Banki y’Isi yatanze asaga Miliyari umunani zo guteza imbere umujyi Muhanga
Kuri uyu wa kane, Banki y’Isi yahaye Akarere ka Muhanga Miliyoni 11 z’Amadorari ya Amerika, aya asaga Miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kuzamura umujyi w’aka Karere mu bijyanye n’ibikorwaremezo birimo imihanda ya Kaburimbo no gutunganya za ruhurura.
Iyi nkunga Banki y’Isi yayitangaje mu nama mpuzamhanga y’umunsi umwe yahuje inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, Umujyi wa Kigali, ndetse n’intumwa zaturutse hirya no hino mu bihugu by’Afurika.
Muri rusange, hari Miliyoni 95 z’Amadolari ya Amerika Banki y’Isi yageneye iterambere ry’imijyi yatoranijwe mu Rwanda, muri yo Miliyoni 10 ngo zikaba zarahawe Umujyi wa Kigali wonyine.
Victor M.VERGARA, Umukozi wa Banki y’Isi ushinzwe kwagura no guteza imbere imijyi uri mu Rwanda yavuze ko amafaranga Miliyari umunani bagiye gutanga azatangira gutangwa mu ngengo y’imari y’Akarere y’umwaka utaha wa 2016/17.
VERGARA yavuze ko hari amafaranga menshi bagiye guha n’indi mijyi itanu yatoranyijwe kugira ngo izamukire rimwe mu iterambere.
UWAMARIYA Béatrice, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga we yavuze ko ubu hari ahantu hashya hahereye mu Murenge wa Nyamabuye n’uwa Shyogwe hatangiye kubakwa inyubako zigezweho ku buryo ari naho umujyi wa Muhanga uzagukira.
Yavuze ko uretse ibikorwaremezo nk’amazi n’amashanyarazi bigiye kugezwa aho umujyi urimo kwagukira, ngo hari n’imihanda ya kaburimbo yari yaradindijwe no kutabona amafaranga igiye kubakwa mu mujyi wa Muhanga.
UWAMARIYA akavuga ko igisigaye ari ugusobanurira abaturage ibirebana n’igishushanyombonera cy’umujyi kugira ngo abifuza kubaka bazajye bubahiriza amabwiriza ajyanye nacyo.
Yagize ati “Gutunganya umujyi wa Muhanga bishobora gufata igihe kitari gito, ariko turifuza kunoza imiturire.”
Mu mihanda yo mu mujyi wa Muhanga izashyirwamo kaburimbo harimo unyura ahitwa mu Kibiligi, undi ukazaca kuri Bazilika ntoya ya Kabgayi ugana ku bitaro, undi ukazanyura ahari kubakwa agakiriro, undi ngo ukazanyura ku Murenge wa Shyogwe ugana mu rugabano ruhuza Akarere ka Muhanga n’Aka Ruhango.
KYAZEE Edouard, umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA) avuga ko uturere duhawe aya mafaranga tugomba kuyakoresha neza kandi ku gihe, dore ko ngo abazayakoresha neza ibyo yateganyijwe hari n’andi menshi bazahabwa.
Umujyi wa Muhanga, ni umwe mu mijyi itandatu yatoranijwe izunganira Umujyi wa Kigali, kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere kandi bigabanye umubare munini w’abaturage bava mu byaro bajya Kigali gushaka imirimo.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.
8 Comments
banyagusahura barongeye barariye, nyamukeka Prezida turagukunda uzabarebere hafi
Nibyiza cyane ku migambi y’iterambere muri aka karere ka MUHANGA, ariko aba bayobozi bazarebe kure ntibongere kudukorera umuhanda wa kaburimbo usenyuka utararenza n’amezi 2, nk’uko ejo bundi baduhangitse! Abanyura mu mujyi wa Muhanga bazi uko umuhanda unyura hepfo y’ahahoze Gare umeze, gusa uriya rwiyemezamirimo yagombye………………. Abashinzwe kutureberera baje bareba kure, naho ubundi ntacyo mvuze.
Muhanga yacu oyeeee!!!Uwamaliya Beatrice mayor mushya courage.ibyo muvuze muzabikore nta ruswa igaragaye rwose.nihagira udusaguka muzibuke aga Team ka As muhanga hahahah….buriya nayo iratubabaza.(Imana ikomeze ibibafashemo)
Ntibavuga Muhanga bavuga Gitarama.
Good news!Aya mafaranga naramuka akoreshejwe neza ibyo yagenewe ndabona umujyi wa Muhanga uzaba uhagaze neza kabisa.Ariko mutekereze n’uriya muhanda uva kuri stade ukamanuka mu Rutenga ugahinguka i Kabgayi kuri bazirika ukozwe waba ari deviation nziza iva mu mugi.Gusa byose bikoranwe ubushishozi iryo soko ryo gukora imihanda rihabwe ababishoboye nayo batayihangika nk’uriya uca munsi ya gare wahise usenyuka utamaze n’amezi atatu.Mayor Uwamariya courage turagushyigikiye kandi tukwizeyemo ubushobozi.
Baziruwiha ntago uri muzima.kuko ugendana nibihe byashize.umutwe wawe urimo amaziii…!!!ubu urwanda aho rugeze.ntibavuga ngo Gitarama…bavuga Muhanga.urumva wamuswa we???!uzasubire kwiga amashuli abanza dore ko byabaye ubuntu hahah
umushyiryeho impamba y’ibitutsi byinshi kandi yakinaga. Yateraga urwenya. Gitarama riracyakora heshi, Akagali ka Gitarama, iposita ya Gitarama…ibyo ntabwo byatuma umuntu agira umutwe urimo amazi. Mimi, dutabare nawe ujye mu ishuri ry’ubworoherane. Ubwo nyuma y’umutwe urimo amazi Baziruwiha n’utamwita cya kizina gishegesha abantuza umpane n’imbwa… ubwo avuze Gitarama buriya si Uruterahamwe ra?
bravo kuri muhanga ariko mumihanga mukora mujye mukora imihanda migari muteganya ko uko iminsi ishira ariko imodoka ziyongera; bibaye byiza mwateganya agace kabanyegare ndetse nabanyamaguru; courage kuri Beatrice ntuzabe nka mutakwasuku utarakoze numuhanda numwe mumujyi
Comments are closed.