Digiqole ad

Muhanga: Abikorera barishimira kuba noneho bahabwa ijambo

 Muhanga: Abikorera barishimira kuba noneho bahabwa ijambo

Muhanga hagenda hazamuka amagorofa y’ubucuruzi ahindur aisura y’Umujyi

Abikorera mu Karere ka Muhanga baravuga ko ubu bahawe ijambo mu iterambere ry’Akarere bisumbye uko byari bimeze mu minsi yashize kuko noneho ngo bicarana n’ubuyobozi bakaganira ku mpinduka zatuma imikorere y’impande zombi irushaho kugenda neza.

Muhanga hagenda hazamuka amagorofa y'ubucuruzi ahindur aisura y'Umujyi
Muhanga hagenda hazamuka amagorofa y’ubucuruzi ahindur aisura y’Umujyi

Juvénal Kimonyo Perezida w’Urugaga rw’Abikorera  mu  karere ka Muhanga, avuga ko ubu aribwo bahabwa ijambo mu kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere kurusha mbere.

Ati “Kuba duhura kenshi n’ubuyobozi bw’Akarere tukicara tukaganira, tubona aho duhera dutanga ibitekerezo byarushaho kwihutisha iterambere ryacu n’iry’Akarere muri rusange, ibi ntibyabaga kenshi mu myaka yashize»

I Muhanga usanga ibikorwaremezo by’abikorera nk’inzu z’amagorofa ziri kubakwa umunsi ku wundi biri gutanga isura igaragaza ubushobozi abikorera bafite mu guhindura ibintu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Béatrice Uwamariya yabwiye Umuseke ko ubuyobozi bwashyizeho gahunda yo kwegera abikorera cyane kuko ngo basanze aribo bafite uruhare runini mu guteza imbere Akarere, kuganira nabo ku bikorwa ngo ni ikintu cy’ingenzi.

Uwamariya avuga ko abikorera  aribo baba bazi ahakwiye kuba impinduka zazamura Akarere mu bukungu mu buryo bwihuse aho ayatanze urugero rw’ibice bimwe by’umujyi bikwiye kuvugururwa bigafasha abacuruzi kandi n’akajagali kakagabanuka.

Uwamariya ati “Nk’ubu hari ibitekerezo by’umwe mu bikorera bitwereka ko bishyizwe mu bikorwa byatanga akazi ku mubare munini w’abantu, n’agace bakoreramo kagahinduka cyane mu myubakire igezweho.”

Umujyi wa Muhanga uri mijyi itandatu igomba gutungana ikunganira umujyi wa Kigali, Banki y’Isi yageneye uyu mujyi   miliyoni cumi n’imwe z’amadolari y’Amerika, muri yo miliyoni enye zikaba zaratangiye gukoreshwa mu bikorwa byo gukora imihanda ya kaburimbo mishya, Abikorera baravuga ko  bacungira hafi uyu muvuduko w’iterambere.

Abasura umujyi wa Muhanga bakunze kuvuga ko ubuzima bw’aho bucyoroshye ugereranyije n’indi mijyi yunganira Kigali, ibi bituma imibare y’abaza gutura muri uyu mujyi ugenda wiyongera.

Abasura umujyi wa Muhanga bavuga ko impinduka zihuse ziri kugaragara, bakahabona nk’ahantu hakwiye kongerwa ishoramari, ubuyobozi bw’Akarere nabwo bwatangarije Umuseke ko hari abashoramari batari bake bari gusaba koroherezwa bakaza gushinga inganda zirimo iz’ibiribwa n’iz’ibikoresho by’ubwubatsi.

Inyubako z'ubucuruzi n'izo guturamo mu nkengero z'umujyi wa Muhanga zirazamuka ku muvuduko wo hejuru i Muhanga
Inyubako z’ubucuruzi n’izo guturamo mu nkengero z’umujyi wa Muhanga zirazamuka ku muvuduko wo hejuru i Muhanga
 Béatrice Uwamariya uyobora aka karere avuga ko abikorera bafite umwanya ukomeye mu iterambere rya Muhanga bityo bagomba guhabwa ijambo rinini
Béatrice Uwamariya uyobora aka karere avuga ko abikorera bafite umwanya ukomeye mu iterambere rya Muhanga bityo bagomba guhabwa ijambo rinini

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga

3 Comments

  • ibyabo byose birimo kwihuta nubwo baraguza ku bwinshi. abikorera bo barasuzugurwaga byo nta jambo hari abantu bake baharanira inyungu z’abantu bake mu birombe mu mavuriro ubu bariteganyirije muri ibyo bikorwa kuko abitwaga abikorera ni ababahagarariraga muri izo nyungu barimo kugenda biyandikaho noneho. amashyamba n’ibirombe byarashize. Bamwe mubahoze bikorera wasangaga mu gihe nka expo yabaye discour yabo ntacyo ishingiyeho itateguwe ntacyo bavuga cumvikana cg kijyanye n’umunsi. nta gushaka kumenya uretse ikinyarwanda gusa. kwandika no gusoma byari ku rugero ruri hasi cyane. ngubwo ubuyobozi bw’abikorera budatafatikaga kandi ntibunubahwe muri muhanga. uyu muyobozi nabaha agaciro azabona inyungu yabyo kuko benshi bafite ibifaranga batinye gusuka mu bikorwa

  • wow; nibyiza koko iyo urebye uriya mujyi ubona ko uterimbere byihuse cyane cyane amagorofa yubakwayo nimenshi pee ark ikibazo nta mihanda mizima bafite kdi numujyi nakajagari; uwo muyobozi azabihindure; ashyire ibikorwa remezo imbere

  • Wamugani nibave kuraguza doreko babikunda kubi

Comments are closed.

en_USEnglish