Ruhango: Abarwayi bagana Pharmacie aho kwivuriza ku kigo nderabuzima
Bamwe mu baturage baturiye ikigo nderabuzima cya Nyarurama mu murenge wa Ntongwe, mu karere ka Ruhango, babwiye Umuseke ko bahisemo kujya bagana Farumasi (Pharmacie) n’andi mavuriro yigenga nyuma y’aho baboneye ko serivisi mbi bahabwa zishobora gutuma babura ubuzima.
Aba baturage batashatse ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru kubera impamvu z’umutekano benshi batuye ku musozi wa Nyarurama.
Bavuga ko babayeho imyaka myinshi batagira ikigo nderabuzima bivurizaho, baramuka bahuye n’ikibazo cy’uburwayi bakajya gushaka aho bivuriza bakoze urugendo rurerure ugereranyije n’aho baturuka.
Cyakora ngo kuva aho baboneye ikigo nderabuzima, bavuga ko bari bazi ko ibibazo byabo bigiye gusubizwa, kubera ko iyo bagiye kwivuza bashobora gutahira aho batavuwe, ibi bikaba imwe mu mpamvu bahitamo kwigurira imiti muri Farumasi kuko badashobora kwivuriza ahandi badafite uruhusa (transfert) rw’icyo kigo.
Indi mpamvu ituma abarwayi badahabwa serivisi nziza, abaturage bavuga ko biterwa ngo n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima udakunze kuboneka cyane mu kigo, noneho ngo abo akoresha bikabatera kwirara ku buryo imitangire ya serivisi igenda buhoro cyane.
Umwe mu baturage yatangarije Umuseke ati: “Twe twafashe icyemezo cyo kujya twivuriza kuri Farumasi aho kubura ubuzima kubera gutegereza igihe cy’iminsi ibiri tutavurwa.”
HAGENIMANA Israel umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyarurama mu murenge wa Ntongwe, avuga ko nta mitangire mibi irangwa muri iki kigo, ahubwo ngo umubare munini w’abarwayi bagana ikigo, urenze ubwinshi abaforomo n’abaforomokazi bahakorera, akavuga ko abavuga ko bahabwa serivisi mbi biterwa n’iyo mpamvu gusa.
Naho ngo kuba bamushinja gusiba no kutaboneka ku kazi, ngo si ukuri kuko akunze kwitabira inama nyinshi z’akazi, ndetse n’amahugurwa ya Minisiteri y’Ubuzima, agasaba ko bahabwa abandi bakozi biyongera ku bo ikigo gisanganywe.
Yagize ati: “Iyo ngiye kujya mu nama cyangwa mu kandi kazi nsiga mbibwiye abo dukorana.”
Pasiteri NGARAMBE Athanase, uyobora itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ari na ryo ryubatse iri vuriro, avuga ko aho bamariye kumva ko uyu mukozi avugwaho imikorere mibi no guta akazi, boherejeyo abantu bakora isuzuma.
Abo ngo babajije inzego z’ibanze, ariko bajya gusanga ibyo abarwayi bavuga nta kuri bifite, ahubwo ngo kuba batakirwa neza bituruka ku mubare muke w’abakozi b’ikigo.
Ibyo kuba ata akazi akigendera basanze biterwa n’inama z’akazi yitabira.
Mu kiganiro Umuseke wagiranye na MBABAZI Francois Xavier, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yavuze ko hari amakuru bafite batari babonera ibimenyetso, ko uyu muyobozi adakunze kuba ku kazi.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango.
8 Comments
Ehhh none se iyo Centre de Sante imaze iki?
Abashinzwe ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage se bakora iki bafashije gucyemura ikibazo nubwo bishoboka ko igihugu cyaba gifite ababyigiye bacye?
Mushobora kuba mwibeshye abadive nta ruhare baba bafite mu mikorere mibi kuko barakataje mw’iterambere
HAAAA aba yagiyee nyine muri diru ubwo ariko se ajyahe buri munsi???
Nonese uyu munyamakuru uvugako umuyobozi ataba mukazi kandi yaramusanze muri consultation asuzuma abarwayi ese yaba yari yamutumyeho Kugirango ahamusange? Keretse niba harikindi yashakaga. Birababaje!!
Mwisomere nawe munsobanurire “Aba baturage batashatse ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru kubera impamvu z’umutekano benshi batuye ku musozi wa Nyarurama” Abanyarwanda baraduhahamuye kweli nokurengera uburenganzira bwawe ubikora rwihishwa kugirango bataguhitana.Ese koko ducungiwe umutekano cyangwa turagiwe bushumba?
Ngo: “Iyo ngiye kujya mu nama cyangwa mu kandi kazi nsiga mbibwiye abo dukorana.” Ako kandi kazi aba agiyemo nakahe? kereka niba afite izindi affaires kuruhande zituma atamenya inshingano nyamukuru ze.
Nkurikije ibyo numvise uko byagenze abanyamakuru baje batunguranye banaganira nabarwayi ariko ntamurwayi numvise numwe yijujutako yabuze service kandi bogeyehoko ntakuntu abaganga baba batagize ngo bitange kandi nuyu muyobozi mbonaha nziko yarahari nawe ninawe waruri mwisuzumiro ryabarwayi bivuza bataha sinzi impamvu bavugango ntaba mukazi ahubwo abanyamakuru bakunda kwandika cyane bajye bitonda bandike ibyukuri doreko banigereye kuri terrain bakanavugana nabarwayi
Comments are closed.