizwe n’imirenge 12, ine muri iyo ikaba iri […]Irambuye

Muhanga/Kamonyi: Mu mezi 9 abagera ku 10% bahawe amashanyarazi

Ikigo gishinzwe  gukwirakwiza  umuriro w’amashanyarazi (Energy Company Limited) gitangaza ko mu mezi  icyenda kimaze guha abaturage bagera ku 10% umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Muhanga na Kamonyi, gusa abaturage bavuga ko igiciro cy’amashanyarazi  gihenze. Mu kiganiro  umuyobozi w’iki kigo ishami rya Muhanga,  BATANGANA Regis, avuga ko  kuva ngo iki kigo cyatangira mu kwezi kwa karindwi […]Irambuye

Muhanga: Abahawe inkoni y’ubushumba basabwe kuba abagaragu b’abo bayobora

Mu muhango wo kwimika  Umuvugizi mukuru w’itorero ry’Imana ry’isezerano rishya  (Eglise de Dieu du Nouveau Testament) Pasiteri TWAGIRIMANA Charles  Rugubira  Théophile  umuvugizi  w’itorero rya gikristo ry’abasaruzi (Harvest Christian Church) yasabye  uyu muvuguzi  kwicisha bugufi  akaba umugaragu w’abo ayobora  aho kwishyira hejuru. Uyu muhango wo kwimika umuvugizi w’itorero ry’Imana ry’isezerano rishya wabereye mu karere ka Muhanga, […]Irambuye

Kabgayi: Ubuhutu, ubututsi n’ubutwa byazanywe n’abanyapolitiki -Msgr S.Mbonyintege

Muhanga – Mu gikorwa cyo Kwibuka ku ncuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde akaba n’umushumba wa Diyozese ya Kabgayi yatangaje ko ikibazo cy’ubwoko bw’abahutu, abatutsi n’abatwa cyazanywe n’Abanyapolitiki bashaka kugera ku nyungu zabo. Ibi Musenyeri  Mbonyintege Smaragde, yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22  bitaro […]Irambuye

en_USEnglish