Muhanga: RRA yihanangirije abacuruzi badakoresha imashini ya EBM
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (R.R.A) cyatangije gahunda yo gushishikariza abacuruzi gukoresha imashini za EBM (Electronic Billing Machine), mu rwego rwo kugaragaza ibyo bacuruje batanga inyezabuguzi ku bakiliya.
Hashize imyaka ibiri Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (R.R.A) gihaye abacuruzi imashini z’ikoranabuhanga (EBM ) cyane cyane ku bacuruzi biyandikishije ku musoro w’inyongeragaciro (TVA) kandi bafite igishoro rusange cya miliyoni makumyabiri kuzamura mu mafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu bacuruzi usanga hari abagiye bazifata ndetse bakanazikoresha, ariko hakaba abandi bumva ko gukoresha izi mashini bitabareba, bitwaza ko amafaranga bacuruza ku mwaka adashobora kuba agera cyangwa arenga miliyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda.
MBERA Emmy, umuhuzabikorwa w’imashini za EBM muri RRA avuga ko icyo bagamije ari ukwigisha no gusobanurira abacuruzi akamaro ko gukoresha izi mashini mu gihe cyose bagurushij, kandi bagaha abakiliya inyemezabuguzi kuko ngo nta gicuruzwa na kimwe gishobora kwinjira no gusohoka mu iduka kidafite inyemezabuguzi.
MBERA avuga ko abacuruzi benshi bo mu karere ka Muhanga barangurira mu Mujyi wa Kigali ku buryo kubona inyemezabuguzi ari igikorwa cyoroshye.
MBERA ati “Icyo tugamije ntabwo ari uguhana abacuruzi badakoresha izi mashini, ahubwo turabanza kubigisha akamaro ko kuzikoresha n’inyungu bibafitiye kandi mu bo twasuye harimo bamwe batazikoresha.”
MATABARO Jean de Dieu, umucuruzi avuga ko umurimo w’ubucuruzi aribwo akiwutangira ku buryo yibwiraga ko gukoresha EBM bitamureba.
Avuga ko agiye gukora ibaruramari rigamije gusuzuma amafaranga akoresha nibura ku gihembwe, kugira ngo umwaka uzajye kurangira imibare y’amafaranga y’igicuruzo rusange (Chiffres d’Affaires) ayazi neza.
AMAHORO Henriette, ucururiza mu mujyi wa Muhanga, avuga ko nta mukiliya n’umwe usohoka mu iduka adahawe inyemezabuguzi ndetse ngo gutanga inyemezabuguzi binamufasha kwikorera igenzura kuko ngo abasha kubona raporo y’umunsi n’amafaranga yinjije.
Abacuruzi barenga 300 mu karere ni bo ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyasuye, abakozi b’iki kigo bateganya ko iki gikorwa cyo gukangurira abacuruzi gukoresha EBM kigiye gukomereza mu karere ka Huye, Rwamagana na Rubavu.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.
2 Comments
icyibazo gihari sikindi nuko nuguhaye inyemezabuguzi akubwira yuko urenzaho 100frw cg anarenga kuyigicuruzwa ngo naynyemezabuguzi (facture) tukibaza niba nayo igurwa bkaducanga,ahhh biragoye kibyumva pe.
EBM ni ngombwa kuyikoresha. Gusa ubwayo iracyahenda cyane ku buryo nabyo bica intege abacuruzi mu kuyigura.Ese nta kuntu mwayishyira kugiciro gito gishoboka ko nubundi ari igikoresha gifitiye umucuruzu ndetse na RRA(Leta) akamaro?
Comments are closed.