Muhanga: Abitwa ‘Abahebyi’ barangiza ibidukikije bishobora guteza inkangu
Ni Abaturage bakunze kwita Abahebyi, cyangwa ‘Ibihazi’, barangiza amashyamba batitaye ku kamaro afitiye igihugu ndetse bagacukura amabuye y’agaciro nta byangombwa bahawe na Minisiteri y’Umutungo Kamere.
Iki kibazo cy’aba baturage bangiza ibidukikije kiravugwa mu rugabano ruhuza umurenge wa Nyamabuye n’uwa Muhanga ku musozi bita Mushubati, aho usanga baracukuye ndetse ahantu hanini harengeje hegitari imwe.
Uretse mu rugabano rw’iyi mirenge ibiri, aba baturage bangije, hari n’utundi duce tw’indi mirenge ya Cyeza, Kabacuzi na Rugendabari bagiye bangiza ibidukikije cyane cyane bacukura mu masaha ya nijoro cyangwa bagacunga ko nta buyobozi buri hafi bushobora kubabangamira.
Murekatete Alodie, utuye mu mudugudu wa Nyamitanga, Akagali ka Kanyinya mu murenge wa Muhanga, avuga ko iki kibazo cy’abangiza ibidukikije bakibwiye inzego z’ibanze guhera mu mudugudu, mu Kagali no ku murenge, ariko ntihagire icyo bagikoraho.
Uyu muturage avuga ko hari gihe afata umwanya wo kurinda ishyamba rye, ariko ngo iyo agiye asanga baryangije. Avuga ko uretse inzego z’umutekano zishobora gukumira aba baturage bangiza ibidukikije, nta wundi muntu ku giti cye wabahashya kuko ngo usanga ari benshi bafite n’ibikoresho ku buryo kubyicisha abaturage byaborohera.
Shyirambere Ismael avuga ko hashize igihe kitari gito aba bitwa ‘Ibihazi’ bibasiye ibidukikije, ko nta kandi kazi akora usibye kurinda ishyamba n’umurima we.
Yongeyeho ko aho bacukura badafata n’umwanya wo kongera kuhasiba kuko ngo iyo imvura iguye isuri ijyana ubutaka n’amabuye menshi hafi n’aho abaturage batuye.
Yagize ati: “Leta nidafatira ingamba aba bantu bangiza ibidukikije ejo wasanga biteje undi mutekano muke cyangwa se bikaba byateza n’ibiza.”
Thacien Ngumyembarebe, Umukozi mu Karere ka Muhanga ushinzwe Ubuhinzi, avuga ko ari bwo bwa mbere yakumva iki kibazo kuko ngo yaje muri aka kazi asimbura undi wari ugasanzwemo.
Ngumyembarebe avuga ko mu murenge wa Kabacuzi ariho yari azi ko iki kibazo kiri kandi ko hari n’abaturage ibirombe byigeze guhitana.
Kuba ahawe aya makuru ngo agiye kubikurikirana ku buryo abazafatirwa muri aya makosa bazahanwa bihanukiriye kandi hakurikijwe ngo amategeko.
Benshi muri aba baturage bangiza ibidukikije, usanga ngo biganjemo urubyiruko rwataye amashuri kuko ngo bacukura babanje no kunywa ibiyobyabwenge.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.
2 Comments
Nonese mushakako bicwa ninzara? Sinzi niba umuntu ajya gukoribi afite ayandi mahitamo.
Mwavuze se ibyihebe bya Muhanga kuko hariya hantu uhumva atahaba cga atahafite umuryango yagirango ibihavugwa n’ukubeshya. Ubugome bwose waba uzi, hariya ni central y’abagome gusa gusa, ubwicanyi bwinshi n’amarozi aturuka ku mashyari yabamaze none badukiriye n’ibidukikije. Aha, ntacyo batinya wagirango bibera mu yindi gouvernement yigenga.
Comments are closed.