Rugendabari: ‘Mvura nkuvure’ ifasha abaturage gukira ibikomere batewe na jenoside
Abaturage bo mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga, batangaza ko amatsinda ya Mvura nkuvure yatumye babasha gukira ibikomere byatewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagasaba bagenzi babo kwitabira ibiganiro by’ayo matsinda mu rwego rwo kugira ngo baruhuke intimba.
Aba baturage barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abagize uruhare muri Jenoside, n’abandi bafite ibikomere bitandukanye batewe n’abaturanyi ndetse n’abo bashakanye.
Bavuga ko amasomo bahabwa mu gihe cy’ibyumweru 15 binyuze muri gahunda ya Mvura nkuvure ari yo yatumye babohoka ku mutima, ku buryo ngo abakoze Jenoside basabye imbabazi abo biciye imiryango babasha kwiyunga.
BIZIMUNGU Valens, wagize uruhare muri Jenoside, agafungwa imyaka itanu ariko ibiri ayimara muri gereza indi itatu ayikora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG), avuga ko yagiye mu gitero cyo kwica umukecuru witwa MUKAKIMENYI Nathalie wari n’umuturanyi we.
Mu buhamya bwe akomeza avuga ko bageze iwe basanga adahari, akavuga ko ibiganiro bya gahunda ya Mvura nkuvure byatumye afata icyemezo cyo kwegera uyu mubyeyi warokotse, amusaba imbabazi arazimuha kuri ubu ngo babanye mu mahoro.
Ati: “Uyu mukecuru icyo gihe yari akomeye afite imbaraga, iyo tujya kuhamusanga twari kumwica ariko Imana yakinze ukuboko kandi n’icyo gitero cyonyine nagiyemo.”
MUKAKIMENYI Nathalie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko igitero uyu BIZIMUNGU yari arimo cyaje yarangije guhunga.
Gusa, avuga ko yagize amahirwe yo kurokoka ariko agasanga umuryangpo we barawishe wose, ngo mu bishe umuryango we uyu Bizimana ntarimo, igitero yajyiyemo akaba ari na cyo yasabiye imbabazi muri iyi gahunda ya Mvura nkuvure bahuriyemo arazimuha.
Yagize ati: “Nta cyaha nkimubaraho dusangiye itsinda ndetse n’inyungu zo kwizigamira zivamo turazisaranganya.”
AKIMANA Claire, wari uhagarariye umurenge wa Rugendabari, akaba ashinzwe ubutegetsi n’imari, avuga ko kuva iyi gahunda itangiye ibibazo by’abaturage byinshi by’amakimbirane bakiraga bimaze kugabanuka ku rugero rushimishije.
Mu Karere ka Muhanga gahunda ya Mvura nkuvure yatangiye mu mwaka wa 2014, imaze gufasha abagera ku 3000 gukira ibikomere.
Muri uyu murenge wa Rugendabari abaturage 270 bo mu tugari dutanu ni bo bavuga ko bakize ibikomere batewe n’ingaruka mbi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
MUHIZI ELISEE.
UM– USEKE.RW/Rugendabari.
5 Comments
None se batababariranye babigenza bate ko nta kindi bakora
IMANA niyo nkuru yonyine hari n’abasaba imbabazi bya nyirarureshwa.
MVURA NKUVURE YAZIYE IGIHE KABISA ABATARASUHUZANYAGA BARAHURA BAKAGANIRA BAGAFATA N’UMWANYA WO GUSABANA.
Nyamasheke ko nta mvura nkuvure turabona muzayitugezeho natwe hari abantu bashegeshwe n’ibikomere n’intimba batewe n’ingaruka mbi za Jenoside yakorewe ABATUTSI
Jye nzatora KAGAME mpaka kuko yagerageje kubanisha abanyarwanda nyuma y’ibihe bibi twanyuzemo bya Jenoside kandi arabishoboye nuko afite bamwe mu bayobozi bakweduye ibifu bigwizaho umutungo gusa, ugasanga umubare munini w’abaturage ugize ibibazo by’ibukene.
Uyu mugabo yari kunguka iki iyo ajya kwica uyu mukecuru koko yewe ingengabitekerezo irakanyagwa murebe namwe banyarwanda.
Comments are closed.