I Muhanga aho yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo, Perezida Paul Kagame umaze kugera mu turere icyenda yabwiye imbaga yari muri Stade ya Muhanga ko bagomba kumutora kugira ngo iterambere rirusheho kwiyongera yavuze ko umunsi wo gutora utinze kugera. Kagame Paul umukandida wa RPF-Inkotanyi yageze i Muhanga mu masaha y’ikigoroba avuye mu karere ka […]Irambuye
Tags : Muhanga
Ibigo bishinzwe gutwara abantu byari bimaze iminsi bikorera imbere y’inzu z’ubucuruzi, kuri ubu byatangiye gukorera by’agateganyo muri Gare iri hafi ku kuzura. Hari hashize igihe iyi Gare nshya itegerejwe n’abacuruzi batari bake nubwo imirimo yo kuyubaka no kuyitaha yagiye yigizwa inyuma bitewe n’uko amafaranga yagendaga aboneka. Gutinda kuzura kandi kw’inyubako ya gare biri mu bintu […]Irambuye
Hashize igihe kitari gito mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Muhanga Technical Center) riherereye mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga rivugwamo imyitwarire mibi y’abana bahiga. Abaturiye icyo kigo n’abakoramo bavuga ko uburere abanyeshuri bafite buteye agahinda kuko babashinja kwibera mu busambanyi, ubusinzi, ubujura no guteza imvururu. Mu mpera z’icyumweru gishize mu kigo […]Irambuye
Abakora muri Serivisi z’ubuvuzi mu Karere ka Muhanga bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage barenga 1000, banahiga ko bagiye kugabanya amasaha abarwayi bamara bategereje guhabwa serivisi. Iki gikorwa cyo kwishyurira mitiweli abaturage barenga 1000 bo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, abakozi bavuga ko ari umwe mu mihigo bari bahize ndetse ko n’Akarere ubwako katari kawesheje ku […]Irambuye
* Ngo yisubiyeho ku cyemezo cyo kutavuga mu rubanza rwe *Ngo ntiyakwisobanura ku byaha aregwa kuko ari ibyo agerekwaho *Yasabiwe gufungwa burundu y’umwihariko Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa kane Dr Lepold Munyakazi Umucamanza yatangiye amubaza niba yisubiyeho ku cyemezo yafashe mu iburanisha riheruka cyo kutazongera kuvuga mu rubanza cyangwa se akigitsimbarayeho. Munyakazi uregwa Jenoside […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’Amakoperative yo muri Canada (Canadian Co-operative Association) rishoje imirimo yaryo ryubatse inganda eshatu zitunganya igihingwa cy’umuceri n’ibigori n’ubuhunikiro 14 n’ubwanikiro 41. Mu muhango wo gusoza ibikorwa by’Ibyishyirahamwe ry’Amakoperative yo muri Canada ryakoreraga mu Rwanda cyane cyane mu turere dutanu two mu Ntara y’Amajyepfo, — USENGIMANA Emmanuel Umuhuzabikorwa waryo yavuze ko hari inganda eshatu zitunganya […]Irambuye
*Ngo mu irerero umwana atozwa ikinyabupfura, kubana no gukina n’abandi… Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yifuza ko muri buri mudugudu haba irerero ry’abaturage aho ababyeyi bajya basiga abana mu gihe bagiye mu mirimo. Ngo niho hantu haba hari umutekano wizewe umubyeyi asiga umwana kuko atozwa ikinyabupfura, gukina no kubana n’abandi, agahabwa indyo yuzuye kandi […]Irambuye
Umugore witwa MUJAWAMARIYA wo mu mudugudu wa Kabungo, mu Murenge wa Shyogwe, i Muhanga, abagore bagenzi be bamushinja kunyereza amafaranga y’imishinga harimo n’ayo umuryango Imbuto Foundation yabateyemo inkunga, gusa uvugwa ahakana ibyo avugwaho akavuga ko ari ishyari abaturage bamufitiye ko nta mafaranga yariye. Amakuru Umuseke wahawe na bamwe mu bagore batuye mu Mudugudu wa Kabungo, […]Irambuye
Mu Karere ka Muhanga hamaze gutangizwa Umuryango ugamije guteza imbere indangagaciro na kirazira mu muryango (Reactivation of Family Values Organisation) nyuma y’ibibazo bishingiye ku makimbirane hirya no hino mu mu ngo bikomeje kugaragara. Mu gihe amakimbirane mu miryango n’imfu za hato na hato bikomeje gufata intera, kuri ubu hari abamaze gutangiza umuryango wo gutanga ubufasha […]Irambuye
MUNYANDAMUTSA Jafari atuye mu mudugudu wa Gatengezi, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, amaze igihe yandikira Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga asaba gusubizwa ubutaka bufite ubuso busaga Ha 2 bukaba burimo n’ikibanza cyubatsemo Ikigo Nderabuzima cya Gitarama, yemera kuba yasasaranganya ubwo butaka n’Abaturage bahafite inzu kuko bamaze gutura. MUNYANDAMUTSA avuga ko bahoze […]Irambuye